Kenneth Roth ni Umunyamerika wategekaga umuryango Human Rights Watch kuva mu mwaka w’ 1993. N’ubwo yari amaze imyaka 29 yose yica agakiza, ntibyamuteraga isoni kwibasira benshi mu bayobozi, cyane cyane abo muri Afrika, abashinja kugundira ubutegetsi, kandi bo nibura baratowe n’abaturage.
Amakuru atugeraho arahamya ko Kenneth Roth yari ageze habi cyane kubera igitutu cy’ibihugu yahoraga atoteza, nka Israel, Uburusiya, n’ Ubushinwa, maze arekura ubuyobozi by’amaburakindi.
Ubundi Human Rights Watch ishingwa yitwaga “umuryango uharanira uburenganzira bw’ikiremwamuntu”. Nyamara yaje kugirwa igikoresho cya politiki, n’igikangisho ku batemera politiki ya “mpatsibigu na “humirizankuyobore”. Byaje guhumira ku mirari aho Kenneth Roth atangiye kuyiyoborera, dore ko ari umukoloni wumva umuzungu ari hejuru y’ibindi biremwa byose.
Kenneth Roth yaranzwe no kubogama, dore ko ibyegeranyo bye byibasiraga gusa ibihugu afata nk’insina ngufi, akirengagiza amahano ibihugu by’ibihangange nka Leta Zunze Ubumwe z’Amerika bikora hirya no hino ku isi, nko muri Irak, Afganistan, Syria, Iran, Libya n’ahandi henshi.
By’umwihariko Kenneth Roth yatoteje bikomeye u Rwanda n’abayobozi barwo nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi. Buri mwaka yasohoraga icyegeranyo gishinja u Rwanda ibinyoma, agendeye ku bihimbano bye bwite cyangwa ibyo abwirwa n’ibigarasha n’abajenosideri.
Kenneth Roth yashyigikiye ku mugaragaro imitwe y’iterabwoba irwanya u Rwanda, we akayita”impirimbanyi za demokarasi n’uburenganzira bw’ikiremwamuntu.
Yabaye umuvugizi wa “Hutu-pawa”, ntatinye gusaba, nako gutegeka ko abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi bagirwa abere ndetse bagashyira mu butegetsi. Ihirikwa ry’ingoma ya MRND/CDR ryamuhungabanyije cyane, ku buryo abahoze mu butegetsi bwa Habyarimana aribo bari abajyanama be ba hafi.
Mu bihugu Kenneth Roth yazengereje harimo na Israel. Ushatse wamwita “bangamwabo” kuko ababyeyi be ari Abayahudi, bavuye mu Budage muw’1938 bahunze aba Nazi ba Hitler, bajya gutura muri Leta Zunze Ubumwe z’ Amarika.
Kwibasira u Rwanda, Kenneth Roth azi neza ko rwahuye n’akaga ka Jenoside yakorewe Abatutsi, abasesenguzi basanga abiterwa no kuba umwe mu Bayahudi batemera ko hari abandi ku isi bakorewe jenoside. Iri ni irondaruhu, ubwibone bukabije.
Mu bashobora gusimbura Kenneth Roth ku buyobozi bwa Human Rights Watch, harimo uwitwa Tirana Hassan wari usanzwe ari icyegera cya Kenneth Roth. Uzasimbura Kenneth Roth wese afite akazi katoroshye ko kuzahura isura ya Human Rights Watch yangiritse kubera kubogama, ruswa n’irondakoko. Agomba kandi gukora ibishoboka byose akunga uyu muryango n’ibihugu Kenneth Roth asize ateranyije nawo.
Kenneth Roth turamukize ariko abanzi baracyahari. Tugomba kwiga kubana nabo, tugakora ibidufitiye akamaro nk’Abanyarwanda, tutitaye ku bishimisha cyangwa ibibabaza abantu nka Kenneth Roth.