• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye   |   14 Sep 2026

  • Police VC yinjije abakinnyi batatu bashya, barimo Rosaly Chioma uvuye muri Macedonia y’Amajyaruguru   |   14 Sep 2026

  • AMAFOTO – APR FC na Rayon Sports zageze mu kiciro cya cya kabiri cy’Imikino Nyafurika ya CAF, Al Hilal na Al Merrikh zihagaze neza   |   13 Sep 2026

  • Hon. Havugimana Emmanuel yatwibukije Inkomoko ya Masudi na Giraso yiturwa indi Ikinani cyamugereyemo   |   11 Sep 2026

  • Abana b’abagize uruhare muri Jenoside bongeye kwibutsa imigambi yapfubye y’ababyeyi babo   |   11 Sep 2026

  • Abakinnyi 19 muri 28 bahamagawe n’umutoza Stephen Constantine witegura gukina na Liberia na Cap-Vert, bakina hanze y’u Rwanda   |   09 Sep 2026

 
You are at :Home»Amakuru»Mu Mahanga»Perezida Kagame yasabye Abanyafurika gucika ku ngeso yo gusigara inyuma

Perezida Kagame yasabye Abanyafurika gucika ku ngeso yo gusigara inyuma

Ubwanditsi 15 May 2016 Mu Mahanga

Perezida w’u Rwanda Paul Kagame yasabye ibihugu bya Afurika gushyira hamwe bigaharanira kwiteza imbere kuko byamaze igihe kinini cyane bisigara inyuma y’ibindi.

Mu ijambo ryo gufungura ku mugaragaro inama ya WEF Africa 2016 kuri uyu wa Kane ku ya 12 Gicurasi 2016, Perezida Kagame yagarutse ku gaciro k’iterambere n’uburyo abatuye Afurika, basigaye inyuma bakaba bagomba gukora iyo bwabaga bakazamurana.

Avuga ku mpinduramatwara za kane mu bukungu, yasobanuye ko izazibanjirije zasize Afurika inyuma cyane mu iterambere, ku buryo kuri ubu uyu mugabane uri guhangana n’icyuho.

Ati” Impinduka za kane mu bukungu bushingiye ku nganda zubakiye ku zabanje zasize Afurika iri inyuma. Ubundi ntitwagakwiye kuba turi guhangana n’icyuho muri iki gihe izi mpinduka zishyirwa mu bikorwa. Tugomba gukoresha izi mpinduka za 4 mu bukungu mu nyungu za buri wese muri twe.”

Umukuru w’igihugu yongeyeho ko Abanyafurika bagomba kwiyumvisha ko nta wundi uzaturuka hanze ngo abateze imbere kuko nta na kimwe bazageraho batakiruhiye.

Yagize ati” Tugomba guteza imbere umugabane wacu twiyumvisha ko ntawundi uzabidukorera. Ntawe ukwiye guhezwa mu iterambere rya Afurika, abagabo n’abagore bagomba gushyira hamwe. Afurika ntabwo igomba guhora igenda inyuma ishaka gufata abandi mu mpinduka mu bukungu.”

Perezida Kagame yasobanuye ko iterambere ridashingiye ku bintu bigaragarira ijisho gusa, ahubwo ko rinagendana n’imibereho myiza y’abaturage.

Yasabye abayobozi kuzuza inshingano zabo, ntibace abaturagemo ibice ahubwo bakabafasha kwishyira hamwe, cyane ko nta terambere ryagerwaho abaturage batabigizemo uruhare.

-2792.jpg

Perezida Kagame asanga Afurika idakwiye gukomeza gusigara inyuma

2016-05-15
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Akagambane karagwira: Bihemu Patrick Benerugaba yatumiye abantu mu isabukuru, bisanga muri mitingi y’ibigarasha

Akagambane karagwira: Bihemu Patrick Benerugaba yatumiye abantu mu isabukuru, bisanga muri mitingi y’ibigarasha

Ubwanditsi 29 Dec 2021
Restrepo Jonathan yegukanye agace ka gatatu ka Tour du Rwanda kavaga i Kigali gasorezwa mu karere ka Rubavu ahita anafata umwenda w’umuhondo

Restrepo Jonathan yegukanye agace ka gatatu ka Tour du Rwanda kavaga i Kigali gasorezwa mu karere ka Rubavu ahita anafata umwenda w’umuhondo

Ubwanditsi 22 Feb 2022
Ikipe y’igihugu ya Misiri igeze ku mukino wa Nyuma w’igikombe cya Afurika nyuma yo gusezerera Cameroon kuri penaliti 3-1

Ikipe y’igihugu ya Misiri igeze ku mukino wa Nyuma w’igikombe cya Afurika nyuma yo gusezerera Cameroon kuri penaliti 3-1

Ubwanditsi 04 Feb 2022
Gicumbi-Gatuna : Bane bafunze bagerageza guha ruswa abashinzwe umutekano

Gicumbi-Gatuna : Bane bafunze bagerageza guha ruswa abashinzwe umutekano

Ubwanditsi 09 Aug 2016

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Ibaruwa ifunguye yandikiwe Ingabire Victoire
Amakuru

Ibaruwa ifunguye yandikiwe Ingabire Victoire

Ubwanditsi 08 Jul 2025
Callixte Nsabimana yibukije Paul Rusesabagina ko ari umunyarwanda yareka ibyo gutinza urubanza
Amakuru

Callixte Nsabimana yibukije Paul Rusesabagina ko ari umunyarwanda yareka ibyo gutinza urubanza

Ubwanditsi 17 Feb 2021
APR FC yagabanyije ikinyuranyo hagati yayo na Rayon Sports – Uko imikino yo kwishyura yagenze muri Rwanda Premier League
Amakuru

APR FC yagabanyije ikinyuranyo hagati yayo na Rayon Sports – Uko imikino yo kwishyura yagenze muri Rwanda Premier League

Ubwanditsi 10 Feb 2025

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru