• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Bamwe mu batanze ubuhamya bushinja mu Rukiko Mpuzamahanga rw’Arusha barahabwa ruswa ngo bahindure imvugo, bityo abajenosideri bagirwe abere

Bamwe mu batanze ubuhamya bushinja mu Rukiko Mpuzamahanga rw’Arusha barahabwa ruswa ngo bahindure imvugo, bityo abajenosideri bagirwe abere

Editorial 11 Dec 2024 Amakuru, INKURU NYAMUKURU, ITOHOZA, Mu Mahanga, POLITIKI

Ubwo, kuri uyu wa kabiri tariki 10 Ukuboza 2024, Umushinjacyaha Mukuru w’Urwego rushinzwe kurangiza imirimo yasizwe n”Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwashyiriweho uRwanda(IRMCT), Serge Brammertz yashyirizaga raporo y’imikorere Akanama ka Loni gashinzwe Amahoro ku Isi, yavuze ko hatahuwe umugambi wo guha ruswa cyangwa gutera ubwoba bamwe mu bahoze ari abatangabuhamya b’ubushinjacyaha, ngo bisubireho, bashinjure abaregwa, maze abahamwe n’ibyaha basabe gusubirishamo imanza, bibe byanabaha amahirwe yo guhinduka abere.

Ibyo ngo byagaragaye ubwo umujenosideri Gerard Ntakirutimana yasabaga gusubirishamo urubanza rwe, ariko Urugereko rw’ubujurire rukabitera utwatsi rumaze kuvumbura ko hari abatangabuhamya bahawe ruswa ngo bavuguruze ibyo babwiye urukiko mbere. Byongeye kandi kuboneka ubwo hasabwaga kuburanisha bundi bushya urubanza rwa Augustin Ngirabatware. Abatangabuhamya 5 gutahuweho kurya ruswa, bituma isubirishwamo ry’urubanza rihagarikwa, maze Ngirabatware agumishwa ku gihano cyo gufungwa imyaka 30.

Umushinjacyaha Mukuru wa IRMCT yasobanuye ko urwo rwego rwafashe ingamba zo kubungabunga imyanzuro Urukiko rwamaze gufata mu manza z’abajenosideri.

Mu cyegeranyo cye kandi, Serge Brammertz yavuze ko hirya no hino ku isi hari abantu nibura igihumbi(1.000) bakekwaho uruhare muri Jenoside yakorewe, nk’uko bigaragazwa n’ibimemetso byakusanyijwe n’ibiro bye.

Aha, Bwana Brammertz yibukije ko ibihugu byose bifite inshingano zo gufata abo bantu bagashyikirizwa ubutabera, bwaba ubw’ibyo bihugu, ubwa IRMCT, cyangwa ubw’uRwanda, kuko jenoside ari icyaha cyakorewe inyokomuntu aho iva ikagera, abayigizemo uruhare rero bakaba bagomba kubihanirwa byanze bikunze.

Umushinjacyaha Mukuru wa IRMCT yasobanuye ko urwo rwego rutazazuyaza mu gufasha ibihugu byifuza gushyikiriza ubutabera abo bantu, haba mu kwegeranya ibimenyetso, kubaburanishiriza muri ibyo bihugu, kubohereza Arusha cyangwa mu Rwanda.

Umushinjacyaha Mukuru w’Urwego rushinzwe kurangiza imirimo yasizwe n’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwashyiriweho uRwanda, yanagarutse ku mujenosideri Fulgence Kayishema wafatiwe muri Afrika y’Epfo muw’2023, ubu akaba amaze umwaka n’igice aburana ngo atoherezwa Arusha cyangwa mu Rwanda. Bwana Brammertz yasobanuye ko umwanzuro uzafatirwa Kayishema uzashingira ku bushake bwa politiki bw’abategetsi b’Afrika y’Epfo. Twibutse ko Fulgence Kayishema aregwa uruhare mu iyicwa ry’Abatutsi bo mu yahoze ari Komini Kivumu(Kibuye), by’umwihariko abasaga 2.000 basenyeweho kiliziya ya Paruwasi ya Nyange.

Kuva rwashyirwaho muw’2010, uru Rwego rushinzwe kurangiza imirimo yasizwe n’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwashyiriweho uRwanda(IRMCT), buri mwaka rushyikiriza icyegeranyo Akanama ka Loni gashinze Amahoro ku Isi, cyerekana uko gukurikirana abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi bihagaze.

Icyakora, hashize imyaka myinshi amahanga anengwa kugenda biguruntege mu gufata no gushyikiriza ubutabera abajenosideri bakinyanyagiye mu bihugu byinshi, biniganjemo ibyo muri Afrika. Biragaragaza rero ko bwa bufatanye hagati y’Abanyafrika ubwabo bukiri mu magambo kurusha mu bikorwa.

2024-12-11
Editorial

IZINDI NKURU

M23 yakiriye kinyamwuga ingabo z’Afurika y’Epfo zari zimaze icyumweru zigeze mu burasirazuba bwa Congo

M23 yakiriye kinyamwuga ingabo z’Afurika y’Epfo zari zimaze icyumweru zigeze mu burasirazuba bwa Congo

Editorial 03 Jun 2024
“Kuki iyo u Rwanda na Uganda byarebanaga nabi Gen Kayihura  ariwe wabigenderagamo” – Impamvu Andrew Mwenda atanga

“Kuki iyo u Rwanda na Uganda byarebanaga nabi Gen Kayihura ariwe wabigenderagamo” – Impamvu Andrew Mwenda atanga

Editorial 12 Mar 2018
Tariki ya 16 Mata 1994: Abatutsi barenga 2000 basenyeweho Kiliziya ya Nyange

Tariki ya 16 Mata 1994: Abatutsi barenga 2000 basenyeweho Kiliziya ya Nyange

Editorial 16 Apr 2018
Impamvu Umunyamakuru Eminente yatawe muri yombi irashidikanwaho

Impamvu Umunyamakuru Eminente yatawe muri yombi irashidikanwaho

Editorial 04 Dec 2016

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Hagati ya CMI na RNC imizinga iraza kuvamo imyibano ku ibura rya Ben Rutabana utagejejwe Imbere y’Ubucamanza bwa Uganda
INKURU NYAMUKURU

Hagati ya CMI na RNC imizinga iraza kuvamo imyibano ku ibura rya Ben Rutabana utagejejwe Imbere y’Ubucamanza bwa Uganda

Editorial 28 Feb 2020
INGINGO Z’INGENZI Z’IMPAMVU YO GUSABA GUHINDUZA AMAZINA
Amakuru

INGINGO Z’INGENZI Z’IMPAMVU YO GUSABA GUHINDUZA AMAZINA

Editorial 08 Dec 2022
Ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi iratangira imyitozo kuri uyu wa gatatu hitegurwa imikino ibiri azahura na Uganda mu gushaka itike y’igikombe cy’isi 2022
Amakuru

Ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi iratangira imyitozo kuri uyu wa gatatu hitegurwa imikino ibiri azahura na Uganda mu gushaka itike y’igikombe cy’isi 2022

Editorial 28 Sep 2021

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru