• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • AMAFOTO – Umutoza mukuru wa APR FC, Abderrahim Taleb, yongereye amasezerano y’umwaka umwe   |   07 Jul 2026

  • Kwigira Nyoninyinshi kwa Habyarimana yavuze ko bashakira amahoro abantu bose naho yahe yo kajya   |   07 Jul 2026

  • Kuvanaho Ingamba z’Ubwirinzi byaba ari Ubwiyahuzi   |   07 Jul 2026

  • Raporo ivuga ko FDLR yigabyemo ibice bitatu by’ingenzi ari byo FDLR-FOCA, FDLR-RUD na FDLR-FPP   |   06 Jul 2026

  • Ububabare bwa RPA/F bwashibutsemo icyizere n’agaciro; Mufulukye Fred   |   05 Jul 2026

  • Ukwiyubaka kudasanzwe kwa APR FC na Rayon Sports zitegura CECAFA Kagame Cup izabera i Kigali mu mpera za Nyakanga 2026   |   05 Jul 2026

You are at :Home»Amakuru»Abanya Maroc Rharb Youssef na Ayoub bakiniraga ikipe ya Rayon Sports baraye basubiye mu ikipe ya Raja Cassablanca

Abanya Maroc Rharb Youssef na Ayoub bakiniraga ikipe ya Rayon Sports baraye basubiye mu ikipe ya Raja Cassablanca

Ubwanditsi 18 Jan 2022 Amakuru, IMIKINO, Mu Rwanda

Ku mugoroba wo kuri uyu wa mbere tariki ya 17 Mutarama 2022, nibwo abakinnyi 2 bakiniraga ikipe ya Rayon Sports baraye basubiye iwabo mu gihugu cya Maroc nyuma y’amezi asaga 4 bari mu Rwanda.

Ibyo gusubira iwabo muri Maroc by’umwihariko mu ikipe ya Raja Athletic Club de Cassablanca bibaye nyuma yaho bari baje muri Gikundiro batijwe ubwo umwaka w’imikino wa 2021-2022 wari ugiye gutangira.

Aba bakinnyi bombi bari baje gukina muri Rayon Sports nyuma y’ubufatanye bwabaye hagati y’amakipe yombi harimo no guhana abakinnyi mu rwego rwo kuzamura ndetse no guteza imbere ubushobozi bw’abakinnyi.

Binyuze ku rubuga rwa Twitter rw’ikipe ya Rayon Sports, ubwo hari kuwagatanu tariki ya 14 Mutarama 2022 nibwo bari bemeje ko aba bakinnyi batandukanye n’ikipe ya Rayon Sports mu gihe haburaga imikino 4 ngo igice kibanza cy’imikino ya shampiyona y’u Rwanda irangire.

Rutahizamu Rharb Youssef atandukanye na Rayon Sports amaze kuyikinira imikino 11 ndetse atsinda ibitego bibiri muri iyo mikino yakinnye, naho mugenzi we Ayoub ukina mu kibuga hagati we ntabwo yabonye umwanya wo gukina mu ikipe ya Rayon Sports bigendanye n’ubushobozi bwe.

Guhera muri Nyakanga 2021, ikipe ya Rayon Sports na Raja Casablanca zifitanye ubufatanye buzamara imyaka itatu bukubiyemo ko Raja Casablanca izajya itiza abakinnyi Rayon Sports, ikayifasha mu bikorwaremezo, gukorera umwiherero muri Maroc, kongera imbaraga mu buvuzi, kuzamura impano ku ngimbi z’iyi kipe, gukina imikino ya gicuti, ibijyanye n’ikoranabuhanga n’ibindi.

2022-01-18
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Ishusho ya Kigali Convention Center yongerewe ku rupapuro rw’abajya mu mahanga-Col Anaclet Kalibata

Ishusho ya Kigali Convention Center yongerewe ku rupapuro rw’abajya mu mahanga-Col Anaclet Kalibata

Ubwanditsi 10 Apr 2017
AS Kigali na Gasogi United zishobora guhanishwa gucibwa amande y’ibihumbi 300 by’amafaranga y’u Rwanda kubera kuva mu gikombe cy’Amahoro 2023

AS Kigali na Gasogi United zishobora guhanishwa gucibwa amande y’ibihumbi 300 by’amafaranga y’u Rwanda kubera kuva mu gikombe cy’Amahoro 2023

Ubwanditsi 09 Feb 2023
Abasirikari ba Kenya bari baragiye mu butumwa bw’Umuryango w’Afrika y’Uburasirazuba muri Kongo, batangiye kuva muri icyo gihugu

Abasirikari ba Kenya bari baragiye mu butumwa bw’Umuryango w’Afrika y’Uburasirazuba muri Kongo, batangiye kuva muri icyo gihugu

Ubwanditsi 03 Dec 2023
Nzamwita muri FERWAFA aravuna umuheha akongezwa undi, ese koko ahagarikiwe n’ingwe?

Nzamwita muri FERWAFA aravuna umuheha akongezwa undi, ese koko ahagarikiwe n’ingwe?

Ubwanditsi 29 Mar 2017

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

“Muzaraswa,” Museveni aburira abatavuga rumwe n’ubutegetsi bwe
INKURU NYAMUKURU

“Muzaraswa,” Museveni aburira abatavuga rumwe n’ubutegetsi bwe

Ubwanditsi 13 Nov 2018
Isi Himbara David asigaye yiberamo yabaye amayobera!
INKURU NYAMUKURU

Isi Himbara David asigaye yiberamo yabaye amayobera!

Ubwanditsi 29 Apr 2018
Perezida Kenyatta si umuhuza w’u Rwanda na Uganda – Minisitiri Nduhungirehe
INKURU NYAMUKURU

Perezida Kenyatta si umuhuza w’u Rwanda na Uganda – Minisitiri Nduhungirehe

Ubwanditsi 12 Mar 2019

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru