• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye   |   14 Sep 2026

  • Police VC yinjije abakinnyi batatu bashya, barimo Rosaly Chioma uvuye muri Macedonia y’Amajyaruguru   |   14 Sep 2026

  • AMAFOTO – APR FC na Rayon Sports zageze mu kiciro cya cya kabiri cy’Imikino Nyafurika ya CAF, Al Hilal na Al Merrikh zihagaze neza   |   13 Sep 2026

  • Hon. Havugimana Emmanuel yatwibukije Inkomoko ya Masudi na Giraso yiturwa indi Ikinani cyamugereyemo   |   11 Sep 2026

  • Abana b’abagize uruhare muri Jenoside bongeye kwibutsa imigambi yapfubye y’ababyeyi babo   |   11 Sep 2026

  • Abakinnyi 19 muri 28 bahamagawe n’umutoza Stephen Constantine witegura gukina na Liberia na Cap-Vert, bakina hanze y’u Rwanda   |   09 Sep 2026

You are at :Home»Amakuru»Félix Tshisekedi ngo yanga Perezida Kagame ariko agakunda Abanyarwanda. Ese yaba azi igihango bafitanye na Perezida bitorera hafi 100%?

Félix Tshisekedi ngo yanga Perezida Kagame ariko agakunda Abanyarwanda. Ese yaba azi igihango bafitanye na Perezida bitorera hafi 100%?

Ubwanditsi 06 Jan 2023 Amakuru, INKURU NYAMUKURU, Mu Mahanga

Kuva intambara igisirikari cya Kongo gihanganyemo n’umutwe wa M23 yakubura, Perezida wa Kongo Félix Tshisekedi asa n’uwabuze ayo acira n’ayo amira. Ni mu gihe ariko, kuko yabuze uko asobanurira abaturage be uburyo ingabo ze zifatanyije n’ abajenosideri ba FDLR ndetse n’abacancuro b’abarusiya, zidasiba kwamburwa ibirindiro bikomeye.

Uretse gushinja uRwanda ibinyoma avuga ko ari rwo rushyigikiye uwo mutwe wa M23, amaze igihe yaradukanye ubuhubutsi bwo kuvugira ku mugaragaro ko azafasha umuntu wese uzagambirira guhirika ubutegetsi bwa Perezida Paul Kagame. Ubundi abahanga, niyo baba babitekereza, ntibatura ngo babivugire ku karubanda, kuko bigaragara nko gushotora ikindi gihugu.

Mu ijambo aherutse kugeza ku rubyiruko agiye gushora mu ntambara yananiye na bakuru babo, nk’ushora amatungo mu ibagiro,  Perezida Tshisekedi yongeye kwifatira ku gahanga mugenzi w’uRwanda,  mu mvugo nyandagazi abasesenguzi babonyemo ubuswa muri politiki na dipolomasi. Perezida Tshisekedi yagize ati:”Ntidukwiye kubona u Rwanda nk’umwanzi waacu. Umwanzi wacu ni Perezida Kagame n’ubutegetsi ayoboye. Naho ubundi Abanyarwanda ni abavandimwe bacu.”

Abo basesenguzi baganiriye na Rushyashya, basanga uyu mugabo Tshisekedi atazi cyangwa yirengagiza igihango Abanyarwanda bafitanye na Perezida Paul Kagame. Bagize bati:” Ntiwavuga ko Perezida  Kagame ari umwanzi wawe, ngo uhindukire uvuge ko nta kibazo ufitanye n’abamutora hafi 100%”. Ko wumva se nta kibazo afitanye n’Abanyarwanda, intambara yirirwa avuga ko azashora ku Rwanda, uretse ko ari no kurota, iyo ntambara ni ikintu cyiza yifuriza Abanyarwanda?” 

Ibi byose ni ukurangaza Abanyekongo n’abanyamahanga, ngo batabona ko ibyo yijeje abaturage ubwo yiyamamazaga nta na kimwe yagezeho. Yari yavuze ko icya mbere azihutira ari ukugarura amahoro n’umutekano muri kongo, none imitwe ikabakaba 150 yitwaje intwaro, irimo n’iyo ubutegetsi bwe bwaremye, iraca ibintu hafi mu gihugu hose. Ruswa yabeshye ko aje kurwanya yarushijeho gushinga imizi, kugeza aho we ubwe n’abajyanama be barigisa miliyoni amagana z’amadolari, zari agenewe imishinga ya baringa.

Ubutegetsi bwa Tshisekedi buragaragara nk’ubuhungetwa, cyane cyane muri iki gihe muri Kongo bitegura amatora y’umukuru w’igihugu muri uyu mwaka wa 2023. We n’abambari be rero baribasira uRwanda ngo bakinge abaturage ibikarito mu maso, maze injiji zizongere zimutore, zibwira ko azakemura ibibazo”biterwa n’u Rwanda”! 

Muri make, ibikorwa barimo byose nko kwica Abatutsi bo muri icyo gihugu, gukomeza gushotora umutwe wa M23, ni ukugirango intambara ikomeze amatora ntazabe, nanaba azabe mu kavuyo kazafasha Tshisekedi kwiba intsinzi.

Uko bayenda kose, ntawe utwika inzu ngo ahishe umwotsi. Amayeri yose Tshisekedi arimo ntawe utayabona, dore ko n’abo bazahangana muri ayo matora basabye abaturage kutongera kugirira icyizere umuswa wamunzwe na ruswa.

Ibyo kubomborekana yikoma Perezida Kagame byo ariko nabihagarike, kuko abafatanyije n’Abanyarwanda bamwibonamo kurusha uko Abanyekongo bibona mu baperezida babo, bashobora kurakara bakamuvugutira umuti wa kinyarwanda usharira cyane. Umunyarwanda yise umwana we”Mbwiruwumva”.

2023-01-06
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Tuyisenge Jacques wifuzwaga na Police FC yerekeje muri AS Kigali, Shaban Shabalala yongereye amasezerano , APR FC yihariye ibikombe by’abakinnyi bitwaye neza

Tuyisenge Jacques wifuzwaga na Police FC yerekeje muri AS Kigali, Shaban Shabalala yongereye amasezerano , APR FC yihariye ibikombe by’abakinnyi bitwaye neza

Ubwanditsi 01 Aug 2022
Umwihariko w’umwicanyi rurangiranwa Jean Baptiste Gatete wise ubuhiri “nta mpongano y’umwanzi” bwamaze Abatutsi muri Jenoside

Umwihariko w’umwicanyi rurangiranwa Jean Baptiste Gatete wise ubuhiri “nta mpongano y’umwanzi” bwamaze Abatutsi muri Jenoside

Ubwanditsi 12 Apr 2022
Ngo akabi gasekwa nk’akeza !!!!

Ngo akabi gasekwa nk’akeza !!!!

Ubwanditsi 24 Jan 2018
Polisi y’ u Rwanda yifurije ishya n’ihirwe Abofisiye bagiye mu kiruhuko cy’izabukuru

Polisi y’ u Rwanda yifurije ishya n’ihirwe Abofisiye bagiye mu kiruhuko cy’izabukuru

Ubwanditsi 15 Jan 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Itangazo ry’ibyemezo by’inama y’abaminisitiri yo kuwa Mbere tariki ya 18/01/2016
Mu Mahanga

Itangazo ry’ibyemezo by’inama y’abaminisitiri yo kuwa Mbere tariki ya 18/01/2016

Ubwanditsi 21 Jan 2016
Kanye West na Kim Kardashian bari kubarizwa muri Uganda
HIRYA NO HINO

Kanye West na Kim Kardashian bari kubarizwa muri Uganda

Ubwanditsi 14 Oct 2018
Imirwano iri kubera i Bukavu yatumye umupaka uyihuza na Rusizi ufungwa
ITOHOZA

Imirwano iri kubera i Bukavu yatumye umupaka uyihuza na Rusizi ufungwa

Ubwanditsi 05 Nov 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru