• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Munyakazi Sadate na Bagenzi Be Bari Abayobozi Ba Rayon Sport FC Bambuwe Ububasha bwo Gukomeza Kuyiyobora

Munyakazi Sadate na Bagenzi Be Bari Abayobozi Ba Rayon Sport FC Bambuwe Ububasha bwo Gukomeza Kuyiyobora

Editorial 22 Sep 2020 Amakuru, IMIKINO

Munyakazi Sadate na bagenzi be bari abayobozi ba Rayon Sports FC bambuwe ububasha bwo gukomeza kuyobora iyi kipe, nyuma y’igihe kinini ivugwamo ibibazo byagejeje n’aho inzego za leta zifata iya mbere mu kubikemura.

IBYEMEZO BYAFASHWE KU BIBAZO BIRI MU MURYANGO “ASSOCIATION RAYON SPORT BINYUJIJWE MU ITANGAZO RIGENEWE  ABANYAMAKURU
Kigali Kuwa 22/09/2020

Kuva muri Gicurasi 2020 havutse amakimbirane muri Associations Rayon Sport
ashingiye ku kutumvikana hagati ya Komite Nyobozi y’Umuryango, abigeze
kuyobora umuryango ndetse na bamwe mu banyamuryango. Mu bihe
bitandukanye aba bamaze kuvugwa bagiye bandikira Urwego rw’Igihugu
rw’Imiyoborere rufite mu nshingano Imiryango Nyarwanda itari iya Leta,
bakanamenyesha Minisiteri ya Siporo n’izindi nzego bagaragaza ibibazo biri
muri uyu muryango.
Igenzura ryakozwe n’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB) mu murayango
Association Rayon Sport ryagaragaje ibibazo bikomeye birimo:
✓ Kuba uyu muryango wararanzwe n’imikorere itubahiriza Ibiteganywa
n’Itegeko rigenga imitunganyirize n’imikorere y’Imiryango nyarwanda
itari iya Leta ndetse no kutubahiriza guhuza n’amategeko mu bihe
binyuranye ;
✓ Imicungire mibi y’umutungo n’imari yakomeje kuranga umuryango
bigatuma uhora mu bibazo by’ubukene n’amadeni menshi no
kutishyura imisoro;
✓ Kuba abayobozi mu bihe bitandukanye bavuga ko bagurije umuryango
ariko bikaba bitarakozwe mu buryo bwemewe bw’inguzanyo;
✓ Kuba ibi bibazo bimaze kuvugwa byarakomeje gukurura amakimbirane
mu muryango kandi abayoboye umuryango mu bihe binyuranye
ntibashobore kubikemura;
Hashingiwe ku Itegeko N°04/2012 ryo ku wa 17/02/2012 rigena imitunganyirize
n’imikorere by’Imiryango Nyarwanda itari iya Leta cyane cyane mu ngingo
zaryo za 16, 30 ziha Urwego rw’ Igihugu rw’Imiyoborere (RGB) inshingano
n’ububasha byo kwandika, gukurikirana, kugenzura, kwihanangiriza,
guhagarika by’agateganyo cyangwa burundu umuryango wateshutse ku
nshingano ;
Mu rwego rwo gukemura mu buryo burambye, ibibazo byagaragaye mu
muryango Rayon Sport, hafashwe ibyemezo bikurikira:

1. RGB yihanangirije Umuryango Rayon Sport Association kuko wateshutse
ku nshingano;
2. Komite Nyobozi y’Umuryango iriho irahagaritswe kuko itabashije gusoza
inshingano yahawe mu gukemura ibibazo by’umuryango.
3. Mu rwego rwo kubungabunga ibikorwa by’umuryango, ibikorwa bya
Rayon Sport biraragizwa mu buryo bw’agateganyo Komite y’inzibacyuho
(care taker) ishinzwe gutegura ibijyanye no guhuza amategeko
y’umuryango n’amategeko y’iguhugu, gushyiraho inzego z’umuryango
zishingiye kandi zigendera ku mategeko ndetse no gutumiza Inteko
rusange byakozwe mu gihe kitarenze iminsi 30.
4. Ihererekanya bubasha hagati ya Komite yari isanzwe iriho na Komite
y’Inzibacyuho rizakorwa bitarenze taliki ya 24/09/2020. Abazayobora iyi
nzibacyuho bazamenyekana mbere y’iherekanya bubasha.
5. Mu gihe Rayon Sport izaba itabashije gekemura ibibazo dushingiyeho
tubihanangiriza mu gihe cy’ukwezi (iminsi 30), hazakurikizwa ibiteganywa
n’ingingo ya 32 y’itegeko rigenga imiryango nyarwanda itari iya leta
biteganya ihagarikwa ry’agateganyo ry’umuryango.
Dr. KAITESI Usta
Umukuru w’Urwego

2020-09-22
Editorial

IZINDI NKURU

Ibitego 44 nibyo byabonetse ku munsi wa mbere w’imikino y’amatsinda ya UEFA Champions League

Ibitego 44 nibyo byabonetse ku munsi wa mbere w’imikino y’amatsinda ya UEFA Champions League

Editorial 16 Sep 2021
Ibyanditswe k’umutoza Nshimiyimana Maurice ‘Maso’ ko ari muri Gicumbi byari ibinyoma

Ibyanditswe k’umutoza Nshimiyimana Maurice ‘Maso’ ko ari muri Gicumbi byari ibinyoma

Editorial 17 Aug 2016
Gasabo : Bane bafunzwe bakekwaho kunyereza asaga Miliyoni 10 z’Ishyirahamwe ry’Abajyanama b’ubuzima

Gasabo : Bane bafunzwe bakekwaho kunyereza asaga Miliyoni 10 z’Ishyirahamwe ry’Abajyanama b’ubuzima

Editorial 04 Nov 2017
Police FC itsinze Rayon Sports 4-2, Marines irwana no kuva mu myanya mibi yihererana Musanze FC – Uko imikino y’umunsi wa 25 yagenze

Police FC itsinze Rayon Sports 4-2, Marines irwana no kuva mu myanya mibi yihererana Musanze FC – Uko imikino y’umunsi wa 25 yagenze

Editorial 01 Apr 2023

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Tunisie ibaye ikipe ya gatatu isezerewe nyuma ya Cameroni n’u Rwanda
IMIKINO

Tunisie ibaye ikipe ya gatatu isezerewe nyuma ya Cameroni n’u Rwanda

Editorial 31 Jan 2016
U Bwongereza  bwatangiye iperereza ku banyarwanda batanu bakekwaho uruhare muri Jenoside
ITOHOZA

U Bwongereza bwatangiye iperereza ku banyarwanda batanu bakekwaho uruhare muri Jenoside

Editorial 09 Apr 2019
Hashyizweho igihembo ku muntu watanga amakuru yakuza Perezida Trump ku butegetsi
ITOHOZA

Hashyizweho igihembo ku muntu watanga amakuru yakuza Perezida Trump ku butegetsi

Editorial 18 Oct 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru