• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Mu mukino wabonetsemo amakarita 3 atukura, AS Kigali yatsinze Gorilla FC ifata umwanya wa 3 w’agateganyo, Uko umunsi wa 18 wa shampiyona y’u Rwanda ukomeza

Mu mukino wabonetsemo amakarita 3 atukura, AS Kigali yatsinze Gorilla FC ifata umwanya wa 3 w’agateganyo, Uko umunsi wa 18 wa shampiyona y’u Rwanda ukomeza

Editorial 20 Feb 2022 Amakuru, IMIKINO, Mu Rwanda

Ubwo shampiyona y’u Rwanda mu mupira w’amaguru mukiciro cya mbere cy’abagabo yakomezaga ku munsi wa 18 wayo, kuri uyu wa gatandatu tariki ya 19 Gashyantare 2022 umukino wabimburiye indi wahuje ikipe y’abanyamujyi ya AS Kigali yatsinze Gorilla FC ibitego 2-0.

Ni umukino wabereye kuri Sitade ya Kigali i Nyamirambo, mu ntangiririro z’uyu mukino ikipe ya AS Kigali yari yakiriye niyo yatangiye neza aho yatsinze igitego cya mbere ubwo hari ku munota wa 26 nibwo rutahizamu Abubakar Lawal yafunguye amazamu ya Gorilla FC.

Amakipe yombi avuye ku ruhuka, Ikipe ya AS Kigali yari iri mu rugo yongeye kubona ikindi gitego cyatsinzwe na Myugariro Denis Rukundo, ni igitego yatsinze ku munota wa 53 w’umukino, iki gitego ninacyo cyasoje uyu mukino ku tsinzi y’abanyamujyi y’ibitego 2-0.

Ubwo umukino wari ugeze ku munota wa 80, nibwo Michel Byukusenge wa Gorilla FC yahawe ikarita itukura yakurikiwe kandi niyahawe Niyonzima Olivier uzwi nka Sefu wari kapiteni muri uyu mukino, ibi ntibyarangiriye aha kuko ku munota wa 90 aribwo Mercy Duru wa Gorilla FC nawe yahawe ikarita itukura.

Gutsinda uyu mukino kwa AS Kigali kwatumye ifata umwanya wa 3 w’agateganyo ku rutonde rwa shampiyona y’u Rwanda aho kuri ubu ifite amanota 30, iza inyuma ya Kiyovu SC ya kabiri ifite amanota 35 na APR FC ya mbere ifite 37.

Usibye uyu mukino waraye ubaye, dore uko indi mikino iri bukinwe kuri uyu munsi wa 18:

Kucyumweru, 20 Gashyantare 2022:

Gicumbi FC vs Espoir FC, Gicumbi Stadium (15h00)
Mukura VS&L vs Marines FC, Huye Stadium (15h00)
Police FC vs Kiyovu SC, Kigali Stadium (15h00)
Rutsiro FC vs Gasogi Utd FC, Umuganda Stadium (15h00)

Kuwa mbere, 21 Gashyantare 2022:
Bugesera FC vs Rayon Sports FC, Bugesera Stadium (15h00)
APR FC vs Etincelles FC, Kigali Stadium (15h00)
Musanze FC vs Etoile de l’Est FC, Ubworoherane Stadium (15h00)

Abakinnyi batemerewe gukina umunsi wa 18:

1. BYIRINGIRO LAGUE (APR FC)
2. OMBOLENGA FITINA (APR FC)
3. NSENGAYIRE SHADAD (GICUMBI FC)
4. BOBO CAMARA MOHAMED (GORILLA FC)
5. HIRWA JEAN DE DIEU (MARINE FC)
6. NIYITEGEKA IDRISSA (MUSANZE FC)
7. NYANDWI SADAM (MUSANZE FC)
8. MUHOZA TRESOR (MUKURA VS&L)
9. BATE SHAMIRU (AS KIGALI)
10. RUGIRAYABO HASSAN (AS KIGALI)
11. KANEZA AUGUSTIN (GASOGI Utd)

2022-02-20
Editorial

IZINDI NKURU

Lionel Messi yakuyeho agahigo Cristiano Ronaldo yari amaranye iminsi

Lionel Messi yakuyeho agahigo Cristiano Ronaldo yari amaranye iminsi

Editorial 30 Oct 2019
Nyuma yaho ikipe ya Rayon Sports itsindiye Rutsiro FC, umutoza wayo wungirije Pedro Miguel yasubiye mu gihugu cya Portugal

Nyuma yaho ikipe ya Rayon Sports itsindiye Rutsiro FC, umutoza wayo wungirije Pedro Miguel yasubiye mu gihugu cya Portugal

Editorial 18 Feb 2022
Nyuma y’umunsi wa kabiri wa shampiyona , AS Kigali yatsinze Police FC, Seninga arokora imirimo ye, Etincelles yo ikomeje kugana habi.

Nyuma y’umunsi wa kabiri wa shampiyona , AS Kigali yatsinze Police FC, Seninga arokora imirimo ye, Etincelles yo ikomeje kugana habi.

Editorial 05 May 2021
U Rwanda rwisanze mu itsinda rya Uganda na Maroc muri CHAN 2020

U Rwanda rwisanze mu itsinda rya Uganda na Maroc muri CHAN 2020

Editorial 18 Feb 2020

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Abayisilamu bo mu Rwanda ntibazagwe mu mutego w’intagondwa zitwaza idini, zigategura ibikorwa by’iterabwoba
Amakuru

Abayisilamu bo mu Rwanda ntibazagwe mu mutego w’intagondwa zitwaza idini, zigategura ibikorwa by’iterabwoba

Editorial 02 Oct 2021
Amerika yirukanye umudiplomate wa Ambasade ya Uganda
INKURU NYAMUKURU

Amerika yirukanye umudiplomate wa Ambasade ya Uganda

Editorial 11 Jan 2018
Kigali: Ubushinjacyaha bwateye utwatsi ubusabe bwa Diane Rwigara na nyina
ITOHOZA

Kigali: Ubushinjacyaha bwateye utwatsi ubusabe bwa Diane Rwigara na nyina

Editorial 02 Oct 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru