• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Urukiko rwanzuye ko Nyuma y’imyaka 18, iperereza kuri Agathe Kanziga rigiye gukomeza   |   06 May 2026

  • Umukinnyi mwiza wa w’umwaka wa BK PRO LEAGUE azegukana imodoka ya miliyoni 15 Frw, Uko ibihembo bizatangwa   |   06 May 2026

  • Perezida Kagame yashimye Arsenal FC yageze ku mukino wa nyuma wa UEFA Champions League   |   05 May 2026

  • Al Ahly SC yegukanye CAVB Men’s Club Championship 2026, Police VC na REG zegukana imidali yo ku rwego rwa Afurika i Kigali   |   03 May 2026

  • POLICE VC yanditse amateka, ihurira na Al Ahly SC ku mukino wa nyuma wa CAVB Men’s Club Championship 2026   |   02 May 2026

  • Amakipe ya Police, APR, REG na Kepler VC ahagaririye u Rwanda muri shampiyona Nyafurika iri kubera I Kigali yageze muri 1/8 cy’iri rushanwa   |   28 Apr 2026

You are at :Home»Amakuru»AS Kigali yasubitse ibirori bya APR FC, ni nyuma yo kunganya 2-2 mu mukino wa shampiyona utarabereye igihe

AS Kigali yasubitse ibirori bya APR FC, ni nyuma yo kunganya 2-2 mu mukino wa shampiyona utarabereye igihe

Ubwanditsi 16 Apr 2024 Amakuru, IMIKINO

Kuri uyu wa mbere ikipe ya AS Kigali yakinaga na APR FC umukino w’ikirarane wa Shampiyona y’u Rwanda, banganya 2-2 bityo ikipe y’ingabo z’igihugu isubikirwa ibyo guhabwa igikombe.

Ni umukino w’umunsi wa 26 wa shampiyona y’u Rwanda wabereye kuri Kigali Pele Stadium, ni umukino wari bube mu minsi ishize ariko urasubikwa kuko APR FC yari yapfushize umutoza wayo DR Adel Zrane wongereraga abakinnyi ingufu.

Mbere y’uko uyu mukino ukinwa, ikipe ya APR FC iyo iwutsinda yari buhite yegukana igikombe cya shampiyona 2023/2024 kuko ikinyuranyo cy’Amanota yari bube ishyizemo ntabwo yari buzakurwemo n’ikipe ya kabiri mu mikino isigaye.

Mu gutangira uyu mukino wabanje gufatwa umunota umwe wo Kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Nyuma yawo nibwo umukino wahuje amakipe yombi watangiye, utangira neza ku ruhande rwa AS Kigali yafunguye amazamu ku munota wa 12 ku giteyo cyatsinzwe na Ishimwe Fiston.

Ibi byishimo ntibyatwaye umwanya munini kuko APR FC yahise yishyura iki gitego ubwo hari ku munota wa 15 w’umukino, ni igitego cyatsinzwe na Kwitonda Alain Bacca, bityo amakipe yombo ajya kuruhuka ari 1-1.

Amakipe avuye ku ruhuka mu gice cya kabiri cy’umukino, ikipe ya APR FC yabonye igiteto cya Kabiri cyatsinzwe na  Victor Mbaoma, ni  ku mupira yari ahawe na Ruboneka Bosco wari umaze gucenga Umunyezamu Hakizimana Adolphe.

Mu gihe, APR FC yari yizeye ko yegukana intsinzi ku bitego 2-1, Benedata Janvier wa AS Kigali ntabwo yababaniye kuko mu minota 5 y’inyongera bari bongeyeho ngo umukino urangire nibwo yabonye igitego cyo kwishyura bityo umukino urangira ari 2-2.

Kunganya kw’aya makipe byatumye Ikipe y’Ingabo isabwa byibuze irindi nota rimwe kugira ngo yegukane Shampiyona kuko igize amanota 60, irusha Rayon Sports 12 mu gihe hasigaye imikino ine.

Umukino ukurikiyeho ikipe ya APR FC izahura na Kiyovu SC kuri Kigali Pele Stadium, uyu mukino ukazakinwa kuwa Gatandatu w’iki cyumweru guhera saa cyenda zuzuye.

2024-04-16
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Umujenosideri Twahirwa yakatiwe burundu, Basabose Pierre baburaniraga hamwe ajyanwa ku gahato mu kigo kivura indwara zo mu mutwe.

Umujenosideri Twahirwa yakatiwe burundu, Basabose Pierre baburaniraga hamwe ajyanwa ku gahato mu kigo kivura indwara zo mu mutwe.

Ubwanditsi 22 Dec 2023
Kuba tugeze  muri ¼ tubikesha Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame

Kuba tugeze muri ¼ tubikesha Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame

Ubwanditsi 21 Jan 2016
INGINGO Z’INGENZI Z’IMPAMVU YO GUSABA  GUHINDUZA AMAZINA Y’UWITWA HASINGIZWIMANA Jean Berchimas

INGINGO Z’INGENZI Z’IMPAMVU YO GUSABA GUHINDUZA AMAZINA Y’UWITWA HASINGIZWIMANA Jean Berchimas

Ubwanditsi 18 Oct 2022
Ishyirahamwe ry’umukino w’intoki ya Volleyball rifatanyije na Rwanda Revenue Authority hateguwe irushanwa ryo gushimira abasora neza

Ishyirahamwe ry’umukino w’intoki ya Volleyball rifatanyije na Rwanda Revenue Authority hateguwe irushanwa ryo gushimira abasora neza

Ubwanditsi 15 Nov 2022

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Kayumba Rugema wakunze kumvikana atuka abayobozi b’u Rwanda, asanga icyitwa “opozisiyo” ari ubuhungiro bw’abicanyi n’abandi banyabyaha.
Amakuru

Kayumba Rugema wakunze kumvikana atuka abayobozi b’u Rwanda, asanga icyitwa “opozisiyo” ari ubuhungiro bw’abicanyi n’abandi banyabyaha.

Ubwanditsi 14 Nov 2020
Bombori bombori muri FDLR
Mu Rwanda

Bombori bombori muri FDLR

Ubwanditsi 03 Jun 2016
Diane Rwigara n’Umuryango we nyuma  yo guhatwa ibibazo  baraye basubijwe murugo na Polisi
ITOHOZA

Diane Rwigara n’Umuryango we nyuma yo guhatwa ibibazo baraye basubijwe murugo na Polisi

Ubwanditsi 05 Sep 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026
Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

03 Mar 2026
Isi ikomeje gukangarana kubera Intambara ya Iran ihanganyemo na Israel ndetse na Amerika, Ingaruka ni agahishyi

Isi ikomeje gukangarana kubera Intambara ya Iran ihanganyemo na Israel ndetse na Amerika, Ingaruka ni agahishyi

02 Mar 2026
Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru