• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Urukiko rwanzuye ko Nyuma y’imyaka 18, iperereza kuri Agathe Kanziga rigiye gukomeza   |   06 May 2026

  • Umukinnyi mwiza wa w’umwaka wa BK PRO LEAGUE azegukana imodoka ya miliyoni 15 Frw, Uko ibihembo bizatangwa   |   06 May 2026

  • Perezida Kagame yashimye Arsenal FC yageze ku mukino wa nyuma wa UEFA Champions League   |   05 May 2026

  • Al Ahly SC yegukanye CAVB Men’s Club Championship 2026, Police VC na REG zegukana imidali yo ku rwego rwa Afurika i Kigali   |   03 May 2026

  • POLICE VC yanditse amateka, ihurira na Al Ahly SC ku mukino wa nyuma wa CAVB Men’s Club Championship 2026   |   02 May 2026

  • Amakipe ya Police, APR, REG na Kepler VC ahagaririye u Rwanda muri shampiyona Nyafurika iri kubera I Kigali yageze muri 1/8 cy’iri rushanwa   |   28 Apr 2026

You are at :Home»Amakuru»Aba “contre-succès” nibashakishe ibindi birego, naho icyo gusambanya abagore ku ngufu nticyafata RDF

Aba “contre-succès” nibashakishe ibindi birego, naho icyo gusambanya abagore ku ngufu nticyafata RDF

Ubwanditsi 17 Oct 2024 Amakuru, INKURU NYAMUKURU

Imyaka ibaye 20 abasirikari n’abapolisi b’u Rwanda batangiye kujya ubutumwa bwo kubahiriza amahoro n’umutekano mu bihugu byinshi, kandi aho babaye hose bahawe ibihembo bibashimira ubunyamwuga, ubwitange, ubumuntu n’ubusabane hagati yabo n’abaturage b’ibyo bihugu.

Ingero ni nyinshi: Darfur muri Sudan, muri Haiti, Cote d’Ivoire, Mali, Sudan y’Epfo, Mozambike, n’ahandi abashinzwe umutekano bakomoka mu Rwanda babaye cyangwa n’ubu bakiri, usanga abaturage batifuza ko Abanyarwanda bataha, kubera indangagaciro ntagereranywa zibaranga.

Ibi bitandukanye n’abava mu bindi bihugu, kuko kenshi usanga abaturage babavumira ku gahera, kubera imyitwarire idatandukanye n’iy’abagizi ba nabi izo ngabo cyangwa abapolisi bitwa ko bagiye guhashya. Ntawe ntunze agatoki, ariko Monusco muri Kongo ni urugero rw’ingabo “zishinzwe amahoro” ariko zabaye iza mbere mu guteza abaturage akaga.

Uko kuvugwa imyato kw’ingabo n’abapolisi bava mu Rwanda, kwakuruye ishyari ku basanzwe batifuriza ineza uRwanda, batangira guhimbahimba ibirego, aka wa wundi wabuze icyo atuka inka, ati:”Dore icyo gicebe cyayo”!

Nguko uko uwitwa” Barbara Debout” yahurutuye ibinyoma mu binyamakuru “Le Monde” na” The New Humanitarian”, ashinja ingabo z’uRwanda ziri mu butumwa bw’amahoro muri Repubulika ya Santarafrika, gusambanya abagore ku ngufu no kubakorera ihohotera rishingiye ku gitsina.

Abaturage b’i Bangui, barimo n”abo muri sosiyete sivile, twashoboye kuvugana nabo tukimara kubona ibyo birego, batubwiye ko uretse n’ibyo byaha by’urukozasoni, nta n’andi makosa yoroheje ushobora gusangana ingabo z’uRwanda ziri muri Santarafrika. Abo batangabuhamya bati:”Ahubwo no mu duce ibyo byaha byakundaga kubamo, bihaheruka abasirikari b’uRwanda batarahagera”.

Ubu buhamya burashimangira ibikubiye mu itangazo rivuguruza ibirego bya Barbara Debout, ryashyizwe ahagaragara n’Ubuyobozi bw’Ingabo z’uRwanda.

Mu bimenyetso bikubiye muri iryo tangazo, harimo ko uduce uwo mukwizabinyoma avuga twabereyemo ibyo byaha, nk’ahitwa Papua na Ndassima, nta na rimwe abasirikari bakomoka mu Rwanda bigeze bahakorera, ko rero ntaho bari guhurira n’abo bagore bivugwa ko bahohotewe.

Byongeye, iryo tangazo risobanura ko i Bangui, mu kigo cy’abasirikari b’uRwanda bari mu butumwa bwo kubungabunga amahoro, uretse abasivili bahakora, nta muturage wemerewe kuhinjira, bikaba rero bitumvikana uko uwo muturage bivugwa ko yahasambanyirijwe ku ngufu yahageze.

Ikigaragara rero iyi nyandiko ni nk’izindi zose z’aba” contre-succès”, bagamije gusa guharabika isura y’ingabo z’uRwanda, RDF. Barahomera iyonkeje ariko, kuko hejuru y’ubutwari bwa RDF bumaze kuba kimenyabose ku isi, na “discipline” ya RDF itagibwaho impaka. Ushobora kwanga kwanga urukwavu, ariko wirengagije ko ruzi kunyaruka, waba wifitiye uburwayi mu mutwe.

2024-10-17
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Nsengiyumva Jotham wari warakatiwe gufungwa burundu yarashwe agerageza gutoroka gereza

Nsengiyumva Jotham wari warakatiwe gufungwa burundu yarashwe agerageza gutoroka gereza

Ubwanditsi 29 Jan 2018
Nyuma y’imyaka isaga itatu ari umunyamabanga wa FERWAFA, Uwayezu Francois Regis yeguye kuri uyu mwanya

Nyuma y’imyaka isaga itatu ari umunyamabanga wa FERWAFA, Uwayezu Francois Regis yeguye kuri uyu mwanya

Ubwanditsi 13 Sep 2021
Perezida Kagame yakiriye Tshisekedi witabiriye Africa CEO Forum i Kigali

Perezida Kagame yakiriye Tshisekedi witabiriye Africa CEO Forum i Kigali

Ubwanditsi 25 Mar 2019
Igisirikare cya Uganda kirashinjwa gukorera iyicarubozo Bobi Wine

Igisirikare cya Uganda kirashinjwa gukorera iyicarubozo Bobi Wine

Ubwanditsi 17 Aug 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Abanyeshuri 8252 barangije muri Kaminuza y’u Rwanda
Mu Rwanda

Abanyeshuri 8252 barangije muri Kaminuza y’u Rwanda

Ubwanditsi 25 Aug 2017
Paul Rusesabagina arashinjwa uburiganya n’abahoze muri FLN
INKURU NYAMUKURU

Paul Rusesabagina arashinjwa uburiganya n’abahoze muri FLN

Ubwanditsi 08 Jan 2020
Rayon Sports yanganyije  na Gor Mahia mu mukino w’amateka
IMIKINO

Rayon Sports yanganyije na Gor Mahia mu mukino w’amateka

Ubwanditsi 07 May 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026
Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

03 Mar 2026
Isi ikomeje gukangarana kubera Intambara ya Iran ihanganyemo na Israel ndetse na Amerika, Ingaruka ni agahishyi

Isi ikomeje gukangarana kubera Intambara ya Iran ihanganyemo na Israel ndetse na Amerika, Ingaruka ni agahishyi

02 Mar 2026
Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru