Uyu munsi Abaturage bagera kuri miliyoni esheshatu bo mu gihugu cya Zimbabwe bazindukiye mu matora yo guhitamo Umukuru w’Igihugu mu bakandida 11 barimo Perezida Emmerson Mnangagwa w’imyaka 80, uhagarariye Ishyaka rya ZANU-PF.
Aya matora yatangiye mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki 23 Kanama 2023.
Perezida Mnangagwa ushaka manda ya kabiri ahatanye n’abarimo n’Umupasiteri Nelson Chamisa w’imyaka 45 utavuga rumwe n’ubutegetsi.
Chamisa uhagarariye Impuzamashyaka CCC [Citizens Coalition for Change], ni ubwa kabiri ahanganye na Mnangagwa kuko n’amatora aheruka bari bari guhatanira iyi ntebe y’Umukuru w’Igihugu.
Uyu mugabo uri mu bakomeye batavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Zimbabwe, mu matora ya 2018, yari ashyigikiwe cyane kandi n’ubu ni ko biri, ku buryo hari abasesengura politiki y’iki gihugu bavuga ko ashobora gutungurana.
Abandi bakandida barimo Elisabeth Valerio, umugore rukumbi uri guhatanira kuyobora Zimbabwe, Joseph Makamba Busha uhagarariye ishyaka rya FREEZIM Congress, Lovemore Madhuku w’ishyaka rya NCA na Harry Peter Wilson w’ishyaka DOP.
Hari kandi Trust Tapiwa Chikohora w’ishyaka ZCPD, Blessing Kasiyamhuru w’ishyaka ZIPP, Wilbert Archbald Mubaiwa w’ishyaka rya NPC na Gwinyai Henry Muzorewa uhagarariye ishyaka rya The UANC.
Ni abakandida bake cyane ugereranyije n’abari biyamamaje mu matora yo mu 2018 kuko bo bageraga kuri 23.