• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • FDLR n’Indi Mitwe ishyigikiwe na Kongo bakomeje Kwica no kumenesha Abakongomani mu mirwano yongeye kubura   |   04 Dec 2025

  • Mukunzi Yannick yasezeye ku ikipe ya Sandvikens IF you muri Sweden yari amaze imyaka itandatu ayikinira   |   03 Dec 2025

  • AMAFOTO: Twagirayezu Thadée wayoboraga Rayon Sports yakoze ihererekanyabubasha na Murenzi Abdallah   |   02 Dec 2025

  • Dr. Usta Kayitesi yasimbuye Gen (Rtd) Kabarebe muri Minaffet, Imyanzuro y’inama y’Abaminisitiri   |   01 Dec 2025

  • Abakinnyi 80 baturutse mu bihugu 16 byo hirya no hino ku Isi nibo bitabira isiganwa ry’Amagare yo mu rizwi nka Rwandan Epic   |   30 Nov 2025

  • APR FC yakiriye abakinnyi bayo 3 batari bahari barimo Mamadou Sy wari i Doha   |   28 Nov 2025

You are at :Home»Amakuru»APR FC yatsinze Police FC isoza igice kibanza cy’umwaka w’imikino wa 2021-2022 ari iyambere

APR FC yatsinze Police FC isoza igice kibanza cy’umwaka w’imikino wa 2021-2022 ari iyambere

Editorial 29 Jan 2022 Amakuru, IMIKINO, Mu Rwanda

APR FC yatsinze Police FC isoza igice kibanza cy’umwaka w’imikino wa 2021-2022 ari iyambere, yanahise kandi yuzuza imikino 50 idatsindwa

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatanu taliki ya 28 Mutarama 2022 nibwo ikipe y’ingabo z’igihugu APR FC yakinaga umukino wayo w’umunsi wa cumi na gatanu wa shampiyona na Police FC, ni umukino warangiye ikipe ya APR FC yegukanye amanota nyuma yo gutsinda Police FC ibitego 2-1.

Ni umukino wabereye kuri sitade ya Kigali i Nyamirambo, ari naho ikipe ya APR F.C yakirira imikino yayo, ni umukino watangiye ku isaha ya sacyenda (15h00) ibitego cya APR FC byatsinzwe na Nsabimana Aimable ku munota wa 57′ na Bizimana Yannick watsinze icya igitego cya kabiri ku munota wa 63′.

Ni ibitego byombi byabonetse mu gice cya kabiri cy’uyu mukino, nyuma yaho ikipe ya Police FC ariyo yinjiye neza mu mukino ibona igitego cya mbere cyitsinzwe na myugariro wa APR FC Nsabimana Aimable, iki gitego kikaba cyabonetse ku munota wa 41.

Gutsinda uyu mukino kwa APR FC byashimangiye ko yujuje imikino 50 idatsindwa ku butaka bw’u Rwanda mu marushanwa atandukanye kuva mu mwaka wa 2019 ubwo umutoza mukuru w’umunya Marocc Adil Erradi Muhammed ahawe gutoza iyi kipe.

Uyu mukino kandi ukaba watumye iyi kipe y’ingabo z’igihugu ya APR FC iyoboye urutonde rw’agateganyo n’amanota 31 mu mikino 13 imaze gukina kuko kugeza ubu ifite ibirarane bibir izakina mu cyumweru gitaha na Mukura VS ndetse na Rutsiro FC.

Ikipe y’ingabo z’igihugu ikaba izasubira mu kibuga kuwa Mbere tariki 31 Mutarama aho izakira ikipe ya Mukura VS mu mukino w’ikirarane cy’umunsi wa 6 wa shampiyona umukino uzabera kuri stade ya Kigali i Nyamirambo sa cyenda zuzuye.

Uko imikino y’umunsi wa 15 wa shampiyona y’u Rwanda yakinwe yarangiye:
Mukura VS&L 1-0 Etincelles FC
Etoile de l’Est FC 2-0 AS Kigali
Bugesera FC 2-0 Gicumbi FC
Rayon Sports 1-0 Gasogi United
Rutsiro FC 0-1 Musanze FC
Epoir FC 0-2 Gorilla FC
Marine 1-0 Kiyovu SC
APR FC 2-1 Police

2022-01-29
Editorial

IZINDI NKURU

Ubuhamya bw’abana Rusesabagina yashoye mu ntambara, n’akaga bahuriye nako mu mashyamba ya Kongo, ni ikindi kimenyetso cy’umunyamaswa bw’abiyita ko barwanya u Rwanda.

Ubuhamya bw’abana Rusesabagina yashoye mu ntambara, n’akaga bahuriye nako mu mashyamba ya Kongo, ni ikindi kimenyetso cy’umunyamaswa bw’abiyita ko barwanya u Rwanda.

Editorial 05 Nov 2020
Ntacyasaza Turahirwa Moses cyatuma Urumogi Rumushora mu Kiguri cy’Urwango

Ntacyasaza Turahirwa Moses cyatuma Urumogi Rumushora mu Kiguri cy’Urwango

Editorial 06 May 2025
Igisilikare cy’u Rwanda ‘RDF ‘ cyasobanuye iby’Umurundi bivugwa ko yarasiwe muri Rweru

Igisilikare cy’u Rwanda ‘RDF ‘ cyasobanuye iby’Umurundi bivugwa ko yarasiwe muri Rweru

Editorial 31 Oct 2016
Tour du Rwanda 2019: Merhawi Kudus yegukanye agace Huye-Rubavu

Tour du Rwanda 2019: Merhawi Kudus yegukanye agace Huye-Rubavu

Editorial 26 Feb 2019

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

” gucururiza imbunda mu Rwanda ni nko gufata ingamiya ukinjiza mu izuru ry’urushinge” -Busingye
Mu Rwanda

” gucururiza imbunda mu Rwanda ni nko gufata ingamiya ukinjiza mu izuru ry’urushinge” -Busingye

Editorial 29 May 2018
Iturufu ryo kumara abanyarwanda inzara Dr Frank niryo akomeje gukoresha muturere twose ajyamo
Mu Rwanda

Iturufu ryo kumara abanyarwanda inzara Dr Frank niryo akomeje gukoresha muturere twose ajyamo

Editorial 25 Jul 2017
Umukozi wa Banki ya Kigali yarabuze ariko Polisi ntiyemera ko yaburiwe irengero
Mu Mahanga

Umukozi wa Banki ya Kigali yarabuze ariko Polisi ntiyemera ko yaburiwe irengero

Editorial 08 Jun 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru