• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Abakinnyi 19 muri 28 bahamagawe n’umutoza Stephen Constantine witegura gukina na Liberia na Cap-Vert, bakina hanze y’u Rwanda   |   09 Sep 2026

  • Irabu: Ibigarahamwe mwitege iyi nkota ya menge ivuye muri Oman nimukoronge ariko nimurenga wa murongo izabarya   |   09 Sep 2026

  • Cricket: U Rwanda rwitwaye neza mu mukino ufungura irushanwa rya ILT20 Continent Cup 2026   |   08 Sep 2026

  • Byatsi Baker yongeye kwikirigita araseka, mu mugambi we wa mpemuke ndamuke akomeje wo kwambara urubwa rwo gusebya u Rwanda rwabyaye Nyina   |   08 Sep 2026

  • Cassa Mbungo yahamagaye ikipe y’igihugu y’u Rwanda U20, banatangira imyitozo yitegura imikino ya CECAFA izabera muri Tanzania   |   08 Sep 2026

  • Patrice Evra wakiniye Manchester United n’ikipe y’igihugu y’u Bufaransa, uri mu Rwanda yashimye intambwe y’u Rwanda nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi   |   03 Sep 2026

You are at :Home»Amakuru»Bamwe mu batanze ubuhamya bushinja mu Rukiko Mpuzamahanga rw’Arusha barahabwa ruswa ngo bahindure imvugo, bityo abajenosideri bagirwe abere

Bamwe mu batanze ubuhamya bushinja mu Rukiko Mpuzamahanga rw’Arusha barahabwa ruswa ngo bahindure imvugo, bityo abajenosideri bagirwe abere

Ubwanditsi 11 Dec 2024 Amakuru, INKURU NYAMUKURU, ITOHOZA, Mu Mahanga, POLITIKI

Ubwo, kuri uyu wa kabiri tariki 10 Ukuboza 2024, Umushinjacyaha Mukuru w’Urwego rushinzwe kurangiza imirimo yasizwe n”Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwashyiriweho uRwanda(IRMCT), Serge Brammertz yashyirizaga raporo y’imikorere Akanama ka Loni gashinzwe Amahoro ku Isi, yavuze ko hatahuwe umugambi wo guha ruswa cyangwa gutera ubwoba bamwe mu bahoze ari abatangabuhamya b’ubushinjacyaha, ngo bisubireho, bashinjure abaregwa, maze abahamwe n’ibyaha basabe gusubirishamo imanza, bibe byanabaha amahirwe yo guhinduka abere.

Ibyo ngo byagaragaye ubwo umujenosideri Gerard Ntakirutimana yasabaga gusubirishamo urubanza rwe, ariko Urugereko rw’ubujurire rukabitera utwatsi rumaze kuvumbura ko hari abatangabuhamya bahawe ruswa ngo bavuguruze ibyo babwiye urukiko mbere. Byongeye kandi kuboneka ubwo hasabwaga kuburanisha bundi bushya urubanza rwa Augustin Ngirabatware. Abatangabuhamya 5 gutahuweho kurya ruswa, bituma isubirishwamo ry’urubanza rihagarikwa, maze Ngirabatware agumishwa ku gihano cyo gufungwa imyaka 30.

Umushinjacyaha Mukuru wa IRMCT yasobanuye ko urwo rwego rwafashe ingamba zo kubungabunga imyanzuro Urukiko rwamaze gufata mu manza z’abajenosideri.

Mu cyegeranyo cye kandi, Serge Brammertz yavuze ko hirya no hino ku isi hari abantu nibura igihumbi(1.000) bakekwaho uruhare muri Jenoside yakorewe, nk’uko bigaragazwa n’ibimemetso byakusanyijwe n’ibiro bye.

Aha, Bwana Brammertz yibukije ko ibihugu byose bifite inshingano zo gufata abo bantu bagashyikirizwa ubutabera, bwaba ubw’ibyo bihugu, ubwa IRMCT, cyangwa ubw’uRwanda, kuko jenoside ari icyaha cyakorewe inyokomuntu aho iva ikagera, abayigizemo uruhare rero bakaba bagomba kubihanirwa byanze bikunze.

Umushinjacyaha Mukuru wa IRMCT yasobanuye ko urwo rwego rutazazuyaza mu gufasha ibihugu byifuza gushyikiriza ubutabera abo bantu, haba mu kwegeranya ibimenyetso, kubaburanishiriza muri ibyo bihugu, kubohereza Arusha cyangwa mu Rwanda.

Umushinjacyaha Mukuru w’Urwego rushinzwe kurangiza imirimo yasizwe n’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwashyiriweho uRwanda, yanagarutse ku mujenosideri Fulgence Kayishema wafatiwe muri Afrika y’Epfo muw’2023, ubu akaba amaze umwaka n’igice aburana ngo atoherezwa Arusha cyangwa mu Rwanda. Bwana Brammertz yasobanuye ko umwanzuro uzafatirwa Kayishema uzashingira ku bushake bwa politiki bw’abategetsi b’Afrika y’Epfo. Twibutse ko Fulgence Kayishema aregwa uruhare mu iyicwa ry’Abatutsi bo mu yahoze ari Komini Kivumu(Kibuye), by’umwihariko abasaga 2.000 basenyeweho kiliziya ya Paruwasi ya Nyange.

Kuva rwashyirwaho muw’2010, uru Rwego rushinzwe kurangiza imirimo yasizwe n’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwashyiriweho uRwanda(IRMCT), buri mwaka rushyikiriza icyegeranyo Akanama ka Loni gashinze Amahoro ku Isi, cyerekana uko gukurikirana abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi bihagaze.

Icyakora, hashize imyaka myinshi amahanga anengwa kugenda biguruntege mu gufata no gushyikiriza ubutabera abajenosideri bakinyanyagiye mu bihugu byinshi, biniganjemo ibyo muri Afrika. Biragaragaza rero ko bwa bufatanye hagati y’Abanyafrika ubwabo bukiri mu magambo kurusha mu bikorwa.

2024-12-11
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Amarozi aravuza ubuhuha muri CNDD-FDD: Ndikuriyo mu bitaro by’indembe i Dubai azira kwifuza intebe ya Ndayishimiye

Amarozi aravuza ubuhuha muri CNDD-FDD: Ndikuriyo mu bitaro by’indembe i Dubai azira kwifuza intebe ya Ndayishimiye

Ubwanditsi 18 Feb 2025
i Gako : Perezida Kagame yagiranye ibiganiro  na ba Ofisiye barenga 1000 [ Andi mafoto ]

i Gako : Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na ba Ofisiye barenga 1000 [ Andi mafoto ]

Ubwanditsi 06 Feb 2019
Perezida Kagame yegukanye  igihembo mu guharanira iterambere  k’Ubumenyi n’Ikoranabuhanga

Perezida Kagame yegukanye igihembo mu guharanira iterambere k’Ubumenyi n’Ikoranabuhanga

Ubwanditsi 14 Nov 2016
Ijambo ry’Umwami Kigeli V muri ibi bihe by’icyunamo Mata 2016. Ni iki kiryihishe inyuma

Ijambo ry’Umwami Kigeli V muri ibi bihe by’icyunamo Mata 2016. Ni iki kiryihishe inyuma

Ubwanditsi 14 Apr 2016

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Eagles Fan Club yiyongereye kuri za Fan Clubs zigize ikipe y’ingabo z’igihugu APR FC.
Amakuru

Eagles Fan Club yiyongereye kuri za Fan Clubs zigize ikipe y’ingabo z’igihugu APR FC.

Ubwanditsi 07 Jun 2021
Burundi: FDLR -Imbonerakure, imyitozo yo guhungabanya u Rwanda irarimbanije mu Intara ya Kirundo no mu ishyamba rya Murehe
INKURU NYAMUKURU

Burundi: FDLR -Imbonerakure, imyitozo yo guhungabanya u Rwanda irarimbanije mu Intara ya Kirundo no mu ishyamba rya Murehe

Ubwanditsi 23 May 2019
Impungenge ni zose ku basesenguzi, basanga  amatora y’ Umukuru w’Igihugu muri Uganda ateganyijwe kuri iyi tariki  ya 14 Mutarama 2021, ashobora gusiga amaraso n’imiborogo!
Amakuru

Impungenge ni zose ku basesenguzi, basanga  amatora y’ Umukuru w’Igihugu muri Uganda ateganyijwe kuri iyi tariki  ya 14 Mutarama 2021, ashobora gusiga amaraso n’imiborogo!

Ubwanditsi 14 Jan 2021

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru