• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

  • Gen MK MUBARAKH ari kumwe na Maj Gen Alex KAGAME basuye APR F.C yitegura gukina na Zamalek SC   |   15 Oct 2026

  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

  • BK Pro League: Hakinwa umunsi wa kane wa shampiyona y’u Rwanda, Gorilla FC yatsinze Rayon Sports Gicumbi FC ikomeza kuyobora urutonde rw’agateganyo   |   12 Oct 2026

You are at :Home»Amakuru»Menya Uburyo Birindabagabo Jean Paul Yafatanyije N’abasirikare Ba FAR Muri Jenoside Yakorewe Abatutsi Muri Sake

Menya Uburyo Birindabagabo Jean Paul Yafatanyije N’abasirikare Ba FAR Muri Jenoside Yakorewe Abatutsi Muri Sake

Ubwanditsi 20 Jan 2022 Amakuru, INKURU NYAMUKURU, Mu Rwanda

Ku munsi wa 20 Mutarama 2022 hakomeje Urubanza rw’ubujurire ruhereye mu mizi rwa Jean Paul Birindabagabo ushinjwa kwica Abatutsi batabarika I Rukumberi. Bilindabagabo ashinjwa gukwirakwiza intwaro mu nterahamwe n’abasirikare mu cyahoze ari Komini Sake yifashishije imodoka ye ya Pick up.

Birindabagabo Jean Paul yagejejwe i Kigali akuwe muri Uganda, aho yafatiwe mu mwaka wa 2015 yarahinduye amazina kuko yari yariyise Pastor Bagabo Daniel.

Birindabagabo Jean Paul bivugwa ko yaje gutura Sake muri za 1982 aturuka muri Kibirira aje kwenyegeza urwango Rukumberi no gutegura umugambi wa Jenoside yitwaje kuba Umuvugabutumwa muri ADEPR ari Pasiteri.

Birindabagabo ubwe yiyemerera ko mu modoka yari atwaye imbunda ikomeye ya FAR yo mu bwoko bwa  L16 81mm mortar yicaga Abatutsi ba Sake.

Birindabagabo Jean Paul atakamba asaba Imbabazi avuga ko abo basirikare bagendanaga bica Abatutsi abafasha no kujya muri Etat Major ndetse n’indi mirimo yabo yabikoze ku gahato ka Gisirikare, Nyamara abarokokeye Rukumberi barimo Protais Rutagarama na Kabandana Callixte batangaza ko ari we wavugaga ijambo rya nyuma k’umututsi ndetse n’abo basirikare ari we wabahaga amabwiriza ndetse akaba ari nawe wakira raporo, yewe hari n’abatangabuhamya bamubonye agiye kubazana I Kibungo.

Avuga ko we nta mututsi yishe ahubwo yabikoraga ku gahato nubwo abarokokeye Jenoside I Rukumberi bo bavuga ko yabishe ahubwo gupfukama mu rukiko ndetse n’amarira ye mu rukiko ni amarira y’ingona.

Birindabagabo Jean Paul yasabye kwicara kuko arwaye umugongo arabyemererwa, bikaba byakuruye abari bakurikiye urubanza aho bajujuraga bati nta cyiza nk’ubutabera butamugerera mu mbaga y’abatutsi yishe dore ko ngo nta n’uruhinja rwamurokokeraga mu ntoki.

Rutagarama Protais yari umuturanyi wa Birindabagabo Jean Paul ndetse baranaganiraga byimbitse kuko yamubwiye ko akomeye ataba Burugumesitiri wa Komini

Mu gihe abamwunganira mu mategeko bamwunganiraga bashimangiye ko yajyanywe kwifatanya na FAR ku gahato ka Gisirikare bitari mu bushake bwe kandi atari kubasha kubigobotora.

Basanga ahubwo yahabwa Imbabazi nkuko azisabira hakabaho inyoroshyacyaha kuko ibigize icyaha bituzuye

Uwunganira Birindabagabo Jean Paul, Me Alex yavuguruzanyije n’Umuburanyi avuga ko adakwiye kuryozwa ibyaha byakozwe n’abasirikare yatwaraga , abacamanza bamubaza impamvu we ubwe yemera icyaha akagisabira Imbabazi avuga ko agirango amategeko amworohereze igihano. Abunganira mu mategeko Jean Paul Birindabagabo bahawe iminota itanu yo guhuza kuko barimo kuvuguruzanya.

Kabandana Callixte ni umwe mu barokokeye i Rukumberi wabonye uko Birindabagabo yagize uruhare mu kwica abatutsi baho

Ubushinjacyaha bwavuze ko Birindabagabo Jean Paul yari afite imbaraga zikomeye kuko yagize Uruhare mu kwirukanisha Burugumesitire wa Komine Sake, Byemero Venant wari wamubujije gukomeza kuyogoza igihugu, bwavuze ko Byemero yirukanwe n’itangazo ryatambutse kuri Radio Rwanda nta nama yateranye bivuze ko Birindabagabo yavugaga rikijyana muri MRND.

Muri Mata 1994 Birindabagabo niwe wagiye I Kibungo mu mugi kuzana Abasirikare ntabwo Abasirikare bamusanze iwe.
Abatangabuhamya benshi bakomoka muri Sake bemeza badashidikanya ko babonye Birindabagabo Jean Paul yambaye impuzankano ya FAR, kandi niwe wazanye abasirikari barimbuye Abatutsi bari bahungiye kuri ADEPR ndetse n’ahandi hatandukanye harimo na bariyeri yishingiye iwe

Urubanza rwa Birindabagabo Jean Paul rukaba ruzakomeza tariki ya 31 Mutarama 2022, Impamvu zatanzwe ni uko Iminsi iri imbere urukiko ruzaba rufite inshingano nyinshi kandi Birindabagabo yasabwe kuzaza yitwaje ibigaragaza uko abatangabuhamya bivuguruje muri uru rubanza.

2022-01-20
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Ibyo umushakashatsi wemerewe kureba inyandiko za Mitterrand yiboneye n’amaso ye, yemeza ko Ubufaransa bwagize uruhare muri Jenoside Yakorewe Abatutsi

Ibyo umushakashatsi wemerewe kureba inyandiko za Mitterrand yiboneye n’amaso ye, yemeza ko Ubufaransa bwagize uruhare muri Jenoside Yakorewe Abatutsi

Ubwanditsi 19 Jan 2021
Judi Rever, Inkoramutima ya Kayumba Nyamwasa yahagurukiye guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi

Judi Rever, Inkoramutima ya Kayumba Nyamwasa yahagurukiye guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi

Ubwanditsi 29 Jun 2020
Abitabiriye inama ya ECCAS barimo na Perezida Kagame baganiriye ku bucuruzi n’umutekano

Abitabiriye inama ya ECCAS barimo na Perezida Kagame baganiriye ku bucuruzi n’umutekano

Ubwanditsi 02 Dec 2016
Visit Rwanda yagaragajwe kuri Uwanja wa Mkapa Stadium ubwo hafungurwaga African Football League

Visit Rwanda yagaragajwe kuri Uwanja wa Mkapa Stadium ubwo hafungurwaga African Football League

Ubwanditsi 21 Oct 2023

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

“Abagenda bafata abantu bakabita aba –scouts, bakabanyuza mu karere babita aba-scouts kandi ari interahamwe -Kagame
ITOHOZA

“Abagenda bafata abantu bakabita aba –scouts, bakabanyuza mu karere babita aba-scouts kandi ari interahamwe -Kagame

Ubwanditsi 22 Dec 2018
Nyuma y’umunsi wa kabiri wa shampiyona , AS Kigali yatsinze Police FC, Seninga arokora imirimo ye, Etincelles yo ikomeje kugana habi.
Amakuru

Nyuma y’umunsi wa kabiri wa shampiyona , AS Kigali yatsinze Police FC, Seninga arokora imirimo ye, Etincelles yo ikomeje kugana habi.

Ubwanditsi 05 May 2021
Amafoto – Mugisha Gilbert na Bizimana Djihad bafashije Amavubi gutsinda Madagascar 2-0, u Rwanda ruhembwa nk’ikipe yitwaye neza
Amakuru

Amafoto – Mugisha Gilbert na Bizimana Djihad bafashije Amavubi gutsinda Madagascar 2-0, u Rwanda ruhembwa nk’ikipe yitwaye neza

Ubwanditsi 25 Mar 2024

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru