• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • AMAFOTO – Umutoza mukuru wa APR FC, Abderrahim Taleb, yongereye amasezerano y’umwaka umwe   |   07 Jul 2026

  • Kwigira Nyoninyinshi kwa Habyarimana yavuze ko bashakira amahoro abantu bose naho yahe yo kajya   |   07 Jul 2026

  • Kuvanaho Ingamba z’Ubwirinzi byaba ari Ubwiyahuzi   |   07 Jul 2026

  • Raporo ivuga ko FDLR yigabyemo ibice bitatu by’ingenzi ari byo FDLR-FOCA, FDLR-RUD na FDLR-FPP   |   06 Jul 2026

  • Ububabare bwa RPA/F bwashibutsemo icyizere n’agaciro; Mufulukye Fred   |   05 Jul 2026

  • Ukwiyubaka kudasanzwe kwa APR FC na Rayon Sports zitegura CECAFA Kagame Cup izabera i Kigali mu mpera za Nyakanga 2026   |   05 Jul 2026

You are at :Home»Amakuru»Ikimwaro ntikica ariko kigira mubi

Ikimwaro ntikica ariko kigira mubi

Ubwanditsi 24 Feb 2025 Amakuru, INKURU NYAMUKURU, ITOHOZA, Mu Rwanda, POLITIKI

Uwabonye amashagaga abasirikari b’Afrika y’Epfo binjiranye muri Kongo mu Kuboza 2023, ntiyakwemera ko ari bo yabonanye ikimwaro cyinshi, ubwo kuri uyu wa mbere, tariki 24 Gashyantare 2025, binjiraga i Rubavu mu Rwanda bavuye i Goma muri Kongo, aho bari bamaze ukwezi ari imfungwa z’intambara.

Nyamara ubwo bazaga muri Kongo, umuyobozi wabo yumvikanye mu itangazamakuru, agira ati: “Tuje guha M23 isomo ry’intambara. Niturangiza kuyitsemba tuzakurikizaho abayiri inyuma mu guteza akajagari”. Aha yavugaga u Rwanda, ashimangira bya binyoma birushinja gufasha M23.

Abatashye uyu munsi imirizo iri mu maguru, ni abasirikari 194 bakomoka muri Afrika y’Epfo bari baroherejwe kurwanirira Tshisekedi, bakaza gukomerekera ku rugamba ubwo abarwanyi ba M23 bigaruriraga umujyi wa Goma, mu mpera z’ukwezi gushize kwa Mutarama.

Barimo kandi abagore 2 batwite, byumvikana ko izo nda bazisamiye [ku rugamba]muri Kongo, kuko bari bahamaze amezi 13.

Nyuma yo gutakamba, M23 yemeye kubareka bagasubira uwabo, ndetse n’uRwanda rubemerera inzira, rwirengagije ko ari abafatanyabikorwa ba FDLR, wa mutwe w’abajenosideri ufite indiri muri Kongo. Amakuru dufite ni uko bahagurutse i Rubavu berekeza i Kigali, aho bagomba gufatira indege ibasubiza muri Afrika y’Epfo.

Ibi bibaye nyuma y’igihe gito uRwanda rwemeye ko n’imirambo y’abasirikari ba Afrika y’Epfo biciwe ku rugamba muri Kongo, nayo inyuzwa mu Rwanda ijyanwa muri Afrika y’Epfo, ariko yo ikaba yaruririjwe indege muri Uganda.

Kubera gutinya ikimwaro cyo kunyuza abasirikari bayo mu Rwanda, igihugu birirwa batuka, abategetsi b’Afrika y’Epfo yasabaga ko iyo mirambo, inkomere ndetse n’abandi bafashwe mpiri banyuzwa ku kibuga cy’indege cya Goma, ariko M23 ikigenzura irabahwishuriza. Basabaga kandi ko batahana ibikoresho byabo bya gisirikari, nabyo M23 irabyanga.

Nubwo bifuzaga gutaha bambaye gisivili ngo batagaragara nk’ingabo zatsinzwe, ibyo nabyo babyangiwe, abanyamakuru bake bashoboye kubabona bakaba bavuga ko batashye bambaye impuzankano zabo za gisirikari.

Imirambo n’inkomere biratashye, ariko amakuru avuga ko hari abandi bakabakaba 1.000(barimo n’abakomoka muri Tanzaniya na Malawi) bakiri mu maboko ya M23, aho bafungiranye ku kibuga cy’indege cya Goma, ndetse n’ahitwa Mubambiro, hafi y’umuyi wa Goma.

Ayo makuru avuga ko muri ibyo bigo barimo, banaryamye ku matoni y’amabuye y’agaciro basahuye muri Kongo, bikaba byarabashobeye uko bazayahara, kuko ibyo kuyatahana byo bidashoboka.

Abasesenguzi barajya impaka ku nyito y’ubutumwa abasirikari b’Afrika y’Epfo, aba Malawi n’aba Tanzaniya boherejwemo muri Kongo. Bamwe basanga ubwo butumwa butakwitirirwa SADC yose, mu gihe ku bihugu 16 bigize uwo muryango w’Afrika y’Amajyepfo, bitatu(3) gusa ari byo byohereje ingabo. Basanga ahubwo byakwitwa amasezerano afifitse abategetsi b’ibyo bihugu 3 bagiranye na Tshisekedi, ku nyungu zabo bwite, nk’uko byagenze hagati ya Tshisekedi na Ndayishimiye nawe waroshye abasirikari b’uBurundi mu ntambara ya Kongo, kubera indonke ze gusa.

Abaturage bo muri Afrika y’Epfo bababajwe cyane n’igisebo abasirikari babo bahuriye nacyo muri Kongo, ndetse bagasaba ko bahita bacyurwa nta rundi rwitwazo.

Ni nyuma y’aho Perezida Ramaphosa abeshyeye ko izo ngabo zoherejwe mu butumwa bw’amahoro, ariko ababikurikiraniye hafi bakamunyomoza, berekana ko zijanditse mu mirwano itaranazihiriye.

Muri Tanzaniya na Malawi ho abategetsi bahisemo kwicecekera nk’aho ntacyaba, kuko batumva uko basobanurira abaturage inyungu bari bafite mu kohereza abana babo gupfira no gusebera muri Kongo.

2025-02-24
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Ishyaka PS Imberakuri ryemeje ko nta mukandida rizatanga mu matora y’Umukuru w’Igihugu, ntirizashyigikira na Kagame nka PL na PSD

Ishyaka PS Imberakuri ryemeje ko nta mukandida rizatanga mu matora y’Umukuru w’Igihugu, ntirizashyigikira na Kagame nka PL na PSD

Ubwanditsi 12 Jun 2017
Abakandida barumbutse Mwenedata Gilbert yiyongereye kubandi  bifuza kuba ba Perezida

Abakandida barumbutse Mwenedata Gilbert yiyongereye kubandi bifuza kuba ba Perezida

Ubwanditsi 11 May 2017
Rubanguka Steven, umukinnyi wo hagati mu Ikipe y’Igihugu Amavubi agakina muri AE Karaiskakis Artas yo muri Greece yageze mu mwiherero w’Ikipe i Nyamata

Rubanguka Steven, umukinnyi wo hagati mu Ikipe y’Igihugu Amavubi agakina muri AE Karaiskakis Artas yo muri Greece yageze mu mwiherero w’Ikipe i Nyamata

Ubwanditsi 18 Mar 2021
Amateka ya Étienne Tshisekedi  waharaniye kuba Perezida wa  RDC kugeza apfuye

Amateka ya Étienne Tshisekedi waharaniye kuba Perezida wa RDC kugeza apfuye

Ubwanditsi 02 Feb 2017

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Umuzi w’umwuka mubi n’amakimbirane hagati y’u Rwanda na Uganda [ igice 1]
POLITIKI

Umuzi w’umwuka mubi n’amakimbirane hagati y’u Rwanda na Uganda [ igice 1]

Ubwanditsi 23 May 2019
Uganda yashyizwe ku gitutu ku gukurikirana abishe abarenga 100 mu bwami bwa Rwenzururu
Mu Mahanga

Uganda yashyizwe ku gitutu ku gukurikirana abishe abarenga 100 mu bwami bwa Rwenzururu

Ubwanditsi 28 Nov 2018
Ni iyihe mpamvu yari gutuma tubuza Katumbi kwinjira mu Rwanda?-Perezida Kagame
INKURU NYAMUKURU

Ni iyihe mpamvu yari gutuma tubuza Katumbi kwinjira mu Rwanda?-Perezida Kagame

Ubwanditsi 12 Jun 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru