Igihugu cya Sudan y’amagepfo ejo kuwa gatatu kinmjizwe mu muryango w’ibihugu by’uburasirazaba bw’ Afurika, ni byiza kandi byari bikwiye.
Icyo gihugu cya Sudan ariko cyari kimaze igihe kirekire gishaka kwinjira muri uwo mu ryango cyangirwa, kuba noneho cyemerewe kigomba kuba mu kuzamo cyibaza impamvu cyemerewe kwinjira muri uwo muryango, icyo izanyemo n’icyo ije guhahiramo.
Sudan y’Epfo yashatse kwinjira muri EAC igihe u Rwanda n’u Burundi nabyo byabishakishaga ariko ibyo bihugu byombi biremererwa, Sudani yo ntiyemererwa kubera impamvu zigomba kuba zarumvikanaga.
Sudan y’epfo yari igifitanye ibibazo na Sudan ya ruguru, igihe rero ibyo bibazo byari bitarakemuka nta muntu wari kwemera kwikorera amakara yaka.
Na nyuma yaho Sudan y’Epfo yakomeje kwikururira ibindi bibazo. Perezida Salva Kir yaje guhangana na visi perezida we, Riach Machel, intambara iba intambara. Abo bagabo bombi ubu nibwo bamaze kwemera kumvikanishwa n’umuryango w’ubumwe bwa Afurika, kandi uko bigaragara n’uko koko bemeye kumvikana, na EAC ikaba ariho yahereyeho kwemera yuko yakwakira Sudan y’Epfo.
Perezida Salva Kir, Perezida Museveni, Perezida Kagame na Perezida Kenyatta
Sudan y’Epfo kwinjira muri EAC bifite akamaro kanini cyane, ku muryango no kuri za Sudan ubwazo. Duhereye kuri za Sudan bivuze yuko iya ruguru itazongera gusuzugura ey’epfo kuko izaba izi yuko hari aho ibarizwa kandi hayirwanaho bibaye ngombwa.
Perezida Salva Kir aganira na Perezida Kagame
Ikintu kimwe gihambaye ariko kuba Sudan y’epfo yarinjijwe muri EAC n’uko uwo muryango urushaho kugira imbaraga. EAC ikigizwe n’ibihugu bitatu, Tanzania, Kenya na Uganda, wisenyukiraga uko wishakiye, ariko u Burundi n’u Rwanda byinjiyemo uko gusenyuka kuba kutacyoroshye kuko ibihugu bitatu biba biruta bibiri. Kuza kwa Sudani rero bizaba bivuze ibihugu bine biruta bibiri.
Casmiry Kayumba