• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye   |   14 Sep 2026

  • Police VC yinjije abakinnyi batatu bashya, barimo Rosaly Chioma uvuye muri Macedonia y’Amajyaruguru   |   14 Sep 2026

  • AMAFOTO – APR FC na Rayon Sports zageze mu kiciro cya cya kabiri cy’Imikino Nyafurika ya CAF, Al Hilal na Al Merrikh zihagaze neza   |   13 Sep 2026

  • Hon. Havugimana Emmanuel yatwibukije Inkomoko ya Masudi na Giraso yiturwa indi Ikinani cyamugereyemo   |   11 Sep 2026

  • Abana b’abagize uruhare muri Jenoside bongeye kwibutsa imigambi yapfubye y’ababyeyi babo   |   11 Sep 2026

  • Abakinnyi 19 muri 28 bahamagawe n’umutoza Stephen Constantine witegura gukina na Liberia na Cap-Vert, bakina hanze y’u Rwanda   |   09 Sep 2026

 
You are at :Home»Amakuru»Abahagarariye amakipe 26, bahuguwe na FERWAFA kuri ‘CAF Club Licencing’ ikoresha ikoranabuhanga

Abahagarariye amakipe 26, bahuguwe na FERWAFA kuri ‘CAF Club Licencing’ ikoresha ikoranabuhanga

Ubwanditsi 13 Mar 2024 Amakuru, IMIKINO

Abahagarariye amakipe 26 arimo ayo mu cyiciro cya mbere n’icya kabiri akina muri Shampiyona y’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, bahuguriwe gukoresha ikoranabuhanga mu gutanga ibisabwa ngo amakipe yemererwe gukina shampiyona ‘CAF Club Licensing Online Platform’, CLOP.

Abahawe aya mahugurwa y’iminsi ibiri, ni abahagarariye amakipe yose 16 yo mu cyiciro cya mbere ndetse na 10 yo mu cyiciro cya kabiri ashobora kuvamo abiri azazamuka mu cyiciro cya mbere umwaka utaha w’imikino.

Bahuguwe n’inzobere z’Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru muri Afurika, CAF, zaturutse muri Uganda.

Barimo Nakagwa Shirah, Umwarimu wa CAF wigisha amasomo ya ‘CAF Club Licensing’ na Kazoora Emmanuel, watanze amasomo kuri ‘CAF Club Licensing’ ikoresha ikoranabuhanga, CLOP.

Bigishije abayobozi b’amakipe yo mu Rwanda gukoresha ubu buryo bwa ‘CAF Club Licensing’ ikorerwa kuri interineti bidasabye ko hakorwa ingendo ndetse n’abagenzuzi bari basanzwe bagera kuri buri kipe.

Ni uburyo bujyanye n’intego za CAF ishaka kuzamura urwego rw’ireme ry’amarushanwa, kugira ngo amakipe yemererwe gukina shampiyona agomba kuba nta birarane by’imishahara abereyemo abakozi bayo.

Hari ukuba yarishyuye imisoro yose, yarishyuriye abakozi bayo ubwiteganyirize, kuba yarishyuye abakinnyi amafaranga yose yabaguzwe, kwishyura ibibuga ku babikodesha, kuba kandi nta mwenda ibereyemoFERWAFA, CAF na FIFA n’ibindi byose igomba kwishyura.

Buri kipe igomba kuba ifite amakipe nibura abiri y’abato, iy’abari munsi y’imyaka 20 n’abari munsi y’imyaka 14, igomba kwerekana ikibuga izajya yakiriraho imikino, icyo izajya ikoreraho imyitozo ndetse n’ibiro izajya ikoreramo.

Ibi byose amakipe ategekwa kuba yarangije kubikora tariki 31 Werurwe, buri mwaka kugira ngo izemererwe gukina umwaka ukurikiraho. Ndetse n’ibizakurikizwa umwaka utaha w’imikino bikaba bisabwa gukorwa muri uku kwezi kwa Werurwe 2024.

Ku byerekeranye n’ubuyobozi, buri kipe igomba kuba ifite ubunyamabanga, umuyobozi mukuru, ushinzwe umutungo, umuganga ubifitiye impamyabumenyi, umutoza mukuru ugomba kuba afite Licence A ya CAF, umutoza wungirije, umutoza w’ikipe y’abato ndetse n’uzaba ashinzwe gahunda ya FAC Club Licensing ikoresha ikoranabuhanga ‘CLOP’.

Ibi byose bikaba bigomba kuba byujujwe tariki 15 Nyakanga 2024.

Abahuguwe batahanye impamba

Abitabiriye aya mahugurwa bagaragaje ko yari akenewe kuko hari ubumenyi bushya bungutse ndetse no kuba hari ibyo bari basanzwe bazi ndetse bakora ariko batabikora uko bikwiye.

Umunyamabanga wa Rayon Sports, Namenye Patrick, yagize ati” Aya mahugurwa yadufashije kumenya ikoranabuhanga rishya CAF na FERWAFA bagiye gukoresha mu kuzuza ibisabwa ngo twemererwe kwitabira amarushanwa ya FERWAFA, ni uburyo butandukanye n’ubwari busanzwe bukoreshwa mu mwaka wa 2019 ku buryo bizatworohera kuzuza ibyateganyijwe byose.

Namenye yavuze kandi ko ibisabwa byinshi bari basanzwe babifite ari nabyo baheraho bashyira muri iri koranabuhanga.

Ati “Biratandukanye ariko na none nta kigoranye kirimo cyane kuko kuva FERWAFA yatangira gusaba amakipe icyangombwa cyo gukina amarushanwa yayo, ntabwo tugiye guhera ku busa.”

Yakomeje agira ati “Hari ibyo dusanzwe dufite, urugero, abanyamuryango ba FERWAFA bose bari bafite ibiro bakoreramo, basanzwe bafite abakozi bahoraho b’amakipe, ibibuga byari bisanzwe bihari n’ubundi nibyo tuzuzuzuza muri ubu buryo bushya.”

Umuyobozi wa Komisiyo Ishinzwe Amarushanwa muri FERWAFA, Turatsinze Amani Evariste, yavuze ko aya mahugurwa ari ingenzi ko agiye gukuraho urujijo ku kwitana ba mwana ku makipe cyane cyane ay’icyiciro cya kabiri.

Yagize ati: ”CAF Club Licensing idakozwe neza ntihabaho amarushanwa anoze. Ndabasaba kurangwa n’umucyo mu byo mukora byose, twebwe nka FERWAFA tubemereye ubufasha ku makipe yose yo mu Cyiciro cya Mbere ndetse n’amakipe 10 yo mu Cyiciro cya Kabiri bishoboka ko harimo azazamuka umwaka utaha.”

Yakomeje agira ati “Ibi bigeye guca urujijo rwari hagati y’amakipe cyane cyane ay’Icyiciro Cya Kabiri aho amwe muri yo yagiye atunga agatoki FERWAFA ko ubutumwa iyoherereza buba bwanditse nabi bikaba impamvu y’urw’itwazo rwo kutubahiriza igihe cyateganyijwe ngo ibisabwa bubebyatanzwe.”

Uburyo bwa ‘CAF Club Licensing Online Platform’, CLOP, bwatangijwe n’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru muri Afurika, CAF muri Nyakanga 2022 busimbuye ubwari busanzwe bwatangiye gukoreshwa mu 2019.

2024-03-13
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Perezida Paul Kagame yaganiriye n’abayobozi ba Basketball muri Afurika ku iterambere ryayo mu bagore

Perezida Paul Kagame yaganiriye n’abayobozi ba Basketball muri Afurika ku iterambere ryayo mu bagore

Ubwanditsi 28 Aug 2024
#TdRwanda: Umunyamerika yabahize i Rusizi, Ndayisenga agumana umuhondo

#TdRwanda: Umunyamerika yabahize i Rusizi, Ndayisenga agumana umuhondo

Ubwanditsi 16 Nov 2016
Amateka yandikiwe i Maputo: Rayon Sports yerekeje mu matsinda ya Caf Confederation Cup

Amateka yandikiwe i Maputo: Rayon Sports yerekeje mu matsinda ya Caf Confederation Cup

Ubwanditsi 19 Apr 2018
Rusesabagina yivanye mu rubanza ariko ntazivana mu kimwaro, Abishake cyangwa abihakane urubanza rwe ruzaba!

Rusesabagina yivanye mu rubanza ariko ntazivana mu kimwaro, Abishake cyangwa abihakane urubanza rwe ruzaba!

Ubwanditsi 15 Mar 2021

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Uko  Kigeli bashakaga kumutabariza muri Portugal, n’ uko yazanywe mu Rwanda bujura
ITOHOZA

Uko Kigeli bashakaga kumutabariza muri Portugal, n’ uko yazanywe mu Rwanda bujura

Ubwanditsi 13 Jan 2017
Perezida Kagame yitabiriye inama y’Umuryango w’Ubumwe bwa Afurika muri Ethiopia
POLITIKI

Perezida Kagame yitabiriye inama y’Umuryango w’Ubumwe bwa Afurika muri Ethiopia

Ubwanditsi 02 Jul 2017
Ibimenyetso byagaragaje ko Thomas Kamilindi, Ally Youssuf Mugenzi na Etienne Karekezi bari bafite inshingano zo gukwirakwiza ibikorwa bya FLN
Amakuru

Ibimenyetso byagaragaje ko Thomas Kamilindi, Ally Youssuf Mugenzi na Etienne Karekezi bari bafite inshingano zo gukwirakwiza ibikorwa bya FLN

Ubwanditsi 17 Sep 2021

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru