• Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
  • Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Imyaka 20 y’ubutegetsi bwa CNDD FDD yoretse u Burundi mu manga ikomeye   |   06 Jun 2025

  • Ibyo Urubyiruko Rugomba Kumenya kuri Ingabire Victoire   |   04 Jun 2025

  • Ibihugu Umunani byo ku migabane itandukanye, bigiye guhurira mu Rwanda mu irushanwa ryo Kwibuka ku ncuro ya 31 Genocide yakorewe Abatutsi 1994   |   03 Jun 2025

  • Minisitiri Bizimana yakurugutuye Gustave Mbonyumutwa washakaga “kugira abatagatifu” abajenosideri barimo se Shingiro Mbonyumutwa na Ngirumpatse   |   03 Jun 2025

  • Amavubi yatangiye umwiherero muri Algeria, Manishimwe Djabel yangiwe kwinjira mu gihugu , Rafael York ntiyatanze impamvu yo kutitabira umwihero   |   02 Jun 2025

  • Niyigena Clément wa APR FC n’uwahoze ari umutoza we Darko Novic mu begukanye ibikombe by’abahize abandi muri Rwanda Premier League 2024-2025   |   31 May 2025

You are at :Home»Amakuru»Joseph Kabila yashinje Perezida Tshisekedi kuba nyirabayazana w’ibibazo byose Congo ifite

Joseph Kabila yashinje Perezida Tshisekedi kuba nyirabayazana w’ibibazo byose Congo ifite

Editorial 24 Feb 2025 Amakuru, INKURU NYAMUKURU, Mu Mahanga, POLITIKI

Uwahoze ari Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), Joseph Kabila, yagaragaje ko Perezida Tshisekedi wamusimbuye ku buyobozi ko ariwe zingiro ry’ibibazo byose igihugu cye gifite cyane cyane umutekano muke mu burasirazuba bw’icyo gihugu.

Mu nyandiko y’ibitekerezo yasohotse ku Cyumweru mu kinyamakuru Sunday Times cyo muri Afurika y’Epfo, Kabila yavuze ko umutekano mucye ukomeje kwiyongera atariwo kwitirirwa umutwe wa M23 gusa cyangwa umubano utifashe neza hagati ya Kinshasa na Kigali gusa.

Abarwanyi ba M23 bamaze iminsi bigarurira ibice binini byo mu burasirazuba bwa RDC bizwiho kugira umutungo kamere ukungahaye. Uku gutera imbere kwabo byateye impungenge z’uko iyi ntambara ishobora gukwira mu bihugu bituranye na RDC.

Kabila, wari Perezida wa RDC kugeza mu 2019 ubwo Tshisekedi yagirwaga Perezida kubwumvikane bikitirirwa ko yatsinze amatora yavuze ko umutekano mucye n’ibibazo biri mu gihugu byageze ku rwego rubi bikabije.

Yanakemanze amatora yo mu Ukuboza 2023 yatumye Tshisekedi atsindira manda ya kabiri, ayita “uburiganya” ndetse ashinja ubutegetsi buriho gucecekesha abatavuga rumwe nabwo no kugundira ubutegetsi.

Kabira yagize ati “Guhahamura abaturage, guta abantu muri yombi mu buryo butemewe n’amategeko, kwica abantu mu buryo butemewe n’amategeko, hamwe no guhunga ku gahato kw’abanyapolitiki, abanyamakuru n’abayobozi b’amadini ni bimwe mu biranga ubutegetsi bwa Tshisekedi,”

Kabila yaburiye ko kwibanda gusa ku kurwanya M23 cyangwa gukemura ibibazo biri hagati ya RDC n’u Rwanda bidashobora kuzana ituze.

Kabila yakomeje agira ati “Ihohotera ridashira ry’itegeko nshinga n’uburenganzira bwa muntu, kimwe n’ubwicanyi bukorerwa abaturage ba Congo n’inzego z’umutekano za Tshisekedi ntibizahagarara nubwo habaho ibiganiro hagati ya RDC n’u Rwanda cyangwa M23 itsindwa burundu,”

Kabila yemeza ko hatagize igikorwa ngo hakemurwe ibibazo by’imiyoborere mibi, RDC izakomeza guhura n’ibibazo bya politiki, intambara, ndetse bishobora no kuvamo intambara y’abenegihugu.

“Uburyo bwose bwashakwa ngo ibi bibazo bikemuke ariko butita ku mpamvu nyamukuru yabyo—ari yo miyoborere ya RDC iri mu maboko y’ubuyobozi buriho—ntibuzazana amahoro arambye.”

Kabila yavuze ibi nyuma y’imyaka igera kuri itanu ubwe atagaragara cyane muri politike n’itangazamakuru.

2025-02-24
Editorial

IZINDI NKURU

Uruzinduko rwa Perezida wa  Afurika y’epfo mu Rwanda rwaba rubaye urufunguzo rw’igaruka ry’imibanire myiza n’u Rwanda?

Uruzinduko rwa Perezida wa  Afurika y’epfo mu Rwanda rwaba rubaye urufunguzo rw’igaruka ry’imibanire myiza n’u Rwanda?

Editorial 20 Mar 2018
Ikindi kimenyetso gihamya Kayumba Nyamwasa ibura rya Ben Rutabana

Ikindi kimenyetso gihamya Kayumba Nyamwasa ibura rya Ben Rutabana

Editorial 05 Feb 2020
Nyagatare:  Bane bafunze bakekwaho guha ruswa abapolisi

Nyagatare: Bane bafunze bakekwaho guha ruswa abapolisi

Editorial 07 Feb 2016
Dr Dusabe wari umuganga mu bitaro by’ Umwami Faisal  yiciwe mu nzu yabagamo mu Mujyi wa Cape Town

Dr Dusabe wari umuganga mu bitaro by’ Umwami Faisal yiciwe mu nzu yabagamo mu Mujyi wa Cape Town

Editorial 09 Jan 2018

prev
next

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

INKURU ZAKUNZWE CYANE

Ibitangaza byijejwe na Perezida Ndayishimiye bisize ahubwo u Burundi mu kangaratete

Ibitangaza byijejwe na Perezida Ndayishimiye bisize ahubwo u Burundi mu kangaratete

21 May 2025
AFC/M23 yasabye Perezida Tshisekedi ko yerura akavuga ko ashaka imishyikirano

AFC/M23 yasabye Perezida Tshisekedi ko yerura akavuga ko ashaka imishyikirano

14 Mar 2025
Perezida Paul Kagame yakurikiye umukino u Rwanda rwatsinzemo Djibouti 3-0 hashakwa itike ya CHAN 2025

Perezida Paul Kagame yakurikiye umukino u Rwanda rwatsinzemo Djibouti 3-0 hashakwa itike ya CHAN 2025

31 Oct 2024
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
“Agafanta” Perezida wa Tchad yasigiye abasirikari b’u Burundi kabakozeho!

“Agafanta” Perezida wa Tchad yasigiye abasirikari b’u Burundi kabakozeho!

15 Jul 2024

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023
SADC byashoboka ko yahuza Intego na FARDC Yahisemo Kwifatanya n’Abajenosideri ba FDLR, M23 mu Mambo za Goma biraherera hehe?

SADC byashoboka ko yahuza Intego na FARDC Yahisemo Kwifatanya n’Abajenosideri ba FDLR, M23 mu Mambo za Goma biraherera hehe?

06 Nov 2023

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru