• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Al Ahly SC yegukanye CAVB Men’s Club Championship 2026, Police VC na REG zegukana imidali yo ku rwego rwa Afurika i Kigali   |   03 May 2026

  • POLICE VC yanditse amateka, ihurira na Al Ahly SC ku mukino wa nyuma wa CAVB Men’s Club Championship 2026   |   02 May 2026

  • Amakipe ya Police, APR, REG na Kepler VC ahagaririye u Rwanda muri shampiyona Nyafurika iri kubera I Kigali yageze muri 1/8 cy’iri rushanwa   |   28 Apr 2026

  • Rwanda Premier League yasinyanye na Banki ya Kigali amasezerano yo kwitirirwa shampiyona y’u Rwanda mu gihe cy’imyaka 5 n’igice, afite agaciro k’arenga miliyari Eshatu z’amafaranga y’u Rwanda   |   24 Apr 2026

  • FERWAFA yafatiye ibihano abagaragayeho match-fixing’mu ikipe y’Amagaju FC n’uwa Gorilla wasutse ibitamenyekanye mu kibuga   |   24 Apr 2026

  • Perezida Paul Kagame yitabiriye itangizwa rya Shampiyona Nyafurika yʼAmakipe yʼAbagabo muri Volleyball, yatangiye APR VC yitwara neza   |   22 Apr 2026

You are at :Home»Amakuru»Al Ahly SC yegukanye CAVB Men’s Club Championship 2026, Police VC na REG zegukana imidali yo ku rwego rwa Afurika i Kigali

Al Ahly SC yegukanye CAVB Men’s Club Championship 2026, Police VC na REG zegukana imidali yo ku rwego rwa Afurika i Kigali

RUSHYASHYA 03 May 2026 Amakuru, IMIKINO, Mu Rwanda

Al Ahly SC yo mu Misiri yegukanye Shampiyona Nyafurika yʼAmakipe yʼAbagabo muri Volleyball [CAVB Men’s Club Championship 2026], itsinze Police VC amaseti 3-0 (20-25, 21-25, 25-22).

Umukino wa nyuma usoza iri rushanwa ryakinwaga ku nshuro ya 47, wabereye muri BK Arena, kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 2 Gicurasi 2026.

Al Ahly SC yanditse amateka yo kwegukana igikombe cyayo cya 17 mu gihe Police VC na yo yageze ku mukino wa nyuma bwa mbere mu mateka yayo, ndetse yabaye iya mbere ibikoze mu Rwanda.

Mu mukino wahuje amakipe yombi, Al Ahly SC yatsinze Police VC amaseti 3-0 mu mukino wamaze isaha n’iminota 21.

Muri rusange, Al Ahly SC yatsinze Police VC amanota 75-63 mu maseti atatu. Elphas Maikuva Makuto wa Police VC ni we watsinze amanota menshi [17] muri uyu mukino mu gihe Jose Israel Masso Alvarez w’iyi kipe yo mu Misiri yatsinze 13.

Mu irushanwa ryose, Makuto yatsinze amanota 141 mu gihe Masso Alvarez yinjije 78.

Muri iri rushanwa rimaze iminsi 10 rikinirwa mu Rwanda, Police VC ni yo yashoboye gutsinda Al Ahly nibura amanota arenze 20 muri seti imwe. Iyi kipe ya mbere muri Afurika, ugendeye ku mubare w’ibikombe, yasoje irushanwa nta seti cyangwa umukino yatsinzwe.

Muri CAVB Men’s Club Championship 2026, u Rwanda rwanditse amateka yo kwakira bwa mbere ariko n’amakipe abiri muri ane yari aruhagarariye yasoreje mu myanya itatu ya mbere.

REG VC yegukanye umwanya wa gatatu itsinze Petrojet Sporting Club yo mu Misiri amaseti 3-1 (25-21, 25-21, 13-25, 25-17).

Andi makipe yari ahagarariye u Rwanda ni APR VC yabaye iya 11 mu gihe Kepler VC yasoreje ku mwanya wa karindwi mu makipe 24 yitabiriye irushanwa.

Abakinnyi umunani beza mu irushanwa batoranyijwe barimo bane bakinira amakipe yo mu Rwanda na batatu bo mu Misiri.

Muri bo harimo Matui Nicholas ukinira REG VC wagizwe ‘outside hitter’ n’abandi ba Police VC bayobowe na Frank Shyaka ‘Middle blocker’, Melly Brian Kiprui ‘Setter’ na Irakoze Alain ‘Libero’.

Mu bandi bakinnyi beza bahembwe ni Abdelrahman Elhossiny Eissa wabaye ‘outside hitter’, Abou Abd Elhalim Mohamed ‘Middle blocker’ na Masso Alvarez Jose Israel ‘Opposite’ ba Al Ahly SC.

Umukinnyi w’irushanwa watowe ni Abdelrahman Elhossiny Eissa ukinira Al Ahly SC. Abdelrahmanw’imyaka 24, ureshya na metero 1,9 yatsinze amanota 60 mu irushanwa.

Uko amakipe yakurikiranye muri CAVB Men’s Club Championship 2026:

1. Al Ahly VC (Egypt)

2. Police VC (Rwanda)

3. Rwanda Energy Group (Rwanda)

4. Petrojet SC (Egypt)

5. Port Autonome de Douala (Cameroon)

6. Kenya Ports Authority (Kenya)

7. Kepler VC (Rwanda)

8. Fath Union Sport (Morocco)

9. Ghana Army (Ghana)

10. Nemo Stars (Uganda)

11. APR VC (Rwanda)

12. Nigeria Customs (Nigeria)

13. Equity Bank (Kenya)

14. General Service Unit (Kenya)

15. Kalibi SC (Ghana)

16. Sport-S VC (Uganda)

17. Litto Team VC (Cameroon)

18. Cameroon Volleyball (Cameroon)

19. AS INJS (Côte d’Ivoire)

20. Rukinzo VC (Burundi)

21. Wolaitta Dicha Sports Club (Ethiopia)

22. Black Rhinos VC (Zimbabwe)

23. Atlético Clube do Mindelo (Cape Verde)

24. Prisons VC (Tanzania)

2026-05-03
RUSHYASHYA

IZINDI NKURU

Kigali:Umugabo yishe mugenzi we amukekaho kumusambanyiriza umugore [ Yavuguruwe ]

Kigali:Umugabo yishe mugenzi we amukekaho kumusambanyiriza umugore [ Yavuguruwe ]

Ubwanditsi 27 Jun 2017
Uganda: Uwitwa Enos Maniriho yaba yararogewe muri gereza yari afungiyemo

Uganda: Uwitwa Enos Maniriho yaba yararogewe muri gereza yari afungiyemo

Ubwanditsi 23 Feb 2017
Umunyarwanda TWIZERE Fideli ukurikiranyweho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, yirukanywe muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika amaze kwamburwa ubwenegihugu yari yabonye mu buriganya

Umunyarwanda TWIZERE Fideli ukurikiranyweho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, yirukanywe muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika amaze kwamburwa ubwenegihugu yari yabonye mu buriganya

Ubwanditsi 30 Oct 2021
Ubuhamya bw’abana Rusesabagina yashoye mu ntambara, n’akaga bahuriye nako mu mashyamba ya Kongo, ni ikindi kimenyetso cy’umunyamaswa bw’abiyita ko barwanya u Rwanda.

Ubuhamya bw’abana Rusesabagina yashoye mu ntambara, n’akaga bahuriye nako mu mashyamba ya Kongo, ni ikindi kimenyetso cy’umunyamaswa bw’abiyita ko barwanya u Rwanda.

Ubwanditsi 05 Nov 2020

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Abapolisi b’abanyarwanda muri Haiti bambitswe imidari y’ishimwe
Mu Mahanga

Abapolisi b’abanyarwanda muri Haiti bambitswe imidari y’ishimwe

Ubwanditsi 12 Feb 2016
Ihuriro rya 7 ry’Abapolisikazi ryibanze ku guteza imbere ubumenyi bwabo
Mu Mahanga

Ihuriro rya 7 ry’Abapolisikazi ryibanze ku guteza imbere ubumenyi bwabo

Ubwanditsi 27 Feb 2016
Ibikorwa by’ingenzi bigaragaza itegurwa rya Jenoside mu mezi ya Werurwe 1991-1994
ITOHOZA

Ibikorwa by’ingenzi bigaragaza itegurwa rya Jenoside mu mezi ya Werurwe 1991-1994

Ubwanditsi 05 Apr 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026
Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

03 Mar 2026
Isi ikomeje gukangarana kubera Intambara ya Iran ihanganyemo na Israel ndetse na Amerika, Ingaruka ni agahishyi

Isi ikomeje gukangarana kubera Intambara ya Iran ihanganyemo na Israel ndetse na Amerika, Ingaruka ni agahishyi

02 Mar 2026
Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru