• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • POLICE VC yanditse amateka, ihurira na Al Ahly SC ku mukino wa nyuma wa CAVB Men’s Club Championship 2026   |   02 May 2026

  • Amakipe ya Police, APR, REG na Kepler VC ahagaririye u Rwanda muri shampiyona Nyafurika iri kubera I Kigali yageze muri 1/8 cy’iri rushanwa   |   28 Apr 2026

  • Rwanda Premier League yasinyanye na Banki ya Kigali amasezerano yo kwitirirwa shampiyona y’u Rwanda mu gihe cy’imyaka 5 n’igice, afite agaciro k’arenga miliyari Eshatu z’amafaranga y’u Rwanda   |   24 Apr 2026

  • FERWAFA yafatiye ibihano abagaragayeho match-fixing’mu ikipe y’Amagaju FC n’uwa Gorilla wasutse ibitamenyekanye mu kibuga   |   24 Apr 2026

  • Perezida Paul Kagame yitabiriye itangizwa rya Shampiyona Nyafurika yʼAmakipe yʼAbagabo muri Volleyball, yatangiye APR VC yitwara neza   |   22 Apr 2026

  • APR VC irakina na Black Rhinos VC mu mukino wo gufungura ku mugaragaro Shampiyona Nyafurika, CAVB Men’s Club Championship 2026   |   22 Apr 2026

You are at :Home»Amakuru»Mu Mahanga»Burera: Abatwara moto, abanyonzi n’abanyeshuri bakanguriwe kubahiriza amategeko y’umuhanda

Burera: Abatwara moto, abanyonzi n’abanyeshuri bakanguriwe kubahiriza amategeko y’umuhanda

Ubwanditsi 20 Mar 2016 Mu Mahanga

Polisi y’u Rwanda mu karere ka Burera irakangurira abatwara za moto, abanyonzi hamwe n’abanyeshuri bo muri ako karere kubahiriza amategeko y’umuhanda kugira ngo hirindwe impanuka zikomerekeramo cyangwa zikagwamo abantu.

Ubu butumwa babuhawe ku itariki 18 Werurwe 2016 n’Umuyobozi wa Polisi muri aka karere, Superintendent of Police (SP) Dieudonné Rwangombwa , mu kiganiro yagiranye n’abamotari n’abanyonzi 500 bakorera uyu mwuga muri ako karere, ndetse n’abanyeshuri 250 bo mu ishuri ryisumbuye rya Kidaho.

Iyo nama yahuje ubuyobozi bwa Polisi y’u Rwanda muri aka karere n’abo bamotari, abanyonzi ndetse n’abanyeshuri , yabereye mu kagari ka Kagitega, Umuenge wa Cyanika.

SP Rwangombwa yababwiye ko kubahiriza amategeko yo gutwara ikinyabiziga biri mu nyungu zabo ndetse n’abandi bose bakoresha umuhanda kuko iyo impanuka ibaye idatoranya.

Yabibukije ko impanuka zo mu muhanda ziterwa ahanini n’umuvuduko urenze urugero rwagenwe, uburangare, kuvugira kuri terefone utwaye ikinyabiziga, kuyandikamo ubutumwa bugufi utwaye ikinyabiziga, no kugitwara wasinze cyangwa unaniwe.

SP Rwangombwa yakomeje agira ati:”Ntimugakorere ku jisho mujye mwibuka ko muba mutwaye abantu. Niyo haba nta mupolisi uri mu cyerekezo muri kujyamo, mukwiye kubahiriza amategeko n’amabwiriza bigenga umwuga wanyu kugira ngo mwirinde gukora impanuka cyangwa kuziteza.”

Yabwiye abo bamotari n’ abanyonzi kudatwara imitwaro ku magare na moto byabo , kujya babitwaraho umugenzi umwe gusa, no guhagarara igihe cyose bahagaritswe n’umupolisi cyangwa undi muntu ubifitiye ububasha.

Na none, SP Rwangobwa yababwiye kujya bagira amakenga y’abantu batwaye kugira ngo hato badatwara abagiye gukora ibikorwa bishobora guhungabanya umutekano, cyangwa batwaye ibintu binyuranyije n’amategeko nk’ibiyobyabwenge, kandi mu gihe batahuye bene abo bantu bagahita babimenyesha Polisi.

Umwe muri abo bamotari witwa Umugwaneza Patrick yavuze ko akazi kabo bagiye kugakora nta nkomyi kuko hari umutekano usesuye mu gihugu. Yavuze ko bagiye kugira uruhare mu kuwusigasira no kuwubumbatira. Ibyo babikora bubahiriza amategeko n’amabwiriza by’umwuga wabo kandi baha Polisi amakuru y’uwakoze ikintu cyose kinyuranyije n’amategeko.

Umuyobozi w’ikigo cy’amashuri cya kidaho yashimiye uburyo Polisi idahwema gufasha abanyeshuri n’abanyarwanda muri rusange ibahugurira kubahiriza amategeko y’umuhanda, mu rwego rwo kurwanya no gukumira impanuka za hato na hato zitwara ubuzima bw’abantu.

RNP

2016-03-20
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Ruswa ikomeje guhagama bamwe mu Badepite bo mu Burayi.

Ruswa ikomeje guhagama bamwe mu Badepite bo mu Burayi.

Ubwanditsi 03 Feb 2023
Baragosorera mu rucaca, Rusesabagina ngo arashaka gufunguza Ingabire Victoire

Baragosorera mu rucaca, Rusesabagina ngo arashaka gufunguza Ingabire Victoire

Ubwanditsi 08 Sep 2025
“U Rwanda ni igihugu cy’Agaciro gikwiye kuyoborwa n’umugabo, inzererezi zizagume kuri Internet” – Umusomyi wa Rushyashya

“U Rwanda ni igihugu cy’Agaciro gikwiye kuyoborwa n’umugabo, inzererezi zizagume kuri Internet” – Umusomyi wa Rushyashya

Ubwanditsi 05 Jul 2021
Minisiteri y’ubuzima yahuguye abapolisi ku ihungabana n’uko bafasha uwahungabanye

Minisiteri y’ubuzima yahuguye abapolisi ku ihungabana n’uko bafasha uwahungabanye

Ubwanditsi 23 Mar 2016

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Police FC yatsinze AS Kigali
Mu Mahanga

Police FC yatsinze AS Kigali

Ubwanditsi 04 Apr 2016
Monaco Cosmetics na monaco Cafe bakomeje kubagezeho Product zabo zidasanzwe
HIRYA NO HINO

Monaco Cosmetics na monaco Cafe bakomeje kubagezeho Product zabo zidasanzwe

Ubwanditsi 23 Jan 2018
“Génération Paul Kagame”: Ishyirahamwe ry’urubyiruko rwo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo, ruraharanira gutera ikirenge mu cya Perezida w’u Rwanda mu guharanira imiyoborere myiza n’imibereho iboneye mu gihugu cyabo.
Amakuru

Ubwanditsi 12 Dec 2020

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026
Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

03 Mar 2026
Isi ikomeje gukangarana kubera Intambara ya Iran ihanganyemo na Israel ndetse na Amerika, Ingaruka ni agahishyi

Isi ikomeje gukangarana kubera Intambara ya Iran ihanganyemo na Israel ndetse na Amerika, Ingaruka ni agahishyi

02 Mar 2026
Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru