• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • FDLR bari muri Congo, barica abantu, bateza umutekano muke, Gusenya uwo mutwe bireba Congo n’ u Rwanda natwe bikatureba   |   29 Jan 2026

  • ICYO WAMENYA KUBIYAMAMARIZA KUYOBORA FDU-INKINGI: UMUTWE W’INTERAHAMWE ZIHEBEYE KUBUNZA INGENGABITEKEREZO YA JENOSIDE   |   29 Jan 2026

  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Kigali yatorewe kuba umujyi wa mbere utekanye muri Afrika, n’uwa 39 ku isi yose

Kigali yatorewe kuba umujyi wa mbere utekanye muri Afrika, n’uwa 39 ku isi yose

Editorial 26 Nov 2021 Amakuru, INKURU NYAMUKURU, Mu Mahanga, Mu Rwanda

Ubushakashatsi bukorwa buri mwaka n’itsinda ry’impuguke mu by’umutekano” Safety and Crime index”, ryashyize Kigali, Umurwa Mukuru w’u Rwanda, ku mwanya wa mbere muri Afrika, ku rutonde rw’imijyi itekanye kurusha iyindi. Ku rwego rw’isi, Kigali iri ku mwanya wa 39.

Muri Afrika, indi mijyi ya Afrika igerageza mu mutekano, ariko hakaba harimo intera ndende inyuma ya Kigali, ni Rabat yo muri Maroc, Alexandrie yo mu Misiri , Accra yo muri Ghana na Tunis yo muri Tuniziya.

Mu bihugu bituranye n’u Rwanda, Dar Es Salaam niyo iza hafi, kuko iri ku mwanya wa 380 mu mijyi 455 yakozweho ubushakashatsi. Nta mujyi wo muri Uganda, u Burundi cyangwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo uri kuri uru rutonde, bivuze ko za Kampala, Bujumbura na Kinshasa biri inyuma ya 455.

Ku isi yose, umujyi wa Abu Dhabi yo mu Birwa Byunze Ubumwe by’Abarabu niwo uza ku isonga. Ukurikiwe na Doha yo muri Quatar, Taipei yo muri Taiwan, Sharjah nayo yo mu Birwa Byunze Ubumwe by’Abarabu, Quebec City yo muri Canada, Dubai yo mu Birwa Byunze Ubumwe by’Abarabu, Zurich yo mu Busuwisi, Munich yo mu Budage, Bern yo mu Busuwisi na Mecca yo muri Arabia Saoudite.

Ikigaragara ni uko mu mijyi 10 ya mbere itekanye kurusha iyindi ku isi, 6 yose ari iyo ku mugabane wa Aziya, by’umwihariko mu bihugu by’Abarabu. Indi mijyi isanzwe izwi ni nka New York yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika iri ku mwanya wa 265, Buruseli yo mu Bubiligi ni iya 288, naho Paris yo mu Bufaransa ku mwanya wa 335.

Bimwe mu bigenderwaho mu gutanga amanota, ni ukureba niba abatembera muri uwo mujyi ntacyo bikanga utitaye ko ari nijoro cyangwa ku manywa, n’iyo umuntu yaba ari wenyine, kuba nta bujura bwitwaje intwaro buharangwa, kuba nta bugizi bwa nabi bushingiye ku irondaruhu cyangwa irondabwoko, n’ibindi bigaragaza ko uhagenda cyangwa uhatuye aba ari mu mutuzo usesuye.

Dukomeze tubungabunge umutekano wacu rero, maze uretse na Kigali, n’indi mijyi yacu izaze ku isonga mu kugusha neza abayituye n’abayisura.

Imihigo irakomeje!!!

2021-11-26
Editorial

IZINDI NKURU

LONI irashinja Afurika y’Epfo gukingira ikibaba ruharwa Fulgence Kayishema kugeza bamuhungishije akava muri icyo gihugu

LONI irashinja Afurika y’Epfo gukingira ikibaba ruharwa Fulgence Kayishema kugeza bamuhungishije akava muri icyo gihugu

Editorial 20 Dec 2020
Kenya ibintu byasubiye irudubi  nyuma yo kwivana mu matora kwa Odinga

Kenya ibintu byasubiye irudubi nyuma yo kwivana mu matora kwa Odinga

Editorial 11 Oct 2017
Bimwe mubyo wamenya kuri Nyaruhirira Désiré wagizwe Ambasaderi na perezida Paul Kagame

Bimwe mubyo wamenya kuri Nyaruhirira Désiré wagizwe Ambasaderi na perezida Paul Kagame

Editorial 26 Dec 2018
Urugendo rurerure rwa Fred Gisa Rwigema

Urugendo rurerure rwa Fred Gisa Rwigema

Editorial 04 Feb 2016

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

‘Amerika igomba kuza kumwanya wambere muri byose (America first) ‘ -DONALD TRUMP
ITOHOZA

‘Amerika igomba kuza kumwanya wambere muri byose (America first) ‘ -DONALD TRUMP

Editorial 25 Jan 2017
Nyuma y’indangampunzi, ubu zahawe na ‘Electronic Passport’
POLITIKI

Nyuma y’indangampunzi, ubu zahawe na ‘Electronic Passport’

Editorial 11 Oct 2018
Nyanza: Nyiri Hoteli yaguyemo Abanyeshuri arafunze, uwigisha koga aracyashakishwa
Mu Rwanda

Nyanza: Nyiri Hoteli yaguyemo Abanyeshuri arafunze, uwigisha koga aracyashakishwa

Editorial 26 Jul 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru