• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • APR BBC yegukanye Igikombe cya Shampiyona ku nshuro ya kane yikurikiranya   |   25 Aug 2026

  • Rurageretse hagati y’ibigarasha Noble Marara na Jean Paul Turayishimye   |   24 Aug 2026

  • Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire yashyikirije ibendera ikipe y’u Rwanda y’Abagore yerekeje i Nairobi mu Gikombe cya Afurika   |   23 Aug 2026

  • Ubuyobe bw’Ubuhanuzi butuma FDLR Yitera Ikinya mu mashyamba ya DRC kugirango irebe ko yamara kabiri   |   22 Aug 2026

  • Ndi gupfa ndeba- Luvumbu yashinje Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kumutererana nyuma yo kuva mu Rwanda   |   21 Aug 2026

  • Dr. Bahati Bernard yavuze ko mu mwaka w’amashuri wa 2025/26 abanyeshuri bakoze ikizamini cya Leta gisoza amashuri abanza batsinze ku rugero rwa 88,21%   |   20 Aug 2026

 
You are at :Home»Amakuru»Bitunguranye, Perezida w’u Burundi Evariste Ndayishimiye yirukanye Minisitiri w’Inteba Bunyoni yashinjaga gutegura Coup d’Etat

Bitunguranye, Perezida w’u Burundi Evariste Ndayishimiye yirukanye Minisitiri w’Inteba Bunyoni yashinjaga gutegura Coup d’Etat

Ubwanditsi 07 Sep 2022 Amakuru, INKURU ZAKUNZWE CYANE, ITOHOZA, Mu Mahanga

Nyuma y’iminsi baterana amagambo mu ruhame hagati ya Perezida w’u Burundi Evariste Ndayishimiye na Minisitiri w’Intebe we Alain Guillaume Bunyoni washinjwaga gutegura Coup d’Etat, byafashe indi ntera kuko Bunyoni yeretswe umuryango nkuko yari yarategujwe na Ndayishimiye. Bunyoni yasimbujwe na Gervais Ndirakobuca watowe n’inteko ishinga amategeko 113/113

Mu ruhame Ndayishimiye yavuzeko ntawe ukorera Coup d’Etat General ahubwo ko abo bishyira hejuru bazajya hasi. Byabaye uyu munsi kuko nyuma yuko Perezida Ndayishimiye ashyizeho umukandida witwa Gervais Ndirakobuca ngo asimbure Bunyoni, yemejwe n’amajwi 113/113 by’abagize inteko y’u Burundi (abadepite n’abasenateri)

Mu Burundi, Bunyoni yari yarigize indakorwaho kugeza naho agaye mu ruhame Perezida Evariste Ndayishimiye. Mu bijyanye na ruswa amasosiyeti hafi ya yose acukura amabuye y’agaciro, Bunyoni afitemo imigabane. Igihe mu Burundi hasyirwagaho Urwandiko rw’Inzira (passport) Bunyoni yashyizeho company y’abahinde aho hafi kimwe cyakabiri cy’amafaranga yagurwaga passport yajyaga mu mufuka wa Bunyoni.

Yihenura kuri Perezida Ndayishimiye wamugaye imbere y’abaturage ko yigize intakoreka, Bunyoni yamusubijeko umuntu ukuvuga imbere y’abantu ujye ushimira Imana kuko uba umusumba.

Aya magambo yafashwe nkaho atinyutse umukuru w’igihugu. Ibi kandi byaje bikurikira amagambo yavuzwe n’umugore wa Bunyoni ko Imana yamubwiye ko umugabo we azaba Perezida.

Agaruka ku myitwarire ya Bunyoni, Perezida Ndayishimiye ntabwo yariye iminwa yagize ati

“Uri umuntu usoma Bibiliya ntiwakwigira igihangange ndababwiza ukuri kuko Imana ishobora kugukubita umunsi umwe ikagushyira hasi n’umuryango wawe, abantu bagasigara bibaza icyaha wakoze bakakibura.”
Yakomeje avuga ko uyu munsi hari abantu usanga bishyira hejuru mu bayobozi b’u Burundi nyamara bakirengagiza ko ubuhangange bafite babuhawe n’igihugu.

Ati “Hari umuntu usanga aho kwemera kwicisha bugufi, yigira igihangage, ati njyewe ndakomeye, nta n’umwe ukivuga mu gihugu, nta mategeko akivuga ni njye utanga amategeko.”

Perezida Ndayishimiye yavuze ko ubutabera bukwiriye guhangana n’abantu bafite iyi myitwarire, kuko “Ntawe ukina n’igihugu’ ko “ugitera akageri cyo kikagutera umugeri”.

Muri iri jambo Perezida Ndayishimiye yatanze urugero kuri Maconco wabaye umutware n’Umukwe w’Umwami Mwezi Gisabo, ariko bikaza kurangira ashatse guhirika sebukwe.

Ati “Muribuka mwezi? Maconco yigometse kuri Mwezi. Maconco aravuga ati ndashaka ya ntebe wicaraho. Mwezi ati “Naguhaye intara urayitwara, ntacyo ntaguhaye, none ushaka n’igihugu?”

“Mwezi yohereza ingabo zijya kurwanya Maconco. None Maconco iyo atagira iyi myitwarire hari icyo yari kuba? Yapfuye atabaye Umwami. Yibazaga ngo kuko ari umukwe w’umwami azaba umwami. Kandi umwami ntacyo atari yaramuhaye, yamuhaye umukobwa, amuha intara aratwara, ariko we akomeza avuga ko ashaka intebe y’ubutware.”

Perezida Ndayishimiye yakomeje avuga ko nta muntu ushobora kumuhirika ku butegetsi.
Ati “Ba Maconco nibasubize inkota mu rwubati kuko bazapfa batageze muri uyu mwanya. Umu-Général hari umuntu wamukangisha coup d’Etat? Uwo muntu ni nde ? Azaze ntacyo duhangane. Ku izina ry’Imana nzamunesha.”

Ndayishimiye yavuze ko uyu muntu ushaka kumuhirika ku butegetsi afite imyitwarire nk’iy’isake yabanaga n’intama mu rugo rumwe ariko ikaza gushaka kuyigambanira ngo bayibage, gusa biza kurangira ba nyiri urugo bafashe umwanzuro wo kubaga isake.

Ibibazo byo muri CNDD FDD byatangiye muri 2010 aho barwanira imyanya bivuye aho umuntu akomoka kandi buri wese akagira akazu ke. Ni ukubitega amaso!!

2022-09-07
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Gianni Infantino uyobora FIFA yashimye Perezida  Paul Kagame ukomeje guteza imbere Ruhago

Gianni Infantino uyobora FIFA yashimye Perezida Paul Kagame ukomeje guteza imbere Ruhago

Ubwanditsi 27 Jul 2024
Umunsi hagize uwibeshya akatwishoraho, ntabwo azasubira aho yaturutse – Kagame

Umunsi hagize uwibeshya akatwishoraho, ntabwo azasubira aho yaturutse – Kagame

Ubwanditsi 12 Dec 2018
Amasura mashya ku rutonde rw’agateganyo rw’abazakina imikino yo gushaka itike y’igikombe cy’Isi 2026 na Nigeria na Zimbabwe

Amasura mashya ku rutonde rw’agateganyo rw’abazakina imikino yo gushaka itike y’igikombe cy’Isi 2026 na Nigeria na Zimbabwe

Ubwanditsi 26 Aug 2025
Kansinge yasubiye Canada aciye mu Bufaransa

Kansinge yasubiye Canada aciye mu Bufaransa

Ubwanditsi 25 Nov 2016

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Amerika n’u Buyapani nta na kimwe gifite ubushobozi bwo kurasa Koreya ya Ruguru [ Ubushakashatsi ]
ITOHOZA

Amerika n’u Buyapani nta na kimwe gifite ubushobozi bwo kurasa Koreya ya Ruguru [ Ubushakashatsi ]

Ubwanditsi 21 Sep 2017
Uwari Umuyobozi Mukuru wa Nakumatt agiye gukorwaho iperereza kubera ubujura
Mu Mahanga

Uwari Umuyobozi Mukuru wa Nakumatt agiye gukorwaho iperereza kubera ubujura

Ubwanditsi 22 Jun 2018
Uko umwe mubaterankunga b’ imitwe y’iterabwoba irwanya u Rwanda yatumiwe mu cyiswe DreamWeek, gutanga ibiganiro bihakana Jenoside
INKURU NYAMUKURU

Uko umwe mubaterankunga b’ imitwe y’iterabwoba irwanya u Rwanda yatumiwe mu cyiswe DreamWeek, gutanga ibiganiro bihakana Jenoside

Ubwanditsi 05 Jan 2020

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru