• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • U Rwanda rwegukanye ibikombe bibiri bya Men’s IHF Trophy Africa/Zone 5 mu batarengeje imyaka 18 na 20   |   09 May 2026

  • Urukiko rwanzuye ko Nyuma y’imyaka 18, iperereza kuri Agathe Kanziga rigiye gukomeza   |   06 May 2026

  • Umukinnyi mwiza wa w’umwaka wa BK PRO LEAGUE azegukana imodoka ya miliyoni 15 Frw, Uko ibihembo bizatangwa   |   06 May 2026

  • Perezida Kagame yashimye Arsenal FC yageze ku mukino wa nyuma wa UEFA Champions League   |   05 May 2026

  • Al Ahly SC yegukanye CAVB Men’s Club Championship 2026, Police VC na REG zegukana imidali yo ku rwego rwa Afurika i Kigali   |   03 May 2026

  • POLICE VC yanditse amateka, ihurira na Al Ahly SC ku mukino wa nyuma wa CAVB Men’s Club Championship 2026   |   02 May 2026

 
You are at :Home»Amakuru»Ibaruwa ifunguye yandikiwe Ingabire Victoire

Ibaruwa ifunguye yandikiwe Ingabire Victoire

Ubwanditsi 08 Jul 2025 Amakuru, INKURU NYAMUKURU, Mu Rwanda, POLITIKI

Ibikubiye muri iyi nkuru ni ibitekerezo bwite bya Musangwa Arthur, Umunyamakuru wandika ku ngingo zitandukanye.

Madamu Ingabire cyangwa Mukecuru nk’uko bamwe mu bakuba hafi bakunda kukwita, ndizera ko uri amahoro aho ucumbikiwe muri sitasiyo ya RIB i Remera.

Nubwo wakunze guhemukira urwakubyaye, ukemera kuba igikoresho cy’abifuza kurubona ruzima, uri Umunyarwandakazi. Nkwifurije ubuzima buzima.

Ku myaka 57 yawe myiza, mbona wari ukwiriye kuba usekana n’abuzukuru, ubaha amata nk’undi mubyeyi w’i Rwanda, ukarerera igihugu kikagera ku iterambere benshi tucyifuriza.

Ni agahinda kuba ari wowe unyuzwamo imigambi y’abashaka kongera guhekura u Rwanda, bakarugeza hanyuma y’aho rwageze mu 1994.

Sindi nka ba bandi bakwikoreza umutwaro w’umubyeyi wawe, Thérèse Dusabe, aho yakoreraga ku Kigo Nderabuzima cya Butamwa yiswe “Dogiteri w’Urupfu” kubera kwica abagore b’Abatutsi bari batwite agahonda n’impinja ku nkuta, icyaha ni gatozi.

Kuki wakwikorera umusaraba we? Ariko kubera iki wemeye kuba umuvugizi we n’izindi nkoramaraso z’abajenosideri ziri kwirira ubuzima hakurya iyo? Ukeneye kubaho ubuzima bwawe.

Madamu Ingabire, ikinyoma cyo kwitwikira politiki ushaka kugarura ingengabitekerezo ya Hutu Power mu Rwanda nturabasha kubona ko cyatahuwe kare?

Ni ko se, ni byo koko wanyarukiye hakurya i Belgrade muri Serbia wifashisha umutungo mu by’ubwenge bw’abaho ngo ushyire mu bikorwa ‘Operation Shirubwoba Udahungetwa Ugahungeta, Serwakira, Sondage’ n’indi migambi. Ko umutego mutindi ushibukana nyirawo?

N’igitambambuga cyamaze kumenya ko iyo uvuga ngo ibiganiro hagati ya Leta y’u Rwanda n’impunzi ziri muri RDC, uba uvugira umutwe w’iterabwoba wa FDLR kuko ni wo uhakorera.

Sitati y’ubuhunzi ku Banyarwanda bahunze kuva mu 1959 kugeza mu 1998 yarangiye ku wa 31 Ukuboza 2017.

Abo wita impunzi ni abajenosideri bahunze ubutabera, bacyisuganya ngo bazagaruke guhirika ubuyobozi buriho no kumaraho burundu Abatutsi mu Rwanda.

Umunsi ugira uti “Ntewe ishema n’ibikorwa bya Wazalendo,” kuri benshi ibyawe byabaye nka ya mabuno y’inkoko agaragazwa n’umuyaga.

Kurema ihuriro ry’imitwe yitwaje intwaro ihuriye ku rwango yanga Abatutsi rizwi nka Wazalendo kwakurikiwe n’ubwicanyi bwibasira Abatutsi b’Abanye-Congo, kugeza n’aho botswa bakaribwa ku mugaragaro izuba riva. Ibyo bigwi byabo bigutera ishema? Ni byo ushaka kuzana mu Rwanda? Oya, ubukire nk’ubwo ndabugaya, ntumpeho.

 

Ubwo Ingabire Victoire Umuhoza yari mu Rukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro ategereje kuburana ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo

Madamu Ingabire, ziriya ngirwabihembo Abanyaburayi bagushukishije ukibwira ko uri igitangaza, ni uko bakubonamo igikoresho cyiza bakwifashisha ngo basubize u Rwanda mu bihe by’umwijima rwavuyemo.

Nyuma y’uko FPR ibaheje burundu mu buzima bw’igihugu cyacu, bahora bashaka aho bamenera ngo bateze akaduruvayo.

Ni yo mpamvu ubwo umubyeyi wawe n’abandi bajenosideri bari mu Burayi bagutoranyaga ngo ujye kuyobora RDR, ALiR, FDLR, na FDU-Inkingi, abo bera bahise bagusekera bakwizeza ubufasha. Baranabuguha koko utera inkunga ibikorwa bya FDLR, wirengagiza ko ibitero igaba ku nzirakarengane bisiga imfubyi n’abapfakazi.

Umunsi numva uvuga ko wifuza gusubira mu Buholandi gusura umugabo wawe, abana n’abuzukuru, nibajije niba ujya ufata umwanya wo gutekereza ku batakibasha kubona ababo kuko ibitero bya FDLR wateye inkunga byabahekuye. Uwavuga ko uri umubyeyi gito yaba abeshye?

None Umukuru w’Igihugu arakubabariye usohoka utarangije igihano, usohoka muri gereza wizeza ko ugiye gutanga umusanzu mu kubaka igihugu, budakeye kabiri uti “Ndi ingare ya Kasha”.

Bariya Badepite b’i Burayi bakubwiye ko uri ikivejuru ku buryo wahonyora amategeko y’u Rwanda bikarangirira aho?

Ntawe ukwifuriza gufungwa kuko hari byinshi byiza wakabaye ukorera igihugu iyo udatana. Gusa Abakurambere bavuze ko inkubisi yayo iyitarukiriza.

Imbabazi wahawe wageze hanze wiyibagiza ko zifite amabwiriza azigenga, witerera hejuru nk’uwageze iyo ajya.

Ese wazirikanye ko kuba wahamwa n’isubiracyaha byatuma ujya gufungwa imyaka irindwi wari usigaje muri 15 wakatiwe, ugakomerezaho n’igifungo gishya wahawe?

Wari warahamijwe kugambanira igihugu ugamije kukibuza umudendezo no kurema umutwe w’abagizi ba nabi.

Ubu urakorwaho iperereza ku gushyiraho umutwe w’abagizi ba nabi cyangwa kuwujyamo, gucura umugambi wo gukora ibyaha byo kugirira nabi ubutegetsi buriho cyangwa Perezida wa Repubulika, guteza imvururu cyangwa imidugararo muri rubanda, kurwanya ububasha bw’amategeko no kwigaragambya cyangwa gukoresha inama mu buryo bunyuranyije n‘amategeko.

 

Urukiko Rukuru rwasabye ko Ingabire Victoire Umuhoza akorwaho iperereza ku byaha birimo kurema umutwe w’abagizi ba nabi no gutegura ibikorwa bigamije gukurura imvururu muri rubanda

Ni inde wakubwiye ko gukora politiki ari ukubuza igihugu umudendezo? Ubundi niba ugambirira kukibuza umudendezo utakiyobora, ubwo kikugeze mu biganza hacura iki? Imana izakomeze irengere Abanyarwanda!

Iyo uba ugenzwa no gukora politiki koko, wakabaye warayikoze kuko Habineza Frank na Mpayimana Philippe barayikora kandi ntibigeze bakusanya abantu ngo babasomeshe ibitabo by’uko bagomba “kumvisha FPR”.

Bashaka ibisabwa bakiyamamaza kugira ngo nibatsinda bazayobore, batsindwa bakemera. Kuki ucyumva ko uzayobora ari uko umennye amaraso?

Ubwo nusubira hagati y’inkuta enye i Mageragere, ba nyokobuja na ba sobuja bazasakuza mu itangazamakuru ngo Leta y’u Rwanda ihohotera abatavuga rumwe na yo?

Iyi ni yo turufu bakoresheje kuva mu myaka 30 ngo basige icyasha Leta irangajwe imbere na FPR, ariko Abanyarwanda tuzi iby’iwacu kubarusha.

Wowe iyo urebye ibikorwa byawe ubona bikwiye kwitwa kutavuga rumwe na FPR, cyangwa ni ukutavuga rumwe n’Abanyarwanda?

Ku munsi wawe wa mbere ugera ku Rwibutso rwa Kigali ruri ku Gisozi, muri Kamena 2010, ukabaza ngo imibiri y’Abahutu iri he ko ubona iy’Abatutsi gusa; benshi bahise amenya ko utazanywe na politiki.

Yamenye ko uje guhagararira abagifite ingengabitekerezo ya Parmehutu, imwe Kayibanda na Habyarimana bimakaje kugeza hishwe Abatutsi barenga miliyoni imwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, bikorwa mu minsi 100 gusa.

Ni aho wifuza kongera kutubona? Ntibizaguhira! Twarize bihagije, uzabwire abagutumye bashake ibindi bakora.

Wabeshye ko witandukanyije n’ibikorwa bya FDU-Inkingi ubwo wafungurwaga, ariko n’uyu munsi urayiyoboye kandi witabira inama zayo zihoraho, ukanakira amafaranga abanyamuryango bayo bakusanya ngo bagutunge nk’umuyobozi wabo.

Iriya baringa wise DALFA-Umurinzi ntiyemewe nk’umutwe wa politiki ukorera mu Rwanda ariko ntibyakubujije gukomeza kwiyita perezida w’ishyaka, ukanashaka abanyamuryango bashya ari na ko uhugura abo usanganywe uko bahungabanya umutekano w’u Rwanda.

Buriya wumva warusha Abanyarwanda tungana utya ubwenge, tukibeshya ko iryo ari ishyaka washinze? Turabizi ko ari ishami rya FDU-Inkingi mu Rwanda.

Biriya ba sobuja na ba nyokobuja birirwa batuka Perezida wacu ngo ni “umunyagitugu,” uzababwire ko ari uwacu, atari uwabo. Ni twe tumutora ngo atuyobore, si bo ayobora.

Hari umuyobozi uzi wigeze yanga agasuzuguro kabo ntiyitwe umunyagitugu? Uhere kuva Isi yaremwa kugeza ubu, nubona n’umwe umbwire.

Hanyuma wowe ushaka kutubuza ituze tumaranye imyaka 31 bwa mbere muri ibi binyejana bibiri, ngo uri intwari? Akabi gasekwa nk’akeza koko!

Zibukira, va ibuzimu ugaruke ibuntu kuko nawe ubishatse waba muzima cyane ko ukwiye ibyiza, ukerera igihugu imbuto. Komeza ugire amahoro!

 

Ingabire Victoire Umuhoza ni Umuyobozi w’Ishyaka DALFA-Umurinzi ritemewe mu Rwanda

 

2025-07-08
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Amafoto – Amavubi yakoreye imyitozo ya mbere kuri Sitade ya Huye, yitegura gukina na Ethiopie mu gushaka itike yo gukina CHAN2023

Amafoto – Amavubi yakoreye imyitozo ya mbere kuri Sitade ya Huye, yitegura gukina na Ethiopie mu gushaka itike yo gukina CHAN2023

Ubwanditsi 29 Aug 2022
RMC yasuye abanyamakuru babiri bafunze

RMC yasuye abanyamakuru babiri bafunze

Ubwanditsi 04 Mar 2017
Ubushinjacyaha bwerekanye amashusho y’aho Ntaganzwa akekwaho gukorera ibyaha bya Jenoside

Ubushinjacyaha bwerekanye amashusho y’aho Ntaganzwa akekwaho gukorera ibyaha bya Jenoside

Ubwanditsi 27 Oct 2017
Kagame yavuze ku mukobwa yagaruriye icyizere wabazaga ‘aho Imana yaraye ubwo Jenoside yabaga

Kagame yavuze ku mukobwa yagaruriye icyizere wabazaga ‘aho Imana yaraye ubwo Jenoside yabaga

Ubwanditsi 11 Sep 2017

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Ni amahirwe kugira Perezida Udasanzwe
POLITIKI

Ni amahirwe kugira Perezida Udasanzwe

Ubwanditsi 28 Oct 2016
Amerika na Israel batangaje ibikomeye ku ntambara na Iran: “Ni igihe cyo guhitamo amahoro cyangwa kurimbuka”
Amakuru

Amerika na Israel batangaje ibikomeye ku ntambara na Iran: “Ni igihe cyo guhitamo amahoro cyangwa kurimbuka”

Ubwanditsi 24 Jun 2025
Ibiganiro bihuza Abarundi bigomba gupfundikirwa bitarenze Ukwakira 2018
INKURU NYAMUKURU

Ibiganiro bihuza Abarundi bigomba gupfundikirwa bitarenze Ukwakira 2018

Ubwanditsi 16 Oct 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026
Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

03 Mar 2026
Isi ikomeje gukangarana kubera Intambara ya Iran ihanganyemo na Israel ndetse na Amerika, Ingaruka ni agahishyi

Isi ikomeje gukangarana kubera Intambara ya Iran ihanganyemo na Israel ndetse na Amerika, Ingaruka ni agahishyi

02 Mar 2026
Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru