• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • FDLR n’Indi Mitwe ishyigikiwe na Kongo bakomeje Kwica no kumenesha Abakongomani mu mirwano yongeye kubura   |   04 Dec 2025

  • Mukunzi Yannick yasezeye ku ikipe ya Sandvikens IF you muri Sweden yari amaze imyaka itandatu ayikinira   |   03 Dec 2025

  • AMAFOTO: Twagirayezu Thadée wayoboraga Rayon Sports yakoze ihererekanyabubasha na Murenzi Abdallah   |   02 Dec 2025

  • Dr. Usta Kayitesi yasimbuye Gen (Rtd) Kabarebe muri Minaffet, Imyanzuro y’inama y’Abaminisitiri   |   01 Dec 2025

  • Abakinnyi 80 baturutse mu bihugu 16 byo hirya no hino ku Isi nibo bitabira isiganwa ry’Amagare yo mu rizwi nka Rwandan Epic   |   30 Nov 2025

  • APR FC yakiriye abakinnyi bayo 3 batari bahari barimo Mamadou Sy wari i Doha   |   28 Nov 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Mu Mahanga»Huye: Ba nyiri amahoteri basabwe kugira uruhare mu gukumira ihohoterwa rikorerwa abana

Huye: Ba nyiri amahoteri basabwe kugira uruhare mu gukumira ihohoterwa rikorerwa abana

Editorial 07 Jun 2016 Mu Mahanga

Abantu 30 barimo abafite hoteri, moteri na resitora mu mujyi w’akarere ka Huye basabwe kuba abafatanyabikorwa mu kurwanya ihohoterwa rikorerwa abana.

Ibi babisabwe ku itariki 6 Kamena mu nama bagiranye n’ushinzwe imikoranire ya Polisi y’u Rwanda n’abaturage ndetse n’izindi nzego hagamijwe ubufatanye mu kwicungira umutekano muri aka karere, Inspector of Police (IP) Rukundo Mucyo.

Iyo nama yabereye mu kagari ka Butare, ho mu murenge wa Ngoma, yari igamije gukora ubukangurambaga bwo kurinda umwana ihohoterwa, kandi yitabiriwe n’Umunyamabanga nshingwabikorwa w’uyu murenge, Kabalisa Arsene.

Mu ijambo rye, IP Rukundo yabwiye abo bagize ibyo byiciro ati:”Nti hakagire uwo mwemerera ko ahera umwana ibinyobwa bisembuye mu mahoteri, moteri na resitora zanyu kuko byangiza ahazaza he; kandi usibye n’ibyo; binyuranije n’amategeko “.

Ingingo ya 219 yo mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda igira iti:” Umuntu wese uha cyangwa ugurisha umwana inzoga cyangwa itabi, cyangwa umukoresha mu icuruzwa ryabyo, ahanishwa igifungo kuva ku mezi atatu (3) ariko kitageze ku mezi atandatu (6) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi magana atatu (300.000) kugeza kuri miliyoni imwe (1.000.000) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano. Ni nabyo bihano bihabwa ushishikariza umwana kunywa inzoga cyangwa itabi cyangwa kujya mu tubari”.

Yakomeje ababwira ati:”Nihagira umuntu uzana umuntu utujuje imyaka 18 y’amavuko akababwira ko ashaka icyumba cyo kuraramo, ndetse akongeraho ko ari burarane na we ku gitanda ku buryo mukeka ko yaba agamije kumusambanyirizamo, mujye muhita mubimenyesha Polisi y’u Rwanda n’izindi nzego zibishinzwe akimara kubasaba icyumba kugira ngo ibye bikurikiranwe mu maguru mashya.”

IP Rukundo yabasabye kandi kujya bandika neza imyirondoro y’abo bacumbikira; kandi bakagenzura ko iyo myirondoro ari umwimerere kugira ngo byoroshye iperereza mu gihe haba hari ufite icyo akurikiranyweho.

Yababwiye kandi ati:”Mwirinde ko inzu zanyu zaba ahanywererwa ibiyobyabwenge nk’urumogi cyangwa ahategurirwa ibindi bikorwa binyuranije n’amategeko. Nihagira umukiriya mubikekaho; mukwiye guhita mubimenyesha Polisi y’u Rwanda n’izindi nzego zibishinzwe.”

Yagize na none ati:”Bamwe mu bakora icyaha cy’icuruzwa ry’abantu barara mu mahoteri, moteri n’ahandi. Murasabwa gufata ingamba zituma badakoresha inzu zanyu mu kugera ku migambi mibi yabo.”

IP Rukundo yasabye kandi abo bafite amahoteri, moteri na resitora kwirinda kugura inyama z’amatungo atabagiwe mu mabagiro azwi kandi yemewe.

Yagize ati:”Hari abantu biba amatungo maze bakayabaga, hanyuma bakagurisha inyama zayo ahantu hatandukanye. Uruhare rwanyu mu kurwanya ubwo bujura ni ukutagura bene izo inyama, kandi mugatanga amakuru y’abazibunza .”

Kabalisa yashimye Polisi y’u Rwanda muri aka karere ku nama yagiriye abo bafite amahoteri, moteri na resitora; kandi abasaba kuzikurikiza no kuba abafatanyabikorwa beza ba Polisi mu gukumira no kurwanya ibyaha.

RNP

2016-06-07
Editorial

IZINDI NKURU

Nyaruguru: Hafatiwe abasore 3 bakekwaho  kwiba moto i Kigali bakajya kuyigurishayo

Nyaruguru: Hafatiwe abasore 3 bakekwaho kwiba moto i Kigali bakajya kuyigurishayo

Editorial 16 May 2016
Zari yaba ari mu munyenga w’urukundo n’umunyamakuru yasimbuje Diamond?

Zari yaba ari mu munyenga w’urukundo n’umunyamakuru yasimbuje Diamond?

Editorial 25 Jun 2018
Batatu batawe muri yombi  bagerageza guha Ruswa abapolisi

Batatu batawe muri yombi bagerageza guha Ruswa abapolisi

Editorial 27 Oct 2016
Ibizamini byo gukorera impushya zo gutwara ibinyabiziga bizatangira mu cyumweru gitaha

Ibizamini byo gukorera impushya zo gutwara ibinyabiziga bizatangira mu cyumweru gitaha

Editorial 27 Jan 2016

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

U Rwanda rwahawe kwakira igikombe cy’Afurika 2026 mu mukino wa Handball
Amakuru

U Rwanda rwahawe kwakira igikombe cy’Afurika 2026 mu mukino wa Handball

Editorial 30 Jan 2024
Inzozi za Museveni ku Rwanda
INKURU NYAMUKURU

Inzozi za Museveni ku Rwanda

Editorial 16 Apr 2019
Uburwayi bwatumye Uwayezu Jean Fidèle ahagarika kuyobora umuryango wa Rayon Sports
Amakuru

Uburwayi bwatumye Uwayezu Jean Fidèle ahagarika kuyobora umuryango wa Rayon Sports

Editorial 13 Sep 2024

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru