• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • FDLR n’Indi Mitwe ishyigikiwe na Kongo bakomeje Kwica no kumenesha Abakongomani mu mirwano yongeye kubura   |   04 Dec 2025

  • Mukunzi Yannick yasezeye ku ikipe ya Sandvikens IF you muri Sweden yari amaze imyaka itandatu ayikinira   |   03 Dec 2025

  • AMAFOTO: Twagirayezu Thadée wayoboraga Rayon Sports yakoze ihererekanyabubasha na Murenzi Abdallah   |   02 Dec 2025

  • Dr. Usta Kayitesi yasimbuye Gen (Rtd) Kabarebe muri Minaffet, Imyanzuro y’inama y’Abaminisitiri   |   01 Dec 2025

  • Abakinnyi 80 baturutse mu bihugu 16 byo hirya no hino ku Isi nibo bitabira isiganwa ry’Amagare yo mu rizwi nka Rwandan Epic   |   30 Nov 2025

  • APR FC yakiriye abakinnyi bayo 3 batari bahari barimo Mamadou Sy wari i Doha   |   28 Nov 2025

 
You are at :Home»UBUKUNGU»Inyungu ihishe mu kwiha serivisi za Banki ya Kigali utavuye aho uri

Inyungu ihishe mu kwiha serivisi za Banki ya Kigali utavuye aho uri

Editorial 05 Oct 2018 UBUKUNGU

Isi iri mu muvuduko udasanzwe aho abantu basiganwa n’iterambere ryihuta n’ingoga, ari nako buri munsi havuka ikoranabuhanga ritumfa umwanya wabo bawukoresha neza.

Mu kwanga gusigara inyuma muri uyu muvuduko, ibigo by’ubucuruzi birushaho kunoza serivisi bitanga, binyuze mu kubyaza umusaruro rya koranabuhanga ryamaze kwinjira mu buzima bwa buri munsi bw’abantu.

Ni nako Banki ya Kigali iyoboye izindi mu Rwanda, yafashe iya mbere mu kwinjiza ikoranabuhanga mu itanga rya serivisi z’imari.

Iri koranabuhanga rya Banki ya Kigali ririmo irikoreshwa muri telefoni igendanwa na mudasobwa, rifasha abakiliya kubona serivisi z’imari bitabasabye gukora ingendo bajya ku mashami yayo no gutakaza umwanya munini.

Mu buryo bukoreshwa harimo ‘MobiServe’, aho umuntu ufite telefone igendanwa akanda *334#, ubundi akabona serivisi zirimo kureba amafaranga ari konti, kwishyura ibicuruzwa nk’amashanyarazi, kugura ikarita ya telefoni ku mirongo yose, kwishyura ifatabuguzi rya televiziyo, serivisi z’Irembo n’ibindi.

Ni uburyo bubereye buri wese kuko bukoreshwa kuri telefoni iyo ariyo yose, hatarebwe kuba yaba ifite ubushobozi buhambaye. Aha umuntu ashobora no gukura amafaranga nko kuri konti ye akayashyira kuri Mobile Money, akaba yayakoresha bimworoheye.

Ukoresheje uburyo bwa BK Quick kandi buboneka ukanze *334#, ushobora kwaka inguzanyo nto kugera ku bihumbi 500 by’Amanyarwanda, mu gihe kitageze ku munota umwe.

Iyi nguzanyo yishyurwa hagati y’ukwezi kumwe n’atandatu bitewe n’amahitamo yawe, mu kuyishyura ushyiraho inyungu ya 4%.

Uretse ubu buryo bushobora gukoreshwa kuri telefone iyo ari yose, hari na ‘BK Mobile App’, ishyirwa muri smartphone, ubundi ukabasha kubona serivisi zirimo kubitsa, kwishyura serivisi n’ibicuruzwa, kohereza no kwakira amafaranga n’izindi.

Abakoresha mudasobwa bo bashobora gukoresha ‘BK Online Banking’ bakihereza ziriya serivisi zose bitabaye ngombwa ko bakora ingendo bajya gutonda umurongo muri banki.

Kuri BK Mobile App na Online banking ushobora kandi kwishyura amazi n’amashanyarazi, kugura ikarita ya telefoni, kwishyura ifatabuguzi rya televiziyo rya Star times, AZAM TV, Canal+ na DSTV, kwishyura serivisi z’Irembo, imisoro n’ibindi.

Uretse kuba gukoresha ubu buryo byoroshye, ikindi butuma woroherwa no kumenya ibikorerwa kuri konti yawe ndetse amakuru y’ibyakoreweho ukaba wayabika udakoresheje impapuro, kandi ukaba wizeye umutekano wayo mu buryo burambye.

Gutangira gukoresha ubu buryo uko ari butatu nta kindi bisaba uretse gufunguza konti muri BK ku batazifite, uyifite akagana ishami ryose ry’iyi banki akuzuza ibisabwa ubundi agatangira kugendana konti yawe mu biganza. Ashobora no guhamagara kuri 4455 agahabwa ubufasha.

Kuri telefoni ubona serivisi zose za Banki ya Kigali

2018-10-05
Editorial

IZINDI NKURU

Clare Akamanzi yahawe impamyabumenyi y’ikirenga y’icyubahiro

Clare Akamanzi yahawe impamyabumenyi y’ikirenga y’icyubahiro

Editorial 08 Jun 2018
Abanyarwanda 38.2% ntibatungwa n’ibihumbi 159Frw ku mwaka

Abanyarwanda 38.2% ntibatungwa n’ibihumbi 159Frw ku mwaka

Editorial 06 Dec 2018
Perezida Kagame yagaragaje aho u Rwanda ruhagaze mu rugendo rw’iterambere rirambye

Perezida Kagame yagaragaje aho u Rwanda ruhagaze mu rugendo rw’iterambere rirambye

Editorial 14 Jan 2020
Perezida Kagame asanga isoko rusange rizihutisha iterambere rya Afurika

Perezida Kagame asanga isoko rusange rizihutisha iterambere rya Afurika

Editorial 19 Jun 2019

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

I Musanze: Abanyonzi baratabaza kubera imisanzu yabo ngo ikiza umuyobozi wabo gusa.
Mu Rwanda

I Musanze: Abanyonzi baratabaza kubera imisanzu yabo ngo ikiza umuyobozi wabo gusa.

Editorial 28 Apr 2017
Radiyo yo mu Bufaransa itanga urubuga ku bahakana n’abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi nka Judi Rever
Amakuru

Radiyo yo mu Bufaransa itanga urubuga ku bahakana n’abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi nka Judi Rever

Editorial 29 Oct 2020
Cpl Aime Hirwa, ukomoka mu Rwanda, umwe mu Masura ya Division ya 5 y’Igisirikare cya Canada
INKURU NYAMUKURU

Cpl Aime Hirwa, ukomoka mu Rwanda, umwe mu Masura ya Division ya 5 y’Igisirikare cya Canada

Editorial 13 Mar 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru