• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Amakipe 14 yo mu bihugu 4 birimo U Rwanda, Uganda, Kenya na Benin agiye guhatanira irushanwa ryo Kwibuka muri Volleybal   |   18 Jun 2026

  • Ishimwe Christian watandukanye na Police FC yerekeje muri APR FC yigeze gukinira asimburana na Niyomugabo Claude utarongera amasezerano   |   17 Jun 2026

  • Salomon Kalonda yatangaje ko Tshisekedi ashaka kugundira ubutegetsi, yifashishije kamarampaka   |   16 Jun 2026

  • Abahanzi b’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Vestine na Dorcas baheruka gutandukana na MIE, bamaze kwimukira muri Canada   |   15 Jun 2026

  • Ubushinjacyaha bwise Ingabire Mwene Dusabe b’i Butamwa; Umutesi   |   15 Jun 2026

  • Ben Rutabana akomeje kuba “umugati” w’ibigarasha ngo bibone icyo bitamira   |   15 Jun 2026

 
You are at :Home»Amakuru»Abasirikari b’u Burundi mu bikorwa by’ubucengezi bugamije kwica abaturage mu bice bigenzurwa na M23.

Abasirikari b’u Burundi mu bikorwa by’ubucengezi bugamije kwica abaturage mu bice bigenzurwa na M23.

Ubwanditsi 11 May 2024 Amakuru, INKURU NYAMUKURU, ITOHOZA, Mu Mahanga

Burya ibanga rya gisirikari riba gusa mu ngabo zikora kinyamwuga, kandi biracyari kure nk’ukwezi mu gisoda cy’u Burundi.

Nguko uko hamenyekanye umugambi w’intwaramuheto, wo gucengera no gutera ibisasu bya “grenades”, ahateranira abantu benshi mu bice bigenzurwa n’umutwe wa M23.

Ibi ni ibyemejwe mu nama yabaye rwihishwa mu mujyi wa Gitega, igahuza Perezida Evariste Ndayishimiye n’abasirikari bakuru, barimo Gen. Prime Niyongabo, Umugaba Mukuru w’igisirikari cy’u Burundi.

Bamaze kubona ko batakaza abasirikari benshi mu ntambara yo muri Kongo, kandi ko nta yandi mayeri yo guhangana na M23, uretse gushakira igisubizo mu bwinshi bw’abayigabaho ibitero icyarimwe, hafashwe imyanzuro irimo kohereza izindi batayo 2 z’abasirikari b’Abarundi mu burasirazuba bwa Kongo, ni ukuvuga ababarirwa hagati y’1500 n’ibihumbi 2.000.

Hemejwe ko abasirikari b’u Burundi bazifashisha FDLR, (kuko imenyereye gucengera kandi ikaba izi neza utwo duce), maze bagacengera mu turere M23 igenzura,kugirango batere izo “grenades” ahateraniye abantu benshi, ndetse banatege za “mines”ahantu henshi nyabagendwa, ku buryo bihitana imbaga.

Ibyo ngo bizagaragaza ko M23 idashoboye kurinda abaturage bayo, maze batangire kuyihunga, ndetse nayo icike intege zo gufata imisozi itagira abantu.

Ibi byemezo birafatwa mu gihe abasirikari b’uBurundi bakomeje kugwa ku rugamba ari benshi cyane, barimo n’abafite amapeti yo mu rwego rwa ofisiye. Ababarirwa mu ijana baherutse kwicirwa i Rubaya honyine, agace gakungahaye mu bukungu, M23 yigaruriye mu cyumweru gishize.

Abamaze gukomereka kimwe n’abafashwe mpiri, kuva Perezida Ndayishimiye yakohereza ingabo kurwanirira Tshisekedi, bo ntibabarika.

Uretse imibare itangwa n’abanyamakuru ndetse n’imiryango mpuzamahanga ishobora kugera ahabera imirwano, Leta y’uBurundi yo ntijya itinyuka gutangaza umubare w’abasirikari bayo badasiba kwicwa no gufatwa bugwate na M23. Iyo imiryango ibajije amakuru y’ababuriwe irengero nyuma yo koherezwa mu butumwa muri Kongo, ubutegetsi bubeshya ko bagiye mu mitwe yitwaje intwaro nka M23, RED-TABARA, TWIRWANEHO n’iyindi.

Uko wahisha amakuru kose ariko, burya inkuru mbi ntiyoberana, kandi ntawe utwika inzu ngo ahishe umwotsi. Iyo miryango iratinda ikamenya ko abayo bahuriye n’akaga mu mashyamba ya Kongo.

Amakuru yizewe ava i Burundi, aravuga ko ubutegetsi bufite impungenge ko mu gihe gito hirya no hino mu gihugu hashobora kuba imyigaragambyo karundura y’ababuze ababo.

Magingo aya ndetse Imbonerakure, rwa rubyiruko rwa CNDD-FDD, ngo zamaze guhabwa amabwiriza, imyitozo n’ibikoresho byo kuburizamo iyo myivumbagatanyo, ishobora kuzagwamo abantu benshi.

Birabe ibyuya!

2024-05-11
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Uganda: Ubwoba ni bwose mu nzego z’umutekano kubera amakuru k’uruhare rwa Uganda ari gutangwa na Bazeye hamwe na Abega

Uganda: Ubwoba ni bwose mu nzego z’umutekano kubera amakuru k’uruhare rwa Uganda ari gutangwa na Bazeye hamwe na Abega

Ubwanditsi 26 Feb 2019
Ingabire Victoire akomeje ibikorwa by’ubushotoranyi, ashishikariza abaturage ba Kangondo na Kibiraro kwigomeka kuri Leta. Harya amategeko azakomeza arebere ikibi?

Ingabire Victoire akomeje ibikorwa by’ubushotoranyi, ashishikariza abaturage ba Kangondo na Kibiraro kwigomeka kuri Leta. Harya amategeko azakomeza arebere ikibi?

Ubwanditsi 12 Sep 2022
Umuyobozi w’Intara y’Amajyaruguru arakangurira abaturage gufatanya kubungabunga umutekano

Umuyobozi w’Intara y’Amajyaruguru arakangurira abaturage gufatanya kubungabunga umutekano

Ubwanditsi 03 Nov 2016
Kurya igi rimwe ku munsi ni umuti ukomeye ku buzima bwa muntu

Kurya igi rimwe ku munsi ni umuti ukomeye ku buzima bwa muntu

Ubwanditsi 24 Sep 2023

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Polisi y’u Rwanda n’umujyi wa Kigali basinye imihigo yo kunoza umutekano n’isuku
Amakuru

Polisi y’u Rwanda n’umujyi wa Kigali basinye imihigo yo kunoza umutekano n’isuku

Ubwanditsi 09 Aug 2016
Impamvu BNR yasheshe Ikigo cy’Imari ‘CAF Isonga Ltd’
UBUKUNGU

Impamvu BNR yasheshe Ikigo cy’Imari ‘CAF Isonga Ltd’

Ubwanditsi 07 Sep 2019
Padiri Nahimana yemeje itariki ntarengwa yo kuza mu Rwanda kwiyamamaza kuba Perezida
ITOHOZA

Padiri Nahimana yemeje itariki ntarengwa yo kuza mu Rwanda kwiyamamaza kuba Perezida

Ubwanditsi 03 Nov 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026
Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

03 Mar 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru