• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • AMAFOTO – Girumugisha yabaye umukinnyi w’umwaka muri Shampiyona y’u Rwanda ahembwa imodoka ya miliyoni 15 Frw   |   13 Jul 2026

  • Iperereza ku rupfu rwa ruharwa Kabuga Félicien: Yapfiriye mu cyumba cye nyuma yo guhabwa ifunguro, yazize umutima   |   13 Jul 2026

  • Perezida Kagame arasezera Sheikh Hamad wagize Qatar igihangange   |   13 Jul 2026

  • Mu mikino ya CECAFA Kagame Cup 2026, APR FC izatangira ihura na Gor Mahia, Rayon Sports izisobanura na KVZ SC yo muri Zanzibar   |   11 Jul 2026

  • Harimo n’abazandikwa bishyuye Miliyoni Ebyiri, FERWAFA yashyizeho amabwiriza mashya yo kwandikisha abakinnyi n’abatoza muri BK Pro League 2026/2027   |   09 Jul 2026

  • AMAFOTO – Umutoza mukuru wa APR FC, Abderrahim Taleb, yongereye amasezerano y’umwaka umwe   |   07 Jul 2026

You are at :Home»Amakuru»Agahuru k’imbwa karahiye: Umudepite mu nteko ishinga amategeko y’ Ubwongereza yasabye igihugu cye guta muri yombi abagabo 5 bakekwaho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, kuko asanga ari igisebo kuba kigicumbikiye abajenosideri
Mandatory Credit: Photo by Blake Ezra Photography/REX/Shutterstock (9206160ai) Lord Stuart Polak. ORT UK Annual Dinner at Jumeirah Carlton Tower, London, UK - 31 Oct 2017

Agahuru k’imbwa karahiye: Umudepite mu nteko ishinga amategeko y’ Ubwongereza yasabye igihugu cye guta muri yombi abagabo 5 bakekwaho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, kuko asanga ari igisebo kuba kigicumbikiye abajenosideri

Ubwanditsi 09 Dec 2020 Amakuru, INKURU NYAMUKURU

Umudepite Stuart Polak aranenga bikomeye uburyo mu Bwongereza hakiri abantu bidegembya kandi bakekwaho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi. Mu nteko rusange y’Abashingamategeko yabaye kuwa mbere w’iki cumweuru, Stuart Polak yasabye bagenzi be gushyira igitutu kuri Guverinoma y’Ubwongereza, maze ikareka gukomeza kwica amatwi, ahubwo igata muri yombi abo Banyarwanda,kugirango baburanishwe ku byaha bikomeye bakekwaho.Yagize ati:” Commonwealth ifite inshingano zirimo guharanira iyubahirizwa ry’uburenganzira cyane cyane mu bihugu bikoresha ururimi rw’icyondereza bigize uyu Muryango. Byaba rero bibabaje mu gihe inama ya Commonwealth iteganyijwe mu Rwanda umwaka utaha wa 2021, yazaba aba bajenosideri batarashyikirizwa ubutabera.

Ubwongereza nibukore nk’ibyo ibindi bihugu byakoze mu guca umuco wo kudahana inkozi z’ibibi”. Iki cyifuzo cya Lord Stuart cyakiriwe neza n’ abadepite bagenzi be, banagikomeye amashyi menshi, hakaba hasigaye kumenya niba guverinoma ya Borris Johnson izagiha agaciro.

Abo Banyarwanda bakekwaho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi bakaba bituriye mu Bwongereza, ni Nteziryayo Emmanuel wayoboraga iyahoze ari Komini Mudasomwa mu cyahoze ari Perefegitura ya Gikongoro, Charles Munyaneza wategekaga iyari Komini Kinyamakara nayo yo muri Gikongoro,Céléstin Ugirashebuja wari Burugumestiri wa Komini Kigoma muri Gitarama, Céléstin Mutabaruka wavugaga rikijyana mu itorero rya ADEPR na Vincent Bajinya waje guhindura amazina akiyita “Vincent Brown”, mu rwego rwo kwiyoberanya. Uyu we bivugwa ko yari mwenewabo wa Perezida Habyarimana Yuvenali, ari naho akomora kuba Interahamwe karundura.

Guverinoma y’uRwanda imaze imyaka myinshi yarashyize hanze impapuro zikubiyemo ibyo aba bagabo baregwa, inasaba Leta y’Ubwongereza kubashyikiriza ubutabera, ariko iki cyifuzo ntikigeze gishyirwa mu bikorwa. Imyaka irakabakaba 3 uhagarariye uBwongereza mu Rwanda abwiye itangazamakuru ko igihugu cye cyatangiye iperereza kuri abo bantu 5, ariko nyuma y’igihe kingana gutyo abo bajenosideri bariturije mu gihugu cy’Umwamikazi Elizabeti.

Si ubwa mbere umudepite mu Bwongereza asaba ko aba bantu baburanishwa bagahanwa cyangwa bakaba abere, kuko n’uwitwa Andrew Mitchell yabisabye kenshi ntibyumvwa, ariko ubanza noneho agahuru k’imbwa kagiye gushya!

2020-12-09
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Ruharwa Maj Pierre Claver Karangwa yongeye gutabwa muri yombi n’inzego z’ubutabera mu Buholandi

Ruharwa Maj Pierre Claver Karangwa yongeye gutabwa muri yombi n’inzego z’ubutabera mu Buholandi

Ubwanditsi 04 Oct 2023
INGINGO Z’INGENZI Z’IMPAMVU YO GUSABA  GUHINDUZA AMAZINA

INGINGO Z’INGENZI Z’IMPAMVU YO GUSABA GUHINDUZA AMAZINA

Ubwanditsi 05 Jan 2023
Leta y’Ububiligi ntizavuge ko itamenye ko muri icyo gihugu hatangijwe ikigega kigamije gushyigikira iterabwoba n’imyivumbagatanyo mu Rwanda

Leta y’Ububiligi ntizavuge ko itamenye ko muri icyo gihugu hatangijwe ikigega kigamije gushyigikira iterabwoba n’imyivumbagatanyo mu Rwanda

Ubwanditsi 19 Jan 2022
Uganda : Andi makuru agaragaza uburyo CMI na RNC barimo guhatira abanyarwanda kwinjira mu gisirikare cya Kayumba

Uganda : Andi makuru agaragaza uburyo CMI na RNC barimo guhatira abanyarwanda kwinjira mu gisirikare cya Kayumba

Ubwanditsi 29 Apr 2019

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

DONALD TRUMP  yatsembeye Inzego z’Iperereza ko azakomeza gukoresha SAMSUNG GALXY S3  ye .
ITOHOZA

DONALD TRUMP yatsembeye Inzego z’Iperereza ko azakomeza gukoresha SAMSUNG GALXY S3 ye .

Ubwanditsi 31 Jan 2017
Paul Kagame yemejwe nk’umukandida uzahagararira FPR Inkotanyi mu matora y’Umukuru w’Igihugu
POLITIKI

Paul Kagame yemejwe nk’umukandida uzahagararira FPR Inkotanyi mu matora y’Umukuru w’Igihugu

Ubwanditsi 18 Jun 2017
Perezida Trump mu mazi abira
POLITIKI

Perezida Trump mu mazi abira

Ubwanditsi 25 Sep 2019

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru