• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • AMAFOTO – Umutoza mukuru wa APR FC, Abderrahim Taleb, yongereye amasezerano y’umwaka umwe   |   07 Jul 2026

  • Kwigira Nyoninyinshi kwa Habyarimana yavuze ko bashakira amahoro abantu bose naho yahe yo kajya   |   07 Jul 2026

  • Kuvanaho Ingamba z’Ubwirinzi byaba ari Ubwiyahuzi   |   07 Jul 2026

  • Raporo ivuga ko FDLR yigabyemo ibice bitatu by’ingenzi ari byo FDLR-FOCA, FDLR-RUD na FDLR-FPP   |   06 Jul 2026

  • Ububabare bwa RPA/F bwashibutsemo icyizere n’agaciro; Mufulukye Fred   |   05 Jul 2026

  • Ukwiyubaka kudasanzwe kwa APR FC na Rayon Sports zitegura CECAFA Kagame Cup izabera i Kigali mu mpera za Nyakanga 2026   |   05 Jul 2026

You are at :Home»Amakuru»Bamwe mu Bajenerali muri Kongo Batangiye Kwerurira Tshisekedi Ko Barambiwe Imiyoborere ye Igihe Kurimbura Igihugu

Bamwe mu Bajenerali muri Kongo Batangiye Kwerurira Tshisekedi Ko Barambiwe Imiyoborere ye Igihe Kurimbura Igihugu

Ubwanditsi 28 Oct 2023 Amakuru, INKURU NYAMUKURU, ITOHOZA, Mu Mahanga

Byari bimenyerewe mu basirikari b’amapeti adakanganye muri FARDC, binubira uburyo igisirikari cyabo kitagira icyerekezo, bigatuma bitwara nk’amabandi cyangwa abagize umutwe w’iterabwoba.

Ubu noneho byatangiye no kumvikana mu ba jenerali, basanga imiyoborere ya Kongo nta handi iganisha uretse koreka igihugu.

Urugero rwa hafi ni urwa Gen. Gabriel Amisi uzwi ku izina rya “Tango Four”, akaba yeruye avuga ko urebye imyitwarire ya FARDC, haba ku rugamba, haba no mu mibanire yayo n’abaturage, ngo aterwa ipfunwe no kwitwa umusirikari wa Kongo.

Ubwo kuri uyu wa gatanu, tariki 27/10/2023 yari mu nama n’abandi basirikari bakuru mu mujyi wa Lubumbashi, Gen. Tango Four yagize ati:”Mwe mwumva mudafite ikimwaro cyo kuba abasirikari b’iki gihugu? Njyewe iyo ndi i Kinshasa sinkirirwa nambara uniform kuko bintera ipfunwe”.

Gen. Gabriel Amisi”Tango Four” ni umwe mu basirikari bafite ibigwi muri FARDC, kuko yagiye agira imyanya ikomeye mu ngabo za Kongo, harimo no kuyobora uduce tw’imirwano mu ntambara zinyuranye. Ubu ni Umugenzuzi Mukuru wa FARDC, (Inspector General). Abazi neza Gen Tango Four bahamya ko atishimiye itonesha mu gisirikari cya Kongo, aho Perezida Tshisekedi ngo azamura mu ntera abo ashaka, agapyinagaza abo ashaka, agendeye ku cyenewabo, irondakoko n’irondakarere.

Urugero ruvugwa ni urwa Gen. Christian Tchiwewe wahawe amapeti 3 akomeye cyane mu gihe cy’imyaka 3 gusa, kandi ngo nta gikorwa na mba cy’ubutwari yagaragaje.

Ikindi bivugwa ko cyarakaje abajenerali benshi, cyane cyane abakoranye na Perezida Joseph Kabila, ni uburyo Tshisekedi yafunguye Col. Eddy Kapend wari warakatiwe gufungwa burundu kubera iruhare rwe mu iyicwa rya Laurent Désiré Kabila, ndetse Tshisekedi akamugira”Jenerali” uyobora ingabo mu gace Kabila akomokamo!

Uwitwa Gen. John Numbi (bitazwi neza aho aherereye), nawe aherutse guha gasopo Tshisekedi, amubwira ko natareba neza imikorere ye izamushyira mu y’abagabo.

Nyuma y’amagambo ya Gen Numbi , Perezida Tshisekedi yaranzwe no guhuzagurika, azamura mu ntera bamwe mu basirikari bakuru, ari nko kubagusha neza kuko akeka ko bashobora kumuhirika ku butegetsi.

2023-10-28
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Rudasingwa akomeje guterana amagambo na Kayumba

Rudasingwa akomeje guterana amagambo na Kayumba

Ubwanditsi 27 Jan 2017
Ntawe ukwiriye kuziza Umunyarwanda icyo aricyo cyangwa icyo yemera – Kagame

Ntawe ukwiriye kuziza Umunyarwanda icyo aricyo cyangwa icyo yemera – Kagame

Ubwanditsi 09 Feb 2017
Amafoto – Ibyishimo ni byinshi ku muryango w’umuhanzi Patient Bizimana wibarutse umwana w’imfura w’umuhungu

Amafoto – Ibyishimo ni byinshi ku muryango w’umuhanzi Patient Bizimana wibarutse umwana w’imfura w’umuhungu

Ubwanditsi 23 Sep 2022
Abiyita Abanyarwanda ari abanyamahanga nibo basebya u Rwanda ku isonga Noble Marara 

Abiyita Abanyarwanda ari abanyamahanga nibo basebya u Rwanda ku isonga Noble Marara 

Ubwanditsi 08 Dec 2017

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Perezida Kaguta Museveni yahawe inkwenene ubwo yatangazaga ko agiye kubaka umuhanda uhuza Uganda n’uBurundi unyuze muri Tanzaniya!
Amakuru

Perezida Kaguta Museveni yahawe inkwenene ubwo yatangazaga ko agiye kubaka umuhanda uhuza Uganda n’uBurundi unyuze muri Tanzaniya!

Ubwanditsi 20 May 2021
Ubukangurambaga bwo kurwanya ibyaha burakomeje mu mashuri
Mu Mahanga

Ubukangurambaga bwo kurwanya ibyaha burakomeje mu mashuri

Ubwanditsi 04 Mar 2016
Abapolisi b’u Rwanda 280 bagiye kwerekeza mu butumwa bw’amahoro muri Centrafrika
Mu Mahanga

Abapolisi b’u Rwanda 280 bagiye kwerekeza mu butumwa bw’amahoro muri Centrafrika

Ubwanditsi 20 Oct 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru