• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Mu mikino ya CECAFA Kagame Cup 2026, APR FC izatangira ihura na Gor Mahia, Rayon Sports izisobanura na KVZ SC yo muri Zanzibar   |   11 Jul 2026

  • Harimo n’abazandikwa bishyuye Miliyoni Ebyiri, FERWAFA yashyizeho amabwiriza mashya yo kwandikisha abakinnyi n’abatoza muri BK Pro League 2026/2027   |   09 Jul 2026

  • AMAFOTO – Umutoza mukuru wa APR FC, Abderrahim Taleb, yongereye amasezerano y’umwaka umwe   |   07 Jul 2026

  • Kwigira Nyoninyinshi kwa Habyarimana yavuze ko bashakira amahoro abantu bose naho yahe yo kajya   |   07 Jul 2026

  • Kuvanaho Ingamba z’Ubwirinzi byaba ari Ubwiyahuzi   |   07 Jul 2026

  • Raporo ivuga ko FDLR yigabyemo ibice bitatu by’ingenzi ari byo FDLR-FOCA, FDLR-RUD na FDLR-FPP   |   06 Jul 2026

 
You are at :Home»Amakuru»Twitege iki kuri guverinoma nshya ya Perezida Tshisekedi yuzuyemo abanyabyaha ruharwa?

Twitege iki kuri guverinoma nshya ya Perezida Tshisekedi yuzuyemo abanyabyaha ruharwa?

Ubwanditsi 24 Mar 2023 Amakuru, INKURU NYAMUKURU, Mu Mahanga

Nyuma y’aho Perezida Félix Tshisekedi avugururiye guverinoma, akongeramo amasura mashya, ayandi akayereka umuryango, abasesenguzi batangiye kwibaza niba iri vugurura ritaje gutuma ibitu bihumira ku mirari, cyane cyane ko iyi Kongo yakomeje kugirwa inama yo guca umuco wo kudahana, ikazima amatwi, ahubwo igakomeza gushyira ku ibere abanyabyaha.

Abakurikiranira hafi ibibera muri Kongo kandi batewe impungenge n’uko iyi guverinoma ishobora kuzarangwa n’urwikekwe, dore ko yashyizwemo abantu bigeze kuba abatoni ba Perezida Tshisekedi, ariko akaza kubagambanira bagashyirwa mu buroko. Aba bazakora barebana ku jisho, birinda ko amateka yakwisubiramo.

Urugero rwa mbere rw’umuntu ushobora kuzakora nk’umucancuro, ni Vital Kamerhe wagizwe Ministri w’ubutegetsi bw’Igihugu. Uyu mugabo yigeze kuba Umuyobozi w’Ibiro bya Perezida Tshisekedi, nyamara nyuma y’igihe gito yisanga muri gereza nkuru ya Makala, akurikiranyweho kunyereza miliyoni 46 z’amadolari, zari zigenewe kubakira abasirikari n’abapolisi, nk’uko Perezida Tshisekedi yari yabibasezeranyije mu gihe cyo kwiyamamaza.

Mu matora y’umukuru w’igihugu yo muw’2018, Vital Kamerhe yemeye guharira amajwi ye Tshisekedi, ariko nawe akazamureka akiyamamaza muri manda yo muw’2023. Mu rwego rwo kumusiga icyasha, muw’2020 Perezida Tshisekedi yafungishije Kamerhe kubera ubusahuzi, nyamara bivugwa ko bafatanyije. Yaje gufungurwa mu buryo butavuzweho rumwe, abakurikiranye urubanza rwe bakemeza ko yarekuwe mu rwego rwo gukigira ikibaba Perezida Tshisekedi, kuko iyo agumishwa mu ibohero, uruhare rwa ”Boss” muri ubwo bujura narwo rwari gushyirwa ahabona. Ese Vital Kamerhe yakwizera ate ko amateka atazisubiramo?

Baba Abanyekongo se, baba n’abanyamahanga, ninde wagirira icyizere umuyobozi nk’uyu urya utwe akarya n’utwa rubanda? Undi ni Jean-Pierre Bemba wigeze kuba Visi-Perezida ku butegetsi bwa Joseph Kabila, akaza gufungwa imyaka 10 yose i La Haye muri gereza y’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha, akurikiranyweho ubwicanyi abarwanyi b’umutwe we wa MLC wakoze mu gihugu cy’abaturanyi cya Santarafrika.

Jean-Pierre Bemba yagizwe Minisitiri w’Ingabo, ufite inshingano zo kubungabunga ubusugire bw’igihugu kandi ari umwe mu babuhungabanyije mu buryo bukomeye, dore ko ubwicanyi n’ubundi bugome bwatewe n’intambara hagati ya MLC ye , igisirikari cya Leta ndetse n’indi mitwe yitwaje intwaro, n’ubu butarava mu mitwe. Jean-Pierre Bemba rero afitanye inzigo n’abaturage, ku buryo ntawamwizera, ariko nawe icyasha afite nticyatuma yisanzura, kuko azi ko Perezida Tshisekedi ashobora kumuhinduka, akabyutsa idosiye y’ibyaha bya Bwana Bemba.

Uku ni nako bimeze kuri Mbusa Nyamwisi Antipas, wagizwe Ministiri ushinzwe ubutwererana bw’Akarere. Uyu nawe yabaye umukuru w’umutwe w’inyeshyamba wa RCD-ML wayogoje agace ka Beni, cyane cyane muw’2001, ubwo uyu mutwe we warwanaga na MLC ya Jean-Pierre Bemba, maze abaturage b’inzirakarengane bakahasiga ubuzima. Perezida Joseph Kabila yaje kumwiyegereza, amuha imyanya muri guverinoma, kugeza muw’2011 ahinduka mukeba wa shebuja mu matora ya Perezida wa Kongo.

Yaje guhungira mu mahanga, aza kugarurwa na Perezida Tshisekedi wirengagije amahano yakoreye Abanyekongo, amufitemo inyungu gusa zo kumufasha guhangana na Joseph Kabila n’abandi bo mu mashyaka atavuga rumwe n’ubutegetsi buriho ubu. Julien Paluku Kahongya yahawe minisiteri y’inganda. Amateka azahora yibuka ko ari umwe mu batumye umutwe w’abajenosideri wa FDLR ushinga imizi muri Kongo, cyane cyane ubwo yari Guverineri wa Kivu y’Amajyaruguru kugeza muw’2019.

Julien Paluku niwe watumye FDLR ibona abarwanyi bashya, bakora imyitozo nta nkomyi, bahabwa intwaro, maze barica barakiza muri iyo ntara. Abatutsi b’Abanyekongo iyo bumvise izina rya Julien Paluku barahungabana, bikaba bihumiye ku mirari kuko noneho yongerewe imbaraga zo gushyigikira jenoside barimo gukorerwa.

Ikigaragarira buri wese rero, ni uko muri rusange Perezida Tshisekedi atahisemo abagize guverinoma nshya kubera ubushobozi abaziho. Yabatoranyije kuko benshi muri bo aria bantu bafite icyasha, batazatinyuka kubangamira ibyemezo bye, birimo gutobanga amatora ateganyijwe mu mpera z’uyu mwaka.

Aya matora kandi aramutse anabaye, Perezida Tshisekedi wamaze kuvuga ko aziyamamariza indi manda, yizeye ko izi nkomamamashyi zizabangamira abandi bakandida, nka Moise Katumbi, martin Fayulu, cyangwa undi wese washyigikirwa na Joseph Kabila, kuko iyi guverinoma irimo abahoze ku ibere mu butegetsi bwa Kabila, bakaza gushwana kubera impamvu zinyuranye.

Iyi turufu ishobora no gupfuba ariko, kuko iyi guverinoma nshya, yiganjemo abahoze bayobora imitwe ishingiye ku moko, by’umwihariko abakomoka mu bwoko bwa Perezida Tshisekedi bw’Abaluba. Ibi nabyo bikaba bishobora gutuma igice kinini cy’Abanyekongo kitayibonamo, ngo kiyigirire icyizere. Tubitege amaso.

2023-03-24
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Vision 2020,irasiga abanya Bugesera bose bakoresha amazi meza.

Vision 2020,irasiga abanya Bugesera bose bakoresha amazi meza.

Ubwanditsi 03 Feb 2017
Inama nyirizina ya OIF yatangiye  kuri uyu wa Kane

Inama nyirizina ya OIF yatangiye kuri uyu wa Kane

Ubwanditsi 11 Oct 2018
Lambert Dushimimana niwe wagizwe Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba

Lambert Dushimimana niwe wagizwe Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba

Ubwanditsi 05 Sep 2023
Uganda yakabaye ariyo iharanira ko umubano n’u Rwanda uzanzamurwa- Andrew Mwenda

Uganda yakabaye ariyo iharanira ko umubano n’u Rwanda uzanzamurwa- Andrew Mwenda

Ubwanditsi 14 Mar 2019

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Umunyarwenya, Anne Kansiime yahaye ababyeyi be impano y’inzu ku munsi mukuru wa Noheli
Mu Rwanda

Umunyarwenya, Anne Kansiime yahaye ababyeyi be impano y’inzu ku munsi mukuru wa Noheli

Ubwanditsi 27 Dec 2016
Uko Museveni yanyuranyije n’imvugo ze agaha rugari abakoze Jenoside yakorewe Abatutsi
INKURU NYAMUKURU

Uko Museveni yanyuranyije n’imvugo ze agaha rugari abakoze Jenoside yakorewe Abatutsi

Ubwanditsi 09 Apr 2019
Umutoza w’Amavubi Stephen Constantine asanga kwitwara neza k’u Rwanda bisaba gutsinda imikino yo mu rugo ngo yerekeze mu gikombe cya Afurika 2027
Amakuru

Umutoza w’Amavubi Stephen Constantine asanga kwitwara neza k’u Rwanda bisaba gutsinda imikino yo mu rugo ngo yerekeze mu gikombe cya Afurika 2027

RUSHYASHYA 20 May 2026

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru