• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Urukiko rwanzuye ko Nyuma y’imyaka 18, iperereza kuri Agathe Kanziga rigiye gukomeza   |   06 May 2026

  • Umukinnyi mwiza wa w’umwaka wa BK PRO LEAGUE azegukana imodoka ya miliyoni 15 Frw, Uko ibihembo bizatangwa   |   06 May 2026

  • Perezida Kagame yashimye Arsenal FC yageze ku mukino wa nyuma wa UEFA Champions League   |   05 May 2026

  • Al Ahly SC yegukanye CAVB Men’s Club Championship 2026, Police VC na REG zegukana imidali yo ku rwego rwa Afurika i Kigali   |   03 May 2026

  • POLICE VC yanditse amateka, ihurira na Al Ahly SC ku mukino wa nyuma wa CAVB Men’s Club Championship 2026   |   02 May 2026

  • Amakipe ya Police, APR, REG na Kepler VC ahagaririye u Rwanda muri shampiyona Nyafurika iri kubera I Kigali yageze muri 1/8 cy’iri rushanwa   |   28 Apr 2026

 
You are at :Home»Amakuru»Perezida Kagame yibereye mu Rugwiro, Interahamwe n’Ibigarasha birikirigita bigaseka

Perezida Kagame yibereye mu Rugwiro, Interahamwe n’Ibigarasha birikirigita bigaseka

Ubwanditsi 28 Jun 2025 Amakuru, INKURU NYAMUKURU, Mu Rwanda, POLITIKI

Mu gihe bamwe mu bikorera icengezamatwara rishingiye ku ingengabitekerezo ya Jenoside bakomeje gukwirakwiza ibihuha ko Perezida Paul Kagame atakiriho cyangwa arwariye mu Budage, nyamara mu by’ukuri Perezida Kagame yagaragaye akora inshingano ze nk’ibisanzwe muri Village Urugwiro, aho yakiriye abayobozi b’ibikomerezwa ku rwego rw’Isi barimo: Olusegun Obasanjo, wahoze ari Perezida wa Nigeria na Dr. Akinwumi Adesina, Perezida wa Banki Nyafurika Itsura Amajyambere (BAD)

Ibi ni ibimenyetso simusiga ku bantu bayabira ibitambuka ku mbuga nkoranyambaga ko Perezida ari muzima, ari mu kazi, ari no gufatanya n’abandi bayobozi guteza imbere u Rwanda na Afurika.

Ibi binyoma by’ibigarasha n’abajenosideri ku mbuga nkoranyambaga bikorwa n’Abantu bamwe bamenyerewe mu gukwirakwiza ibihuha no gusebya igihugu, barimo ababa hanze y’u Rwanda, basubiye muri ya mikino mibi yo kwifuriza urupfu Perezida Kagame, bashaka gutera ubwoba abaturage no guhungabanya icyizere cy’igihugu mu bayobozi bacyo.

Dore Ingero z’ibihuha byakwirakwijwe kuri X/Twitter mu cyumweru gishize:

  • @SibomanaJean ukorera Channel ya Radio Itahuka:

    “Kagame amaze amezi 2 ataboneka, amakuru yizewe ni uko arwariye mu bitaro bikomeye mu Budage. Abanyarwanda bakwiye kumenya ukuri!”

  • @Habimana_FDLR:

    “Paul Kagame yarapfuye kera. Ni ikinamico gusa Leta y’u Rwanda irimo gukina kugira ngo batiteza umutekano mucye.”

  • @VeritasFrance:

    “Perezida Kagame arwariye cancer ya prostate, akurikiranwa na ba dogiteri b’Abadage. Umwanya w’ubuyobozi ugomba gusimburwamo bidatinze.” n’abandi batari bake

Ibyo byose ni ibinyoma bidafite ishingiro, byacuzwe n’ababayeho mu buhungiro banga igihugu cyabareze bakomokamo, bashaka gukomeza gupfobya iterambere igihugu kigezeho cyane cyane bashingira ku ntambara z’amagambo zishingira ku moko bonse.

Mu mateka y’ibinyamakuru Rutwitsi nka Kangura na Radio RTLM ku rugamba bakunze kubika Nyakubahwa Umugaba w’Ikirenga ari we Prezida w’U Rwanda ubu, Abari inyuma y’ibi binyoma si bashya kuko abatari bahari bonse iyo ngengabitekerezo bananirwa gucira kandi birura. Hari n’abasanzwe bazwi nko mu gihe cy’urugamba rwo guhagarika Jenoside, aho batangazaga amakuru y’ibinyoma no gusebya Kagame kugira ngo bace intege Abanyarwanda bari mu rugamba ndetse no mu masezerano y’amahoro.

Nka Kangura,cyari ikinyamakuru cyari cyarashinzwe n’uwitwa Hassan Ngeze, cyamenyekanye kubera gutangaza amagambo asebya Paul Kagame kuva mu 1990, kikanamushinja ubwicanyi atakoze we n’Inkotanyi yari ayoboye zanageze ku Intsinzi ari narwo rugero dukwiye gufata ntiducike intege mu nzira y’Ubumwe, Kangura yakomezaga gukwirakwiza ibihuha byo kuvuga ko yapfuye mu Ntambara y’Urugamba rwo Guhagarika Jenoside byibura ngo barebe ko Ingirabwoba zatera kabiri kandi koko abahumijwe n’amacakubiri Jenoside barakomeje barayikora, Bakomeje kandi Gukangurira rubanda nyamwishi nkuko biyitaga  kumwanga no kumufata nk’umwanzi w’Abahutu kandi nyamara inzira ye yari iyo guhuza abanyarwanda

Tugarutse kuri RTLM (Radio Télévision Libre des Mille Collines) nayo rero ntiyahwemye kuvuga ko “FPR iyobowe n’umuzimu witwa Kagame.” ibyo rero FPR yabirengeje amaso ikomeza urugamba rwo guhuza abanyarwanda kugeza none.

Yigeze gutangaza ko Kagame yapfiriye mu mashyamba ya Byumba, ariko ingabo ze zitifuza kubivuga ngo bitica morale n’umutima w’abarwanyi, ndabaza nti “None se yarapfuye?”

Ibi binyamakuru byari bigamije gupfobya ibikorwa by’ingabo z’Inkotanyi no gushishikariza rubanda kwanga abashakaga guhagarika Jenoside.

Mu gihe abo bose barimo ibigarasha, abajenosideri n’abahezanguni birirwa kuri YouTube, Facebook, X na TikTok bashyiraho ibihuha, u Rwanda rukomeje inzira yarwo yo kwiyubaka.

Perezida Kagame akomeje kuba: Umuyobozi wubashywe ku Isi, Umurwanashyaka wa demokarasi ishingiye ku mutekano n’iterambere, Igicumbi cy’icyizere cy’abaturage, cyane cyane urubyiruko

Kuva mu 1990 kugeza uyu munsi, amanyanga, ibihuha, ingengabitekerezo n’amacakubiri, byose byakozwe ngo Kagame atagera aho ari, ariko byose byarabapfubanye dore araganje.

Kagame yibereye mu Rugwiro, ari mu kazi, ari ku isonga mu kurinda umutekano n’icyerekezo cy’u Rwanda, Uwifuza ko apfa, abe ari we wirarika arwitegure aruvuge ariko yirinde ka karongo gatukura kandi nakomeza guca akagozi k’ubumwe ka bugingo n’ubu bizamugora cyane, bazakomeza guhangayika cyane

RUSHYASHYA Twivugira Ukuri, Tugaragaza Abagambanira Igihugu tukanababwira ko aho berekeza ari habi kandi hazabakenya.

2025-06-28
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Itangazamakuru mu Rwanda rimaze gutera imbere : Prof. Shyaka Anastase

Itangazamakuru mu Rwanda rimaze gutera imbere : Prof. Shyaka Anastase

Ubwanditsi 08 Nov 2017
Kagame yagaragaje ko yagakwiye kuba ahereza undi ubuyobozi ariko FPR yamusabye ko bakomezanya

Kagame yagaragaje ko yagakwiye kuba ahereza undi ubuyobozi ariko FPR yamusabye ko bakomezanya

Ubwanditsi 21 Jun 2017
Ibitekerezo by’abaturage ku bikwiye kwibandwaho mu Nama y’Umushyikirano

Ibitekerezo by’abaturage ku bikwiye kwibandwaho mu Nama y’Umushyikirano

Ubwanditsi 16 Dec 2017
Col Byabagamba na Rusagara byavugwaga ko batorotse gereza basubiye mu rukiko

Col Byabagamba na Rusagara byavugwaga ko batorotse gereza basubiye mu rukiko

Ubwanditsi 22 May 2019

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Espérance de Tunis yegukana CAF Champions League
IMIKINO

Espérance de Tunis yegukana CAF Champions League

Ubwanditsi 01 Jun 2019
Davido wavuzweho gukururana n’abakobwa bo mu Rwanda ngo ntazi gucana inyuma
HIRYA NO HINO

Davido wavuzweho gukururana n’abakobwa bo mu Rwanda ngo ntazi gucana inyuma

Ubwanditsi 12 Mar 2018
Kwamamaza : Bar Restaurant Karibu Guest House  yimukiye mu Kiyovu k’umuhanda “KN 51 ST”
UBUKUNGU

Kwamamaza : Bar Restaurant Karibu Guest House yimukiye mu Kiyovu k’umuhanda “KN 51 ST”

Ubwanditsi 24 Aug 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026
Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

03 Mar 2026
Isi ikomeje gukangarana kubera Intambara ya Iran ihanganyemo na Israel ndetse na Amerika, Ingaruka ni agahishyi

Isi ikomeje gukangarana kubera Intambara ya Iran ihanganyemo na Israel ndetse na Amerika, Ingaruka ni agahishyi

02 Mar 2026
Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru