• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26   |   31 May 2026

  • Baker Byatsi yafungiwe ubujura imyaka ine afungurwa kuko yisiramuje nabi muri gereza bikamugwa nabi-Mushiki wa Byatsi byose yabivuze   |   28 May 2026

  • AMAFOTO – Mu mukino wakurikiwe na Perezida Kagame, RSSB Tigers BBC yageze ku mukino wa nyuma wa BAL 2026 itsinze AL Ahyly yo mu Misiri   |   28 May 2026

  • Stephen Constantine yatangaje urutonde rw’abakinnyi 24 bazifashishwa mu mikino ibiri ya gicuti mpuzamahanga izahuza u Rwanda na Comoros ndetse na Tanzania   |   27 May 2026

  • Agapfa kaburiwe ni impongo; Abagura Indaya bahawe imbuzi   |   27 May 2026

  • Ambassadeur Thérence Ntahiraja yemeje ko u Rwanda rugomba guterwa   |   27 May 2026

You are at :Home»Amakuru»Mu Rwanda»83 bitandukanyije na FDLR barimo n’umujenerali basubijwe mu buzima busanzwe

83 bitandukanyije na FDLR barimo n’umujenerali basubijwe mu buzima busanzwe

Ubwanditsi 10 Jul 2017 Mu Rwanda

Komisiyo y’Igihugu ishinzwe gusezerera no gusubiza mu buzima busanzwe ingabo(RDRC), mu mpera z’icyumweru kirangiye yasubije mu buzima busanzwe abahoze ari abarwanyi b’umutwe wa FDLR 83 barimo na Brig. Gen Semugeshi Cômes wabarizwaga mu mutwe w’abarwanyi wa CNRD wavutse uvuye muri FDLR muri Gicurasi 2016.

Abo bose basezerewe nyuma y’amezi atatu bahabwa inyigisho zitandukanye zibasubiza mu buzima busanzwe zirimo izirebana n’uburere mboneragihugu, amasomo ku kwihangira imirimo, gusoma no kwandika ku batabizi n’andi masomo bagiye bahabwa agahuzwa no gusura ibice bitandukanye by’igihugu berekwa aho abandi Banyarwanda bageze mu iterambere.

Abahoze ari abarwanyi b’umutwe wa FDLR basubijwe mu buzima busanzwe bahuriza ku kuvuga ko inyigisho bahawe ku Rwanda hamwe n’amakuru babonye ubwo basuraga ibice bitandukanye by’igihugu yatumye bikuramo ibitekerezo bibi by’uriya mutwe ku buryo ngo biteguye gufatikanya n’abandi Banyarwanda basanze mu kubaka igihugu cyabo.

Sgt Bayavuge Frederec, witandukanyije na FDLR nyuma y’imyaka 20 ayibarizwamo, agira ati “Iyi myaka yose namaze naranzwe no kumva nakwikiza uwo tutavuga rumwe nkamwica, urumva rero ubwo ni uburwayi bwose natewe n’abayobozi babi; kuri ubu muri iki kigo cya Mutobo ni ho twivuriza, ni ho tuvana umuti w’ubumwe n’ubwiyunge, ni ho twigira kubana neza n’abandi. Ubu rero niteguye gufatikanya n’abandi Banyarwanda nsanze tukazamura igihugu cyacu mu iterambere…ndahamagarira n’abo nasize mu mashyamba ya Kongo kwitandukanya na FDLR bagataha mu rwababyaye kuko bari kurwanira ubusa.”

Brig. Gen Semugeshi washinzwe imirimo y’ikirenga itandukanye muri FDLR akaza kuyiyomoraho akaba ajya mu wundi mutwe witwa CNRD(Conseil National pour la Renouveau et la Democratie), we atangaza ko ajyanye mu buzima busanzwe ‘umugambi wa kigabo’ wo guteza imbere igihugu; ibintu ahuza n’inyigisho yahawe.

Ati “Umugambi njyanye ni umugambi wa Kigabo mwanye hano; batwigishije uburyo tugomba kwitwara iyo tugeze hariya hanze iyo tugiye kuba, kandi baduhaye n’amasomo ahagije azadufasha kubana neza n’abo dusanze hariya ku midugudu kandi ayo masomo azadufasha no kwihangira imirimo izadutunga kugira ngo tuzabashe kwibesha no kubeshaho imiryango yacu bityo duteze imbere n’igihugu cyacu.”

Nyamurangwa Freddy, Komiseri mu Kigo gishinzwe gusezerera no gusubiza mu buzima busanzwe abahoze ari abarwanyi, ahamagarira abasezerewe kubana neza n’abandi Banyarwanda basanze bafatanya na bo mu kubumbatira umutekano w’igihugu

Komiseri Nyamurangwa abasaba kandi “gukura amaboko mu mifuka bagakora cyane kugira ngo babashe kubona ibitunga imiryango yabo.”

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe gusezerera no gusubiza mu buzima busanzwe ingabo gitangaza ko kimaze kunyurwamo n’abantu bagera ku bihumbi cumi na bibiri bitandukanyije n’umutwe wa FDLR urwanyiriza ubutegetsi bw’u Rwanda mu mashyamba ya Repubulika iharanira demokarasi ya Kongo.

-7187.jpg

Brig. Gen Semugeshi

2017-07-10
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Inama y’intekorusange isanzwe y’abafite ubumuga mu Rwanda NPC, yemeje ko Murema Jean Babptiste yongera kuyiyobora mu gihe cy’indi myaka ine iri imbere

Inama y’intekorusange isanzwe y’abafite ubumuga mu Rwanda NPC, yemeje ko Murema Jean Babptiste yongera kuyiyobora mu gihe cy’indi myaka ine iri imbere

Ubwanditsi 05 Apr 2021
INGINGO Z’INGENZI Z’IMPAMVU YO GUSABA  GUHINDUZA AMAZINA

INGINGO Z’INGENZI Z’IMPAMVU YO GUSABA GUHINDUZA AMAZINA

Ubwanditsi 05 Jan 2023
Gasogi United yabonye umutoza mushya w’umunya-Misiri Ahmed Adel Abdelrahman Ibrahim, inongeraho Ishimwe Kevin wakinaga muri Rayon Sports

Gasogi United yabonye umutoza mushya w’umunya-Misiri Ahmed Adel Abdelrahman Ibrahim, inongeraho Ishimwe Kevin wakinaga muri Rayon Sports

Ubwanditsi 18 Jul 2022
Abanyamerika barica umuyobozi wa Al Qaeda impundu zikavuga, ariko uRwanda rwaburanisha icyihebe Rusesabagina cya FLN induru zikavuga!

Abanyamerika barica umuyobozi wa Al Qaeda impundu zikavuga, ariko uRwanda rwaburanisha icyihebe Rusesabagina cya FLN induru zikavuga!

Ubwanditsi 02 Aug 2022

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Museveni yatsinze amatora Mbabazi atsindwa cyane
POLITIKI

Museveni yatsinze amatora Mbabazi atsindwa cyane

Ubwanditsi 25 Feb 2016
Impinduka zitunguranye mu butasi bwa gisirikare
INKURU NYAMUKURU

Impinduka zitunguranye mu butasi bwa gisirikare

Ubwanditsi 18 Jul 2018
Habuze Ticket ngo Padiri Tomas Nahimana  atahe aze kwiyamamaza kuyobora u Rwanda 2017.
POLITIKI

Habuze Ticket ngo Padiri Tomas Nahimana atahe aze kwiyamamaza kuyobora u Rwanda 2017.

Ubwanditsi 28 Jan 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026
Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

03 Mar 2026
Isi ikomeje gukangarana kubera Intambara ya Iran ihanganyemo na Israel ndetse na Amerika, Ingaruka ni agahishyi

Isi ikomeje gukangarana kubera Intambara ya Iran ihanganyemo na Israel ndetse na Amerika, Ingaruka ni agahishyi

02 Mar 2026
Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru