• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • AMAFOTO – APR FC na Rayon Sports zageze mu kiciro cya cya kabiri cy’Imikino Nyafurika ya CAF, Al Hilal na Al Merrikh zihagaze neza   |   13 Sep 2026

  • Hon. Havugimana Emmanuel yatwibukije Inkomoko ya Masudi na Giraso yiturwa indi Ikinani cyamugereyemo   |   11 Sep 2026

  • Abana b’abagize uruhare muri Jenoside bongeye kwibutsa imigambi yapfubye y’ababyeyi babo   |   11 Sep 2026

  • Abakinnyi 19 muri 28 bahamagawe n’umutoza Stephen Constantine witegura gukina na Liberia na Cap-Vert, bakina hanze y’u Rwanda   |   09 Sep 2026

  • Irabu: Ibigarahamwe mwitege iyi nkota ya menge ivuye muri Oman nimukoronge ariko nimurenga wa murongo izabarya   |   09 Sep 2026

  • Cricket: U Rwanda rwitwaye neza mu mukino ufungura irushanwa rya ILT20 Continent Cup 2026   |   08 Sep 2026

You are at :Home»Amakuru»CNN yahinduye nkana ibyo Perezida Kagame yaganiriye n’umunyamakuru wayo Larry Madowo

CNN yahinduye nkana ibyo Perezida Kagame yaganiriye n’umunyamakuru wayo Larry Madowo

Ubwanditsi 05 Feb 2025 Amakuru, INKURU NYAMUKURU, Mu Rwanda, POLITIKI

Tariki ya 4 Gashyantare 2025, Televiziyo yo muri Amerika CNN yatangaje ikiganiro yagiranye na Perezida Kagame, ariko nyuma umuvugizi w’ibiro bya Perezida Kagame Madamu Stephanie Nyombayire ashyira umucyo ku byo Perezida Kagame yatangaje byagoretswe nkana kugirango bihure n’umurongo bashaka cyane cyane ku kibazo cy’umutekano mu burasirazuba bwa Congo birengagiza impamvu nyamukuru y’ibibazo bihora murikariya gace

Mu byo Perezida Kagame yavuze ariko bikagorekwa ibindi ntibabitambutse ni uko FDLR ifitanye isano kandi ifashwa n’ibihugu byo mu karere. Kuba ibihugu byo mu muryango wa SADC byaraje bivuga ko bije kurwanya umutwe wa M23 ahubwo intego yabyo ni ukurwanya u Rwanda no guhindura ubutegetsi bwatowe n’Abanyarwanda. Tubibutse ko Perezida Tshisekedi na Perezida Ndayishimiye bavuze kenshi ko bazafasha abarwanya u Rwanda guhirika ubutegetsi bwa Perezida Kagame.

Perezida Kagame yavuze ko u Rwanda rutazigera rwicara ngo rurebere ahubwo ruzarengera ubusugire bwarwo. Perezida Kagame kandi yatangaje ko yubaha ubusugire bw’ibindi bihugu ariko ko n’ubusugire bw’u Rwanda nabwo bugomba kubahirizwa. Nta busugire bw’igihugu buruta ubundi iri hame rigomba kubahirizwa.

Umuryango Mpuzamahanga ukomeza kurega u Rwanda ninawo watumye FDLR igizwe nabasize bakoze Jenoside mu Rwanda baba muri Congo imyaka 30 irashize. Mu myaka 25 bakoresheje miliyari zisaga 40 z’amadorali ariko hakomeje kuba isibaniro ry’imitwe y’iterabwoba. Ikibazo kiroroshye kucyumva ahubwo abantu baragikomeza kugirango batagira icyo babikoraho. N’umuntu w’umuswa kumva iki kibazo byamworohera.

Ntamuntu numwe ushishikajwe n’intambara, simpamya neza ko na Perezida Tshisekedi ashishikajwe n’intambara ariko yayishowemo n’abantu bamweretse ko bazamurwanirira. Iyo bataza kubikora wenda yari kubona inyungu zo kwimakaza amahoro.

Ndavuga ku kurinda igihugu cyanjye kuko nzi neza ko hari ibyago bicyugarije. Nshinzwe inshingano zo kuyobora igihugu no gukora ibishoboka ngo amahoro aboneke.

Ikintu cy’ingenzi ku Rwanda ni uko tugomba kwirinda. Mu mitwe yacu, twumva ko nta muntu uzaba ahari ku bwacu. Mumyumvire yacu turabizi neza kontawe uzadushakira umutekano Atari twebwe ubwacu, ntawe uzahatubera. Twarabibonye muri 1994. Ibyo byatumye dushyira imbaraga mu mutekano, no mu bwirinzi ibindi bizivugira.

2025-02-05
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Afrika y’Epfo umucamana yikuyeho Dosiye ya Col. Patrick Karegeya, ayihengekera Umushinjacyaha Mukuru

Afrika y’Epfo umucamana yikuyeho Dosiye ya Col. Patrick Karegeya, ayihengekera Umushinjacyaha Mukuru

Ubwanditsi 18 Apr 2019
Ikipe ya FAR Rabat yo muri Maroc yatangaje ko yasinyishije Imanishimwe Emmanuel uzwi nka Mangwende

Ikipe ya FAR Rabat yo muri Maroc yatangaje ko yasinyishije Imanishimwe Emmanuel uzwi nka Mangwende

Ubwanditsi 05 Aug 2021
Abayobozi , abakinnyi ndetse n’abafana b’ikipe ya Kiyovu Sports basuye urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ku Gisozi.

Abayobozi , abakinnyi ndetse n’abafana b’ikipe ya Kiyovu Sports basuye urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ku Gisozi.

Ubwanditsi 13 Apr 2021
Impamvu inzego z’iperereza muri Uganda zategetse ifungwa ry’ imbuga za internet z’ ibinyamakuru byigenga byo mu Rwanda

Impamvu inzego z’iperereza muri Uganda zategetse ifungwa ry’ imbuga za internet z’ ibinyamakuru byigenga byo mu Rwanda

Ubwanditsi 22 Aug 2019

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Minisitiri w’Ubutabera yirukanye burundu abahesha b’inkiko b’umwuga batandatu
HIRYA NO HINO

Minisitiri w’Ubutabera yirukanye burundu abahesha b’inkiko b’umwuga batandatu

Ubwanditsi 19 Jul 2018
Frank Habineza ariruhutsa ko inzu ye itagitejwe cyamunara!
POLITIKI

Frank Habineza ariruhutsa ko inzu ye itagitejwe cyamunara!

Ubwanditsi 26 Mar 2018
Banki y’Isi yagabanyije igipimo cy’izamuka ry’ubukungu bwa Afurika mu 2018
UBUKUNGU

Banki y’Isi yagabanyije igipimo cy’izamuka ry’ubukungu bwa Afurika mu 2018

Ubwanditsi 04 Oct 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru