• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Amakipe ya Police, APR, REG na Kepler VC ahagaririye u Rwanda muri shampiyona Nyafurika iri kubera I Kigali yageze muri 1/8 cy’iri rushanwa   |   28 Apr 2026

  • Rwanda Premier League yasinyanye na Banki ya Kigali amasezerano yo kwitirirwa shampiyona y’u Rwanda mu gihe cy’imyaka 5 n’igice, afite agaciro k’arenga miliyari Eshatu z’amafaranga y’u Rwanda   |   24 Apr 2026

  • FERWAFA yafatiye ibihano abagaragayeho match-fixing’mu ikipe y’Amagaju FC n’uwa Gorilla wasutse ibitamenyekanye mu kibuga   |   24 Apr 2026

  • Perezida Paul Kagame yitabiriye itangizwa rya Shampiyona Nyafurika yʼAmakipe yʼAbagabo muri Volleyball, yatangiye APR VC yitwara neza   |   22 Apr 2026

  • APR VC irakina na Black Rhinos VC mu mukino wo gufungura ku mugaragaro Shampiyona Nyafurika, CAVB Men’s Club Championship 2026   |   22 Apr 2026

  • U Rwanda rwatsinze Reta Zunze Ubumwe za Amerika ku kinyuranyo k’inota rimwe muri ICC Women’s Challenge   |   21 Apr 2026

You are at :Home»Amakuru»Igisubizo cy’Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda yahaye DRC ku Kinya cy’Ibihano Amerika yashyize ku Rwanda kirasobanutse

Igisubizo cy’Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda yahaye DRC ku Kinya cy’Ibihano Amerika yashyize ku Rwanda kirasobanutse

RUSHYASHYA 06 Mar 2026 Amakuru, INKURU NYAMUKURU, Mu Rwanda, POLITIKI

Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda, Yolande Makolo, yatangaje ko ibihano Leta Zunze Ubumwe za Amerika zafatiye Ingabo z’u Rwanda (RDF) bitazahagarika intambara yo mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Kuva itangazo ry’ibi bihano ryasohoka ku mugoroba wo ku wa 2 Werurwe 2026, abayobozi bo muri Guverinoma ya RDC bari kwicinya icyara, bashimira Amerika ko yasubije icyifuzo bamaze imyaka myinshi bafite.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa RDC, Thérèse Kayikwamba Wagner, yatangaje ko icyemezo cya Amerika cyagaragaje ko nta muntu ugomba guhora arenga ku masezerano, yongeraho ko abayobozi bo muri RDC bahagaze bashikamye.

Makolo yasubije Kayikwamba ko ibinyoma n’imbaraga zose Leta ya RDC ikomeje gushyira mu icengezamatwara, ukuri kugaragaza ko ari yo ya mbere ifasha umutwe w’iterabwoba wa FDLR ubangamiye umutekano w’u Rwanda kuzagumaho.

Ati “Leta ya RDC iracyari nimero ya mbere mu gufasha FDLR, ibikomeza kubangamira umutekano w’u Rwanda. Ibinyoma byose n’umutungo washyirwa mu icengezamatwara hagamijwe guhisha ubufasha Leta ya RDC iha FDLR, ntibizakuraho iki kibazo.”

Yashimangiye ko ibihano Amerika yafatiye RDF na bamwe mu bayobozi bayo bibogamye kandi ko bizatuma Leta ya RDC ikomeza kwifashisha imbaraga z’igisirikare, ibyo bikazenyegeza intambara n’ubugizi bwa nabi, ubuzima na bwo bukahatikirira.

Yagize ati “Ikibabaje ni uko ibihano bibogamye bisunikira gusa Leta ya RDC mu kwizirika ku gushaka igisubizo cya gisirikare. Ingaruka ni ibyo tubona ubu: gukururuka kw’intambara, kwiyongera k’ubugizi bwa nabi, gupfusha ubusa amahirwe, igikomeye kikaba kubura ubuzima.”

Leta ya RDC na Amerika bishinja u Rwanda gufasha AFC/M23, gusa Makolo yatangaje ko iri huriro ryavutse kugira ngo rirwanye itotezwa rikorerwa Abanye-Congo rishingiye kuri politiki ya Leta ya RDC yo gushyigikira abamunzwe n’ingengabitekerezo ya jenoside.

Makolo yagaragaje ko amagambo menshi yibasira Abatutsi arimo ayavuzwe n’uwahoze ari Umuvugizi w’Ingabo za RDC, Gen Maj Sylvain Ekenge, ubwo yari kuri Televiziyo y’Igihugu (RTNC) ari yo atera ubugizi bwa nabi bushingiye ku moko, bushobora gukwirakwira mu karere kose.

Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda yavuze ko mu gihe abantu bashaka igisubizo cy’ibibazo, baba badakwiye kugoreka ukuri, cyangwa ngo bakwirengagize, kuko kubikora uko ari byo bituma ibibazo bidakemuka mu buryo burambye.

Amasezerano ya Washington yashyizweho umukono muri Kamena 2025, agashimangirwa mu Ukuboza uwo mwaka, yateganyaga ko Leta ya RDC igomba gusenya umutwe wa FDLR mu buryo bufatika, u Rwanda na rwo rugakuraho ingamba z’ubwirinzi rwashyizeho.

Nubwo raporo y’impuguke z’Umuryango w’Abibumbye yemeza ko Leta ya RDC yakomeje guha FDLR ubufasha na nyuma y’aya masezerano y’amahoro yasinyiwe i Washington, Amerika ntacyo yabikozeho, nta n’icyo ibivugaho.

Yolande Makolo yatangaje ko ibi bihano bibogamye bidateze guhagarika intambara yo muri RDC

2026-03-06
RUSHYASHYA

IZINDI NKURU

Perezida Kagame ntanyuzwe n’uko bimwe mu bihugu bibaniye u Rwanda

Perezida Kagame ntanyuzwe n’uko bimwe mu bihugu bibaniye u Rwanda

Ubwanditsi 13 Dec 2018
Abacungagereza 36 birukanwe kubera guta akazi

Abacungagereza 36 birukanwe kubera guta akazi

Ubwanditsi 09 Nov 2017
Ububirigi, ibere ritindi ryonsa imitwe yo guhungabanya umutekano w’u Rwanda  

Ububirigi, ibere ritindi ryonsa imitwe yo guhungabanya umutekano w’u Rwanda  

Ubwanditsi 12 Jun 2025
Leta ya Pierre Nkurunziza yahungabanyijwe na manda nshya ku iperereza rya Loni

Leta ya Pierre Nkurunziza yahungabanyijwe na manda nshya ku iperereza rya Loni

Ubwanditsi 30 Sep 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Burundi :  Abandi  basirikare 11 bakomeye  bongeye  gutoroka
Mu Rwanda

Burundi : Abandi basirikare 11 bakomeye bongeye gutoroka

Ubwanditsi 20 Aug 2016
Umuhanzi wo muri Kenya yiyemeje gufasha Miss Wema Sepetu agatwita
SHOWBIZ

Umuhanzi wo muri Kenya yiyemeje gufasha Miss Wema Sepetu agatwita

Ubwanditsi 04 Apr 2018
Perezida wa Repubulika Paul Kagame yageze muri Angola, aho yakiriwe na mugenzi we w’icyo gihugu, João Lourenço.
Amakuru

Perezida wa Repubulika Paul Kagame yageze muri Angola, aho yakiriwe na mugenzi we w’icyo gihugu, João Lourenço.

Ubwanditsi 11 Mar 2024

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026
Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

03 Mar 2026
Isi ikomeje gukangarana kubera Intambara ya Iran ihanganyemo na Israel ndetse na Amerika, Ingaruka ni agahishyi

Isi ikomeje gukangarana kubera Intambara ya Iran ihanganyemo na Israel ndetse na Amerika, Ingaruka ni agahishyi

02 Mar 2026
Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru