• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»Amakuru»AS Kigali yagumye ku mwanya wa mbere, APR FC yujuje imikino 13 idatsindwa – Ibyaranze umunsi wa 16 wa PNL

AS Kigali yagumye ku mwanya wa mbere, APR FC yujuje imikino 13 idatsindwa – Ibyaranze umunsi wa 16 wa PNL

Editorial 23 Jan 2023 Amakuru, IMIKINO

Shampiyona y’u Rwanda mu mwaka w’imikino wa 2022-2023 yakinwaga mu gice cyayo cyo kwishyura, imukino ibanza muri icyo yaranzwe n’intsinzi kuri amwe mu makipe makuru usibye Rayon Sports ikina kuri uyu wa Kabiri.

Mu mukino wabanjirije indi yose, ikipe ya Gorilla FC yatsindiwe mu rugo na Police FC ibitego 3-2, ni ibitego byatsinzwe na Johnson Adeaga na Iradukunda Simeon ku ruhande rwa Gorilla FC.

Ku ruhande rw’ikipe ya Police yo yatsindiwe na Hakizimana Muhadjiri , Mugisha Didier na Ntwali Evode wari wabanje muri uyu mukino wabereye mu karere ka Bugesera.

Nyuma y’uyu mukino wabaye, ikipe ya Gasogi United yo yanganyije na Kiyovu SC ubusa ku busa.

Ku wa gatandatu, As Kigali yatsinze Marines FC ibitego 3-0, ni ibitego byatsinzwe na Félix Kone, Tuyisenge Jeacques na Hussein Shaban Tchabalala.

Mu yindi mikino yakinwe, ikipe ya Espoir FC yari iri murugo i Rusizi yahatsindiwe na Rwamagana FC igitego kimwe ku busa.

Kuri iki cyumweru, Bugesera FC yanganyije na Sunrise FC 1-1, Rutsiro FC yari mu rugo yatsinzwe na Etincelles FC igitego kimwe kuri kimwe, APR FC yo itsinda Mukura VS kimwe ku busa cyatsinzwe na Niyibizi Ramadhan.

Gutsinda umukino kwa APR FC byatumye,  mu mikino 13 iheruka gukina ya shampiyona y’u Rwanda, ntiratsindwamo n’umwe kuko yatsinze imikino 6, inganya indi 7.

Muri iyo mikino 13 yose yakinnye yatsinze ibitego 14, itsindwa 6 imara imikino 8 itinjizwa igitego.

Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 24 Mutarama 2023 nibwo ikipe ya Rayon Sports irakira ikipe ya Musanze FC kuri sitade Muhanga guhera saa cyenda zuzuye.

Kugeza ubu ikipe ya AS Kigali irayoboye urutonde rwa Shampiyona by’agateganyo n’amanota 33, ikipe y’ingabo z’igihugu ya APR FC irisanga ku mwanya wa kabiri.

Police FC yo yavuye ku mwanya wa 11 igera ku mwanya wa 7 n’amanota 24 nyuma y’umunsi wa 16 wa shampiyona y’u Rwanda 2022-2023.

2023-01-23
Editorial

IZINDI NKURU

Lydia Ludic yo mu Burundi  iracakirana  na Rayon Sports kuri uyu wa Gatandatu

Lydia Ludic yo mu Burundi iracakirana na Rayon Sports kuri uyu wa Gatandatu

Editorial 11 Feb 2018
Imikino ya Afrobasket irakomeza hakinwa iyo gushaka itike yo kujya muri 1/4, kuri uyu wa mbere u Rwanda rurakina na Guinea

Imikino ya Afrobasket irakomeza hakinwa iyo gushaka itike yo kujya muri 1/4, kuri uyu wa mbere u Rwanda rurakina na Guinea

Editorial 30 Aug 2021
AZAM Rwanda Premier League: Shampiyona irakomeza kuri uyu wa gatanu

AZAM Rwanda Premier League: Shampiyona irakomeza kuri uyu wa gatanu

Editorial 12 Feb 2016
Imbere y’akanama k’Umuryango w’Abibumbye, Amerika yamaganye imikoranire ya FARDC n’imitwe yitwaje intwaro harimo na FDLR

Imbere y’akanama k’Umuryango w’Abibumbye, Amerika yamaganye imikoranire ya FARDC n’imitwe yitwaje intwaro harimo na FDLR

Editorial 31 Mar 2023

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Thomas Nahimana, ingirwapadiri yamunzwe n’ingengabitekerezo ya Hutu-Pawa, ubwambuzi n’ubusambanyi (Igice cya mbere)
INKURU NYAMUKURU

Thomas Nahimana, ingirwapadiri yamunzwe n’ingengabitekerezo ya Hutu-Pawa, ubwambuzi n’ubusambanyi (Igice cya mbere)

Editorial 02 Apr 2020
Umunyarwanda warekuwe na Uganda yatanze ubuhamya bw’ubucakara yakoreshejwe n’uko hari abishwe n’uburozi
HIRYA NO HINO

Umunyarwanda warekuwe na Uganda yatanze ubuhamya bw’ubucakara yakoreshejwe n’uko hari abishwe n’uburozi

Editorial 16 Sep 2019
Mushikiwabo yerekeje muri Cambodge, iwabo w’umwe mu basekuruza ba OIF
INKURU NYAMUKURU

Mushikiwabo yerekeje muri Cambodge, iwabo w’umwe mu basekuruza ba OIF

Editorial 10 Aug 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru