Nyuma yo gukorerwa iyicarubozi rikomeye ryanatumye amugara amaguru aho ubu agendera mu igare , Fidele Gatsinzi yatangarije itangazamakuru mu Rwanda ko yashinjwaga kuba intasi y’ u Rwanda. Aha Gatsinzi yemeza ko Abanyarwanda basanzwe bakorera RNC barimo Rugema Kayumba na mugenzi we Mukombozi bica bakanakiza i Kampala, cyane cyane mu iperereza rya gisirikare muri Uganda kuko ngo uwo batanze ntasubizwa inyuma.
Kuwa 17 Ukuboza ahagana saa yine z’amanywa uwitwa Dr Sam Ruvuma, yerekezaga ku rusengero rwa gikirisitu asanzwe asengeramo ruri mu mujyi wa Mbarara mu burengerazuba bwa Uganda ariko nyuma y’iminota mikeya ahita atabwa muri yombi.
Dr Sam Ruvuma yatawe Muri Yombi Akekwaho Uruhare Mu Gucyura Ku Ngufu Impunzi Z’Abanyarwanda
Umwe mu bamubonye yavuze ko yamugaye cyane ku buryo adashobora gufata ikintu mu ntoki ngo agikomeze.
Yagize ati “Bakoreshaga imashini yamucugusaga bikomeye hamwe ububabare yabwumviraga mu misokoro. Ni uburyo bukoreshwa na CMI kugira ngo bitagaragarira amaso ko yakorewe iyicarubozo ku mubiri. Yabonye agahenge umunsi agezwa mu rukiko.”
“Igihe cyose yari akimaze aba ahantu atashoboraga kubona umuntu ndetse ibyo yakorerwaga byose yabaga apfutse mu maso. Yaryaga rimwe mu cyumweru ndetse ntiyacaga inzara cyangwa ngo yiyogosheshe. Yageze aho yemera ibyo ashinjwa byose kugira ngo arebe ko bwacya kabiri.”
Undi mugabo w’Umugande ufite inkomoko mu Rwanda, Johnson Nuunu wo mu Karere ka Ntungamo yashimuswe mu ijoro ryo kuwa kabiri ushize akuwe mu kabari.
Mu kiganiro umuryango we wahaye Televiziyo ya Uganda, NTV, Julius Nuunu, umuhungu w’umuvandimwe wa Johnson Nuunu witwa Eric Kinote, yavuze ko umuryango we wagejeje ikirego ku gipolisi ariko bakaba badafashwa kongera kumubona.
Ibi bikomeje gufata iyindi sura mu gihe umuyobozi mukuru w’ urwego rw’ iperereza mu gisrikare (CMI) Brig.Gen.Abel Kandiho na Minisitiri w’ Umutekano w’ igihugu, Lt. Gen Henry Tumukunde batungwa agatoki mu gukorana bya hafi na Gen. Kayumba Nyamwasa Faustin uyoboye RNC ndetse unavugwaho kugira uruhare muri ibi bikorwa byose byo gushimuta Abanyarwanda muri Uganda.