• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ikibazo cy’Ubuzima n’Umutekano muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo, iki gihugu cyambuwe kwakira Shampiyona Nyafurika ya Volleyball y’Abagabo 2026   |   20 Aug 2026

  • Etienne Gatanazi akura gakiza ki mu kuba umuzindaro w’interahamwe?   |   20 Aug 2026

  • Rimwe mu makosa Leta ya Ndayishimiye izicuza ni ukuba yaragennye Edouard Bizimana nka Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga; Nininahazwe Pacifique   |   18 Aug 2026

  • FERWAFA yemeje ko Super Cup 2026 izakinwa n’amakipe ane atarimo APR FC yasimbujwe Mukura VS   |   18 Aug 2026

  • Rayon Sports izabanza kwakira APR FC muri shampiyona y’u Rwanda, Ingengabihe ya BK Pro League 2026/27   |   17 Aug 2026

  • Kwihambira kuri FDLR ni Umwaku mu yindi   |   17 Aug 2026

You are at :Home»Amakuru»Abasirikari b’u Burundi mu bikorwa by’ubucengezi bugamije kwica abaturage mu bice bigenzurwa na M23.

Abasirikari b’u Burundi mu bikorwa by’ubucengezi bugamije kwica abaturage mu bice bigenzurwa na M23.

Ubwanditsi 11 May 2024 Amakuru, INKURU NYAMUKURU, ITOHOZA, Mu Mahanga

Burya ibanga rya gisirikari riba gusa mu ngabo zikora kinyamwuga, kandi biracyari kure nk’ukwezi mu gisoda cy’u Burundi.

Nguko uko hamenyekanye umugambi w’intwaramuheto, wo gucengera no gutera ibisasu bya “grenades”, ahateranira abantu benshi mu bice bigenzurwa n’umutwe wa M23.

Ibi ni ibyemejwe mu nama yabaye rwihishwa mu mujyi wa Gitega, igahuza Perezida Evariste Ndayishimiye n’abasirikari bakuru, barimo Gen. Prime Niyongabo, Umugaba Mukuru w’igisirikari cy’u Burundi.

Bamaze kubona ko batakaza abasirikari benshi mu ntambara yo muri Kongo, kandi ko nta yandi mayeri yo guhangana na M23, uretse gushakira igisubizo mu bwinshi bw’abayigabaho ibitero icyarimwe, hafashwe imyanzuro irimo kohereza izindi batayo 2 z’abasirikari b’Abarundi mu burasirazuba bwa Kongo, ni ukuvuga ababarirwa hagati y’1500 n’ibihumbi 2.000.

Hemejwe ko abasirikari b’u Burundi bazifashisha FDLR, (kuko imenyereye gucengera kandi ikaba izi neza utwo duce), maze bagacengera mu turere M23 igenzura,kugirango batere izo “grenades” ahateraniye abantu benshi, ndetse banatege za “mines”ahantu henshi nyabagendwa, ku buryo bihitana imbaga.

Ibyo ngo bizagaragaza ko M23 idashoboye kurinda abaturage bayo, maze batangire kuyihunga, ndetse nayo icike intege zo gufata imisozi itagira abantu.

Ibi byemezo birafatwa mu gihe abasirikari b’uBurundi bakomeje kugwa ku rugamba ari benshi cyane, barimo n’abafite amapeti yo mu rwego rwa ofisiye. Ababarirwa mu ijana baherutse kwicirwa i Rubaya honyine, agace gakungahaye mu bukungu, M23 yigaruriye mu cyumweru gishize.

Abamaze gukomereka kimwe n’abafashwe mpiri, kuva Perezida Ndayishimiye yakohereza ingabo kurwanirira Tshisekedi, bo ntibabarika.

Uretse imibare itangwa n’abanyamakuru ndetse n’imiryango mpuzamahanga ishobora kugera ahabera imirwano, Leta y’uBurundi yo ntijya itinyuka gutangaza umubare w’abasirikari bayo badasiba kwicwa no gufatwa bugwate na M23. Iyo imiryango ibajije amakuru y’ababuriwe irengero nyuma yo koherezwa mu butumwa muri Kongo, ubutegetsi bubeshya ko bagiye mu mitwe yitwaje intwaro nka M23, RED-TABARA, TWIRWANEHO n’iyindi.

Uko wahisha amakuru kose ariko, burya inkuru mbi ntiyoberana, kandi ntawe utwika inzu ngo ahishe umwotsi. Iyo miryango iratinda ikamenya ko abayo bahuriye n’akaga mu mashyamba ya Kongo.

Amakuru yizewe ava i Burundi, aravuga ko ubutegetsi bufite impungenge ko mu gihe gito hirya no hino mu gihugu hashobora kuba imyigaragambyo karundura y’ababuze ababo.

Magingo aya ndetse Imbonerakure, rwa rubyiruko rwa CNDD-FDD, ngo zamaze guhabwa amabwiriza, imyitozo n’ibikoresho byo kuburizamo iyo myivumbagatanyo, ishobora kuzagwamo abantu benshi.

Birabe ibyuya!

2024-05-11
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Abanyeshuri 855 basobanuriwe ububi bw’ibiyobyabwenge

Abanyeshuri 855 basobanuriwe ububi bw’ibiyobyabwenge

Ubwanditsi 19 Feb 2016
Nyagatare : Ikindi gisasu cyaturikanye umuntu kiramwica

Nyagatare : Ikindi gisasu cyaturikanye umuntu kiramwica

Ubwanditsi 02 Nov 2016
Twagiramungu ashobora gutabwa muri yombi mu Bubiligi

Twagiramungu ashobora gutabwa muri yombi mu Bubiligi

Ubwanditsi 22 Oct 2018
Myugariro Manzi Thierry wakiniraga ikipe ya FC Dila Gori yo muri Georgia yerekeje muri FAR Rabat yo muri Morocco ku masezerano y’imyaka itatu

Myugariro Manzi Thierry wakiniraga ikipe ya FC Dila Gori yo muri Georgia yerekeje muri FAR Rabat yo muri Morocco ku masezerano y’imyaka itatu

Ubwanditsi 01 Feb 2022

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Abahanuzi bakomeye mu rwanda ntibavuga rumwe k’Umukobwa uzaba Miss Rwanda 2018
Mu Rwanda

Abahanuzi bakomeye mu rwanda ntibavuga rumwe k’Umukobwa uzaba Miss Rwanda 2018

Ubwanditsi 09 Feb 2018
Rayon sports ikoze mu Ijisho  rya APR FC
Mu Rwanda

Rayon sports ikoze mu Ijisho rya APR FC

Ubwanditsi 31 Aug 2017
Umuryango wa Mageza wishwe n’iyicarubozo rya Uganda wasabye u Rwanda kuwufasha kugarura umurambo we
INKURU NYAMUKURU

Umuryango wa Mageza wishwe n’iyicarubozo rya Uganda wasabye u Rwanda kuwufasha kugarura umurambo we

Ubwanditsi 11 Feb 2020

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru