• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Indwara y’agahinda gakabije kakuye Ally Youssouf Mugenzi ku kazi kubera iterambere ry’u Rwanda   |   08 Oct 2026

  • Ruboneka Jean Bosco uheruka gutandukana na APR FC yerekeje muri Al-Tahaddi SC Benghazi yo muri Libya   |   08 Oct 2026

  • Bya Nyirarureshwa Ibigarasha bikuru ngo birashaka ko Hakorwa iperereza ku irengero ry’Umuhanzi Kifua-wazi Ben Rutabana   |   07 Oct 2026

  • Umwambari wa FDLR Mbarushimana Urupfu rwe rusize icyuho ku butabera butageze ku Mwanzuro ukwiye   |   07 Oct 2026

  • CAVB yashimiye Perezida Kagame ku ruhare yagize mu iterambere rya Volleyball   |   06 Oct 2026

  • Daphrose Gauthier: Intwari Rukangaranyababisha interahamwe zatinyaga azahora avugwa Ibigwi nk’Inkotanyi byahamye   |   05 Oct 2026

You are at :Home»Amakuru»Mu Mahanga»Uko umukungugu mu muhanda wa Ndera uteye ubwoba cyane

Uko umukungugu mu muhanda wa Ndera uteye ubwoba cyane

Ubwanditsi 01 Jun 2016 Mu Mahanga

Abaturage bo mu murenge wa Ndera bamaze imyaka n’imyaka basaba yuko umuhanda uva ahitwa kuri 15 ukanyura kubitaro by’abafite ubumuga bwo mu mutwe, ufata ku murenge ukanarengaho werekeza Musave no mu murenge wa Bumbogo washyirwamo kaburimbo ariko ntibikorwe kandi mu by’ukuri ubona byari bikwiye.

Muri bya bihe by’imvura tuvuyemo uyu muhanda warangiritse cyane, henshi hazamo ibinogo binini bituma imodoka zibisikana ku kaburembe. Abantu bamwe baje kugerageza gusiba ibyobo biri hafi y’aho batuye. Ibindi bigeragezwa gusibwa n’umuganda w’ubushize, naho ubuyobozi bw’umuremge burabunganira busiba hafi ibyobo byose byari byasigaye bidasibwe muri uwo muhanda.

Ibintu byakoreshejwe gusiba ibyo byobo n’ibitaka byagiye bikurwa ahantu hatandukanye.

Isibwa ry’ibyo byobo ryarafashije cyane kuko ubu abantu batakigenda bicekagura mu mamodoka kandi izo modoka zikabisikana neza. Ariko ibyo byobo byateje ikibazo gikomeye cy’umukungugu. Ubusanzwe uwo muhanda unyurwamo n’ibikamyo byinshi bya //ORIZON biba bigiye cyangwa bivuye gutunda ibitaka za Bumbogo cyimwe n’ibindi bikamyo bitunda amabuye.

Ibyo bikamyo uko byangiza uwo muhanda ni nako biba bitumura umukungugu mwinshi cyane ku buryo kigucaho kigasiga wabaye ivumbi gusa gusa, n’iyo giciye ku yindi modoka gisiga kiyihindanyije.

Uwo muhanda tuvuga uwusangamo amamoto cyangwa amagare menshi yunguruza abantu. Ariko ubu abantu benshi ntibagikunda kugendera kuri moto kubera uwo mukungungu. Uwo mu kungugu ni mwinshi cyane ku buryo umumotari cyangwa uwo ahetse bava nk’i Ndera mu gahoromani bakagera kuri kaburimbo (kuri 15) bahindutse umukungugu.

Uko babikora n’uko bajya kuri stasiyo ya essance, hahandi imodoka zishyirirwa mo umwuka mu mapine, bakishyura amafaranga 100 hanyuma bakabanza bakabahuha mbere yuko bakomeza urugendo.

-2832.jpg
Abaturage rero b’ako gace k’umurenge wa Ndera kimwe n’akandi gace ka Bumbogo bya bikamyo binyuramo baratabaza kuko iryo vumbi ribabangamiye cyane. Icyakorwa n’uko hashakishwa imodoka ikazajya imena amazi muri uwo muhanda. Ikindi na none cyakorwa n’uko habaho uburyo bw’uko ibyo bikamyo byagabanya umuvuduko, dore ko ibya //ORIZON byo byirukanka nk’ibiri mu marushanwa !

Kayumba Casmiry

2016-06-01
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Banyarwanda mwirinde abagome babasaba amafaranga yo gutegura filimi mbarabinyoma iharabika Igihugu cyanyu

Banyarwanda mwirinde abagome babasaba amafaranga yo gutegura filimi mbarabinyoma iharabika Igihugu cyanyu

Ubwanditsi 23 Oct 2021
IGP Gasana yahaye impanuro abapolisi bajya gusimbura abandi mu butumwa bw’amahoro muri Haiti

IGP Gasana yahaye impanuro abapolisi bajya gusimbura abandi mu butumwa bw’amahoro muri Haiti

Ubwanditsi 15 Jul 2016
Jean Paul Turayishimye na Benoit Umuhoza bazi ko kwigomeka ku gihugu ari umuvumo niyo mpamvu babeshya ababyeyi babo ko babivuyemo 

Jean Paul Turayishimye na Benoit Umuhoza bazi ko kwigomeka ku gihugu ari umuvumo niyo mpamvu babeshya ababyeyi babo ko babivuyemo 

Ubwanditsi 18 Jul 2022
Urubyiruko rw’abakorerabushake 400 rwatangiye amahugurwa ku gukumira ibyaha

Urubyiruko rw’abakorerabushake 400 rwatangiye amahugurwa ku gukumira ibyaha

Ubwanditsi 24 Jun 2016

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Hategerejwe umwanzuro ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo ry’abo kwa Rwigara
Mu Rwanda

Hategerejwe umwanzuro ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo ry’abo kwa Rwigara

Ubwanditsi 20 Oct 2017
Polisi y’u Rwanda yatangiye gushyira mu bikorwa itegeko ry’utugabanyamuvuduko mu modoka
Mu Mahanga

Polisi y’u Rwanda yatangiye gushyira mu bikorwa itegeko ry’utugabanyamuvuduko mu modoka

Ubwanditsi 28 Oct 2016
#Kwibuka23: Umunyamabanga Mukuru wa LOni arasaba Isi kwigira ku Rwanda
ITOHOZA

#Kwibuka23: Umunyamabanga Mukuru wa LOni arasaba Isi kwigira ku Rwanda

Ubwanditsi 07 Apr 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru