• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Urukiko rwanzuye ko Nyuma y’imyaka 18, iperereza kuri Agathe Kanziga rigiye gukomeza   |   06 May 2026

  • Umukinnyi mwiza wa w’umwaka wa BK PRO LEAGUE azegukana imodoka ya miliyoni 15 Frw, Uko ibihembo bizatangwa   |   06 May 2026

  • Perezida Kagame yashimye Arsenal FC yageze ku mukino wa nyuma wa UEFA Champions League   |   05 May 2026

  • Al Ahly SC yegukanye CAVB Men’s Club Championship 2026, Police VC na REG zegukana imidali yo ku rwego rwa Afurika i Kigali   |   03 May 2026

  • POLICE VC yanditse amateka, ihurira na Al Ahly SC ku mukino wa nyuma wa CAVB Men’s Club Championship 2026   |   02 May 2026

  • Amakipe ya Police, APR, REG na Kepler VC ahagaririye u Rwanda muri shampiyona Nyafurika iri kubera I Kigali yageze muri 1/8 cy’iri rushanwa   |   28 Apr 2026

 
You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Gen. Alexis Kagame aremeza ko nta ntambara iri kubutaka bw’u Rwanda, Usibye Ibihuha

Gen. Alexis Kagame aremeza ko nta ntambara iri kubutaka bw’u Rwanda, Usibye Ibihuha

Ubwanditsi 07 Sep 2018 INKURU NYAMUKURU

Inzego zishinzwe umutekano mu burengerazuba bushyira amajyepfo mu bice byegereye umupaka w’u Burundi zirahumuriza abaturage bahatuye ko nta kibazo cy’umutekano gihari.

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu ushize, itariki 05 Nzeri, nibwo abayobozi b’ingabo n’ab’intara y’Uburengerazuba bagiranye ibiganiro n’abaturage nyuma yo kubonana n’abavuga rikijyana mu Karere ka Rusizi mu masaha ya mbere ya saa sita.

Gen. Major Alexis Kagame, ukuriye division ya 3 y’ingabo z’u Rwanda ikorera mu burengerazuba, Umuyobozi w’Intara y’Uburengerazuba, Munyentwari Alphonse, n’abandi bayobozi baturutse mu gisirikare n’igipolisi no mu nzego za gisivili ni bo babonanye n’abaturage.

Gen. Kagame akaba yarabwiye abaturage ko kuri ubu hari impuha nyinshi zikwirakwizwa mu buryo butandukanye biturutse ku tubazo yise duto twabaye mu majyepfo y’igihugu muri Nyaruguru, ababwira ko badakwiye gukuka umutima kubera izo nkuru.

Yagize ati: “Nta byacitse..nta kuvuga ngo abantu bafite ubwoba..uretse yuko haba hari ibihuha bitandukanye biza mu buryo butandukanye..ugasanga biri ku ma websites, …y’uko hari intambara, nta ntambara iri muri iki gihugu. Iyi province iratekanye kuva Rubavu kugera aha”

Yakomeje avuga ko mu Rwanda nta kibazo gihari, nta byacitse asaba abaturage gutunganirwa, bagahinga bakeza, bakaryama bagasinzira.

Gen Maj. Kagame ariko yasabye abaturage kutirara kuko n’ubundi abagambiriye guhungabanya umutekano w’igihugu batari kure kandi bakoresha ibihugu by’ibituranyi nk’u Burundi na Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, abasaba gukorana n’inzego z’umutekano bakaba maso.

Ati: “Ni byiza rero ko buri wese ahora ari maso..kureba abantu batameze neza bashaka guhungabanya umutekano w’abaturage. Ibyongibyo ntabwo twanabibahisha. Abenshi bahekuye iki gihugu, abenshi baracyari muri Congo hano. Ari FDLR, ari abitwa aba CNRD bose bari aha. Bamwe bakoresha u Burundi abandi bagakoresha Congo.”

Yongeyeho ko nubwo ibyo byose bihari, bitabuza u Rwanda iterambere, bitabuza kubaho neza ndetse no gutekana kuko ngo inzego z’umutekano zirinze umupaka kandi ari inshingano zazo hakaba n’abaturage bafatanya nazo.

Yakomeje avuga ko icyabazinduye ari ukwibukiranya gusa inshingano no kongera kuba maso.

Ubwo yakomozaga ku byatangajwe na Callixte Sankara uvuga ko avugira umutwe wa FLN, uvuga ko ugamije kubohora igihugu, nyuma y’ibitero by’abitwaje intwaro byagabwe mu Murenge wa Nyabimata nyuma bagahungira mu ishyamba rya Nyungwe,Guverineri w’Intara y’Uburengerazuba, Munyantwari Alphonse yasabye abaturage kubeshyuza ibitangazwa n’abagamije guhungabanya umutekano w’igihugu.

Ati: “Umuntu akaduka ati twafashe igice cy’igihugu turagifite…;umuntu yavuga ko yafashe ahantu uri uhagaze, gute se kandi uhari wowe uriho ubireba we abibarirwa cyangwa bamubeshya” .

Guverineri Munyentwari yakomeje avuga ko kwirinda ibihuha ari ngombwa ariko hakabaho no kubibeshyuza. Ati: “Nta nubwo tugomba kubaho nk’aho abantu tuvuga ngo ntitwemera ibihuha byose bituzaho. Tugomba no kubibeshyuza kuko twebwe turahari. Abaturage bagomba kubibeshyuza, urubyiruko rugomba kubibeshyuza ahubwo ntibinaturangaze kuko abashaka guhungabanya umutekano w’igihugu ibihuha barabyohereza bazahora banabyohereza.”

Ku mugoroba wo kuwa 19 Kamena 2018, nibwo abantu  bitwaje intwaro bateye Umurenge wa Nyabimata wo mu Karere ka Nyaruguru bica abantu 2, barasa Gitifu ku bw’amahirwe ntiyapfa, bamutwikira imodoka n’icumbi yabagamo, bashimuta abantu mbere yo gusubira inyuma banyuze mu Ishyamba rya Nyungwe bari bateye baturukamo. Iki gitero nyuma kikaba cyarigambwe n’umutwe wa FLN.

2018-09-07
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Gusahura no gutwika ibikorwaremezo byafasha iki Tshisekedi mu ntambara arwana na M23?

Gusahura no gutwika ibikorwaremezo byafasha iki Tshisekedi mu ntambara arwana na M23?

Ubwanditsi 29 Jan 2025
Umucamanza Carmel Agius yanze ubusabe bwa ruharwa Bagosora wasabaga kurekurwa atarangije ibihano

Umucamanza Carmel Agius yanze ubusabe bwa ruharwa Bagosora wasabaga kurekurwa atarangije ibihano

Ubwanditsi 02 Apr 2021
Nyuma ya Sankara hari n’abandi bari mu nzira

Nyuma ya Sankara hari n’abandi bari mu nzira

Ubwanditsi 01 May 2019
Australia iranze ibaye indiri y’abajenosideri n’abambari babo.

Australia iranze ibaye indiri y’abajenosideri n’abambari babo.

Ubwanditsi 05 May 2021

3 Ibitekerezo

  1. Lille
    September 7, 20182:45 pm -

    Ntimwirare ntabwo waba ufie abo wita abanzi b igihugu{ba leta} ngo uryame usinzire. Ikindi ntiwaba ufite ibihugu by ibituranyi mudacana uwaka ngo uvuge uti: Dufite umutekano. None se ibyiza si uko mwabwira abo babarwanya bagaytaha???Ese mwakumvikanye izi ntamba zo kuva 1990 zikarangira???

    Subiza
  2. KATSIBWENENE
    September 8, 20189:31 am -

    LILLE wasetsa nuvuye guhamba nyina. Kumvikana bivuze gusangira ubutegetsi kuko iyo umuntu agutera aba ashaka ubutegetsi ntakindi. ubwo rero iyo udaciye mu matora ugahitamo ishyamba, uba ugomba kugaragaza ko ishyamba urishoboye(ishyamba ni iry’intare si iry’inyemera) naho kumvikana ntawumvikana na chariratant.

    Subiza
  3. semajeli ramadhan
    September 8, 20186:00 pm -

    Lille ntasetsa gusa ahubwo nta nubwo akurikira gahunda za leta y,u Rwanda

    none se ni ryari batabasaba gutaha ahubwo bakaba bakijirajira mu mashyamba ya Congo n,u Burundi
    ngo barashaka kuza ku ngufu
    Gusa,nibaza ku ngufu bazakabona.

    ariko mbaze babona abaje barabaye iki?

    Subiza

Leave a Reply to KATSIBWENENE Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Uganda ihagarariwe n’umunyarwandakazi mu irushanwa ry’uhiga abandi uburanga muri Afurika
IMIKINO

Uganda ihagarariwe n’umunyarwandakazi mu irushanwa ry’uhiga abandi uburanga muri Afurika

Ubwanditsi 15 Nov 2016
Uganda: Abasirikare bakubise umunyamakuru wa Reuters (Video)
INKURU NYAMUKURU

Uganda: Abasirikare bakubise umunyamakuru wa Reuters (Video)

Ubwanditsi 22 Aug 2018
Davido wahawe BET Award yunamiye umwana wa D’Banj wishwe n’amazi
SHOWBIZ

Davido wahawe BET Award yunamiye umwana wa D’Banj wishwe n’amazi

Ubwanditsi 27 Jun 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026
Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

03 Mar 2026
Isi ikomeje gukangarana kubera Intambara ya Iran ihanganyemo na Israel ndetse na Amerika, Ingaruka ni agahishyi

Isi ikomeje gukangarana kubera Intambara ya Iran ihanganyemo na Israel ndetse na Amerika, Ingaruka ni agahishyi

02 Mar 2026
Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru