Munyakazi Sadate na bagenzi be bari abayobozi ba Rayon Sports FC bambuwe ububasha bwo gukomeza kuyobora iyi kipe, nyuma y’igihe kinini ivugwamo ibibazo byagejeje n’aho inzego za leta zifata iya mbere mu kubikemura.
IBYEMEZO BYAFASHWE KU BIBAZO BIRI MU MURYANGO “ASSOCIATION RAYON SPORT BINYUJIJWE MU ITANGAZO RIGENEWE ABANYAMAKURU
Kigali Kuwa 22/09/2020
Kuva muri Gicurasi 2020 havutse amakimbirane muri Associations Rayon Sport
ashingiye ku kutumvikana hagati ya Komite Nyobozi y’Umuryango, abigeze
kuyobora umuryango ndetse na bamwe mu banyamuryango. Mu bihe
bitandukanye aba bamaze kuvugwa bagiye bandikira Urwego rw’Igihugu
rw’Imiyoborere rufite mu nshingano Imiryango Nyarwanda itari iya Leta,
bakanamenyesha Minisiteri ya Siporo n’izindi nzego bagaragaza ibibazo biri
muri uyu muryango.
Igenzura ryakozwe n’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB) mu murayango
Association Rayon Sport ryagaragaje ibibazo bikomeye birimo:
✓ Kuba uyu muryango wararanzwe n’imikorere itubahiriza Ibiteganywa
n’Itegeko rigenga imitunganyirize n’imikorere y’Imiryango nyarwanda
itari iya Leta ndetse no kutubahiriza guhuza n’amategeko mu bihe
binyuranye ;
✓ Imicungire mibi y’umutungo n’imari yakomeje kuranga umuryango
bigatuma uhora mu bibazo by’ubukene n’amadeni menshi no
kutishyura imisoro;
✓ Kuba abayobozi mu bihe bitandukanye bavuga ko bagurije umuryango
ariko bikaba bitarakozwe mu buryo bwemewe bw’inguzanyo;
✓ Kuba ibi bibazo bimaze kuvugwa byarakomeje gukurura amakimbirane
mu muryango kandi abayoboye umuryango mu bihe binyuranye
ntibashobore kubikemura;
Hashingiwe ku Itegeko N°04/2012 ryo ku wa 17/02/2012 rigena imitunganyirize
n’imikorere by’Imiryango Nyarwanda itari iya Leta cyane cyane mu ngingo
zaryo za 16, 30 ziha Urwego rw’ Igihugu rw’Imiyoborere (RGB) inshingano
n’ububasha byo kwandika, gukurikirana, kugenzura, kwihanangiriza,
guhagarika by’agateganyo cyangwa burundu umuryango wateshutse ku
nshingano ;
Mu rwego rwo gukemura mu buryo burambye, ibibazo byagaragaye mu
muryango Rayon Sport, hafashwe ibyemezo bikurikira:
1. RGB yihanangirije Umuryango Rayon Sport Association kuko wateshutse
ku nshingano;
2. Komite Nyobozi y’Umuryango iriho irahagaritswe kuko itabashije gusoza
inshingano yahawe mu gukemura ibibazo by’umuryango.
3. Mu rwego rwo kubungabunga ibikorwa by’umuryango, ibikorwa bya
Rayon Sport biraragizwa mu buryo bw’agateganyo Komite y’inzibacyuho
(care taker) ishinzwe gutegura ibijyanye no guhuza amategeko
y’umuryango n’amategeko y’iguhugu, gushyiraho inzego z’umuryango
zishingiye kandi zigendera ku mategeko ndetse no gutumiza Inteko
rusange byakozwe mu gihe kitarenze iminsi 30.
4. Ihererekanya bubasha hagati ya Komite yari isanzwe iriho na Komite
y’Inzibacyuho rizakorwa bitarenze taliki ya 24/09/2020. Abazayobora iyi
nzibacyuho bazamenyekana mbere y’iherekanya bubasha.
5. Mu gihe Rayon Sport izaba itabashije gekemura ibibazo dushingiyeho
tubihanangiriza mu gihe cy’ukwezi (iminsi 30), hazakurikizwa ibiteganywa
n’ingingo ya 32 y’itegeko rigenga imiryango nyarwanda itari iya leta
biteganya ihagarikwa ry’agateganyo ry’umuryango.
Dr. KAITESI Usta
Umukuru w’Urwego