• Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
  • Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ibitangaza byijejwe na Perezida Ndayishimiye bisize ahubwo u Burundi mu kangaratete   |   21 May 2025

  • I Bugesera hatashywe ikibuga cya Basketball cyubatswe ku bufatanye bwa NBA Africa na Opportunity International   |   20 May 2025

  • Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire yavuze ku mvururu zatumye umukino wa Bugesera na Rayon Sports uhagararira ku munota wa 52   |   17 May 2025

  • Rwanda Premier league igiye guhemba abahize abandi Muri shampiyona y’u Rwanda 2024-2025   |   16 May 2025

  • Gutwara igikombe cy’Amahoro atsinze Rayon Sports ku mukino wa nyuma, bimwe mubyo Darko Novic watandukanye na APR FC azibukirwaho   |   14 May 2025

  • Mu gihe gisaga icyumweru kimwe, I Kigali harabera BAL ya 5 izitabirwa n’amakipe arimo APR BBC yo mu Rwanda   |   13 May 2025

You are at :Home»Amakuru»Abantu nibareke kwitiranya igitutu na dipolomasi mu irekurwa rya Paul Rusesabagina

Abantu nibareke kwitiranya igitutu na dipolomasi mu irekurwa rya Paul Rusesabagina

Editorial 30 Mar 2023 Amakuru, INKURU ZAKUNZWE CYANE, Mu Mahanga

Nyuma y’aho icyihebe Paul Rusesabagina kirekuriwe ku mbabazi za Perezida wa Repubulika, hari abantu biganjemo ibigarasha n’abajenosideri bikomanga ku gatuza ngo baratsinze, ngo kuko u Rwanda rwamurekuye kubera “igitutu” cya Leta zunze Ubumwe z’Amarika.

Aha umuntu yakwibaza niba aribo batsinze koko , cyangwa niba ahubwo haratsinze dipolomasi n’inyungu rusange z’Abanyarwanda.Icyo izo nkorabusa zirengagiza, ni uko uRwanda rwekanye ko inzego zarwo z’umutekano zishobora gushyikiriza ubutabera bwarwo icyihebe, n’iyo cyaba kiri mu mahanga, nta gihugu cy’igihangange kibigizemo uruhare, aho kucyica kidahawe ubutabera, nk’uko Amerika yagiye kwicira Bin Laden n’umuryango we muri Pakistan, itanabahaye amahirwe yo kuburana ibyaha bashinjwa, ngo babibahanirwe bimaze kubahama.

Udashaka kumva ubu butumwa, ni ingumba y’amatwi.

Rusesabagina yaraburanye, ahamwa n’ibyaha by’iterabwoba yakoze anyuze mu mutwe we wa FLN, ndetse akatirwa igifungo cy’imyaka 25. Kuva yagera mu Rwanda, Amerika n’abandi bamushyigikiye ntibahwemye gusakuza ngo narekurwe, nyamara ntibyamubujije gufungwa imyaka isaga 2. Abonye ko kwiringira igitutu ntacyo bizamufasha, Rusesabagina yahisemo gutakambira Perezida wa Repubulika, nk’uko bigaragara mu baruwa ye yo kuwa 14 Ukwakira 2022, irimo kwicuza gukomeye no kwiyemeza kutongera kwijandika mu bikorwa by’iterabwoba.

Ibi bitandukanye n’ibyo bamwe mu bategetsi b’ Amarika, za Human Rights Watch, n’abo kwa Rusesabagina barimanyangamo, bavuga ko afungiye ubusa.Icyerekana ko uRwanda rudafata ibyemezo kubera kotswa gitutu, ni uko rutemeye guhita rurekura Rusesabagina nk’uko ibikomerezwa nk’Umunyamabanga wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, Antony Blinken, byabyifuzaga, ndetse Bwana Blinken bikanamuzana i Kigali yibwira ko atahana na Rusesabagina.

Byasabye ko Qatar, igihugu gifitanye ubucuti bwihariye n’uRwanda, kigira uruhare mu gusabira Rusesabagina imbabazi. Aha ni dipolomasi yatsinze ndetse n’inyungu uRwanda rufite mu mubano mwiza na Qatar.Si ubwa mbere uRwanda rufashe icyemezo cyo kubabarira abanyabyaha ruharwa, hagamijwe inyungu rusange z’Abanyarwanda. Na nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi hafashwe icyemezo cyo gufungura abajenosideri benshi, hagamijwe ubwiyunge bw’Abanyarwanda.

Hari abatarishimiye uyu mwanzuro, nyamara uyu munsi babona ko wari ingirakamaro mu kubaka uRwanda ruzima.Bidateye kabiri Perezida wa Repubulika yongeye gufata icyemezo kiremereye cyo kubabarira umugome Ingabire Victoire Umuhoza, nyamara wari warakatiwe n’inkiko kubera ibyaha birimo guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi, ndetse no gukorana n’imitwe y’abagizi ba nabi, irimo n’uw’abajenosideri wa FDLR.

Harya icyo gihe ninde wari washyize igitugu ku Rwanda?Uko ibihugu bigenda byibohora, bimaze kugaragara ko “igitutu” kitagikora cyane ku bihugu nk’uRwanda, byiha agaciro kandi bikomeye ku busugire bwabyo. Umwaka ushize Amerika yagerageje kufunguza ku mbaraga umuturage wayo Wittney Griner(umukinnyi wa basketball ukomeye cyane, unakinira ikipe y’igihugu y’Amerika) wari ufungiye mu Burusiya akurikiranyweho gukoresha ibiyobyabwenge, ariko biba iby’ubusa.

Nyuma y’imishyikirano ikomeye ndetse yanagizwemo uruhare n’ibihugu bya Arabia Saudite na Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu, Amerika yemeye kubanza kurekura Umurusiya Viktor Bout waregwaga gucuruza intwaro zishe abantu batabarika hirya no hino ku isi, maze mu mpera z’umwaka ushize Uburusiya nabwo burekura Wittney Griner we utarunakurikiranyweho ibyaha biremereye nk’ibya Viktor Bout.

Guhererekana imfungwa zombi byabereye mu mujyi wa Abu Dhabi muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu.Irekurwa rya Viktor Bout wamamaye ku izina ry’ ”umucuruzi w’urupfu” ryateje induru muri Amerika, abaturage bashinja Perezida Joe Biden imbaraga nkeya mu guhana abanyabyaha. Perezida Biden we yireguye avuga ko yubaha ibyemezo binyuze muri dipolomasi kandi birengera inyungu rusange z’Abanyamerika. Iyo nzira ya diplomosi ni nayo ubutegetsi bwa Biden burimo gukoresha ngo undi Munyamerika, Paul Whelan ugifungiye mu Burusiya nawe arekurwe, ariko hari ikiguzi kizasabwa byanze bikunze, aho kurambiriza ku gitutu nk’uko bijya bikorwa ku bihugu by’inkomamashyi.Bigarasha rero namwe bajenosideri, nimwige kujyana n’isi ya none. Ubu harakora cyane dipolomasi, si igitutu cyangwa induru nka zimwe mwirirwamo.

Bagenzi banyu bari muri gereza mu Rwanda, nimubagire inama yo kwemera ibyaha no gusaba imbabazi, naho kwiringira ko bazarekurwa kubera “igitutu” byo ni ukwibeshya cyane.

2023-03-30
Editorial

IZINDI NKURU

Karongi : Hangijwe litiro 660 z’inzoga itemewe

Karongi : Hangijwe litiro 660 z’inzoga itemewe

Editorial 20 Aug 2016
Lt Manzi yatawe muri yombi azira kutubahiriza amasezerano yagiranye na CMI mbere y’uko imufungura ntabwo ari intasi y’u Rwanda nkuko bivugwa n’ibinyamakuru bya Uganda

Lt Manzi yatawe muri yombi azira kutubahiriza amasezerano yagiranye na CMI mbere y’uko imufungura ntabwo ari intasi y’u Rwanda nkuko bivugwa n’ibinyamakuru bya Uganda

Editorial 24 Sep 2020
Umuzindaro wa bene Mbonyumutwa Uwimana Nkusi Agnes Ugeze Aho Uvuga ko Abatutsi muri 1959 Bahunze u Rwanda kubera Ubwibone, Yavugirijwe induru n’Abakoresha imbuga nkoranyambaga

Umuzindaro wa bene Mbonyumutwa Uwimana Nkusi Agnes Ugeze Aho Uvuga ko Abatutsi muri 1959 Bahunze u Rwanda kubera Ubwibone, Yavugirijwe induru n’Abakoresha imbuga nkoranyambaga

Editorial 18 Aug 2021
Ingabo z’u Rwanda ziri mu mu butumwa bw’amahoro muri Repubulika ya Santrafrika  zikomeje kuvugwa imyato

Ingabo z’u Rwanda ziri mu mu butumwa bw’amahoro muri Repubulika ya Santrafrika  zikomeje kuvugwa imyato

Editorial 22 Mar 2021

prev
next

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

INKURU ZAKUNZWE CYANE

Ibitangaza byijejwe na Perezida Ndayishimiye bisize ahubwo u Burundi mu kangaratete

Ibitangaza byijejwe na Perezida Ndayishimiye bisize ahubwo u Burundi mu kangaratete

21 May 2025
AFC/M23 yasabye Perezida Tshisekedi ko yerura akavuga ko ashaka imishyikirano

AFC/M23 yasabye Perezida Tshisekedi ko yerura akavuga ko ashaka imishyikirano

14 Mar 2025
Perezida Paul Kagame yakurikiye umukino u Rwanda rwatsinzemo Djibouti 3-0 hashakwa itike ya CHAN 2025

Perezida Paul Kagame yakurikiye umukino u Rwanda rwatsinzemo Djibouti 3-0 hashakwa itike ya CHAN 2025

31 Oct 2024
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
“Agafanta” Perezida wa Tchad yasigiye abasirikari b’u Burundi kabakozeho!

“Agafanta” Perezida wa Tchad yasigiye abasirikari b’u Burundi kabakozeho!

15 Jul 2024

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023
SADC byashoboka ko yahuza Intego na FARDC Yahisemo Kwifatanya n’Abajenosideri ba FDLR, M23 mu Mambo za Goma biraherera hehe?

SADC byashoboka ko yahuza Intego na FARDC Yahisemo Kwifatanya n’Abajenosideri ba FDLR, M23 mu Mambo za Goma biraherera hehe?

06 Nov 2023

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru