• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Mu mikino ya CECAFA Kagame Cup 2026, APR FC izatangira ihura na Gor Mahia, Rayon Sports izisobanura na KVZ SC yo muri Zanzibar   |   11 Jul 2026

  • Harimo n’abazandikwa bishyuye Miliyoni Ebyiri, FERWAFA yashyizeho amabwiriza mashya yo kwandikisha abakinnyi n’abatoza muri BK Pro League 2026/2027   |   09 Jul 2026

  • AMAFOTO – Umutoza mukuru wa APR FC, Abderrahim Taleb, yongereye amasezerano y’umwaka umwe   |   07 Jul 2026

  • Kwigira Nyoninyinshi kwa Habyarimana yavuze ko bashakira amahoro abantu bose naho yahe yo kajya   |   07 Jul 2026

  • Kuvanaho Ingamba z’Ubwirinzi byaba ari Ubwiyahuzi   |   07 Jul 2026

  • Raporo ivuga ko FDLR yigabyemo ibice bitatu by’ingenzi ari byo FDLR-FOCA, FDLR-RUD na FDLR-FPP   |   06 Jul 2026

 
You are at :Home»Amakuru»Mu Mahanga»“Umuntu yakwibwira ko ubwo murangije amasomo ubuzima bugiye koroha. Ntabwo ari byo! – Perezida Kagame

“Umuntu yakwibwira ko ubwo murangije amasomo ubuzima bugiye koroha. Ntabwo ari byo! – Perezida Kagame

Ubwanditsi 29 Jul 2016 Mu Mahanga

Kuri uyu wa 29 Nyakanga 2016 Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yitabiriye umuhango wo gutanga impambyabumenyi ku banyeshuri barangije amasomo muri kaminuza y’u Rwanda basaga 8500.

Perezida wa Repubulika Paul Kagame yitabira umuhango wo gutanga impamyabumenyi ku banyeshuri barangije muri Kaminuza y’u Rwanda, ndetse bikaba byari ubwa mbere aba banyeshuri baherewe impamyambumenyi umunsi umwe kuva Kaminuza y’u Rwanda yashingwa mu myaka 3 ishize.

Umukuru w’igihugu akaba yabasabye ko bagomba kumva ko batagiye kubaho mu buzima bwiza kuruta ubwo bari barimo ahubwo ko bagomba kumenya guhangana ku isoko ry’umuriromo.

Perezida Kagame yashimiye abayobozi ba Kaminuza y’u Rwanda babashije gufasha aba banyehuri barangije amasomo yabo mu byiciro bitandukanye.

Perezida Kagame kandi yabwiye aba banyeshuri ko kuba barangije kwiga kaminuza badakwiye kumva ko ubuzima bwabo bugiye kuko hari ibindi bibategereje kandi bikomeye kuruta uko bari babayeho.

Yagize ati “Umuntu yakwibwira ko ubwo murangije amasomo ubuzima bugiye koroha. Ntabwo ari byo! hari ibindi bibategereje, ibindi biteye ukundi, bitandukanye n’ibyo mumaze kunyuramo n’imbaraga zanyu zose.”

Perezida Kagame yongeye kwibutsa aba banyeshuri barangije amasomo ko hanze aha isoko ry’umurimo ribona umugabo rigasiba undi kandi ko bisaba guhangana kandi ko abagaragaje ubushobozi kurusha abandi ari bo baryegukana.

Yagize ati: “ku isoko ry’umurimo ntabwo buri wese abona umurimo uko abyifuza imirimo ishobora kuba na mike kuruta abayishaka ubwo ni ukuvuga rero ko muri abo bayishaka ubwo ari benshi imirimo ikaba itangana na bo ubwo uwo mubare munini w’abayishaka bazayipiganira, bazayihanganiraho, abashoboye abe ari bo bajya imbere. Ndabategura kugira ngo mumenye ko hari ubundi buryo bw’ingorane zo kugera ku byo mwifuza.”

Umuyobozi mukuru wa kaminuza y’u Rwanda Mike Oneal yabwiye aba banyeshuri ko iki ari igihe cyo kubyaza umusaruro imbaraga ababyeyi babo na Leta y’u Rwanda babashyizeho mu gihe cyose bamaze biga.

Mu banyeshuri bahawe impambyabumenyi kuri iyi nshuro harimo 2 bahawe impamyabumenyi y’ikirenga (Phd) harimo n’umupolisi mukuru muri polisi y’u Rwanda CP Wilson Rubanzana wahawe PhD mu bijyanye n’indwara n’ibibazo by’ubuzima.

Harimo kandi 324 bahawe impamyabumenyi z’icyiciro cya kabiri cya kaminuza
(Masters degrees), 687 bahawe impamyabumenyi z’amasomo bize nyuma yo gusoza ay’icyiciro cya mbere cya Kaminuza (post-graduate) n’abandi 6,365 bahawe impamyabumenyi z’icyiciro cya mbere cya kaminuza (bachelor’s degrees)

-3443.jpg

Perezida w’u Rwanda Paul Kagame

-3445.jpg

Abanyeshuri bahabwa impamyabumenyi

2016-07-29
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Ibishibuka bya Parmehutu birashaka gusahurira mu nduru   

Ibishibuka bya Parmehutu birashaka gusahurira mu nduru  

Ubwanditsi 28 Sep 2022
Ko Ndayishimiye yimuriye ingabo zose z’u Burundi muri Kongo, Abarundi barinzwe nande?

Ko Ndayishimiye yimuriye ingabo zose z’u Burundi muri Kongo, Abarundi barinzwe nande?

Ubwanditsi 11 Feb 2025
INZEGO ZIBANZE KU ISONGA MUGUHINDURA IMITANGIRE YA SERIVISI HIFASHISHIJWE URUBUGA  IREMBO

INZEGO ZIBANZE KU ISONGA MUGUHINDURA IMITANGIRE YA SERIVISI HIFASHISHIJWE URUBUGA IREMBO

Ubwanditsi 09 Jun 2016
Amerika na Israel batangaje ibikomeye ku ntambara na Iran: “Ni igihe cyo guhitamo amahoro cyangwa kurimbuka”

Amerika na Israel batangaje ibikomeye ku ntambara na Iran: “Ni igihe cyo guhitamo amahoro cyangwa kurimbuka”

Ubwanditsi 24 Jun 2025

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Byari ibyishimo bisendereye ku bitabiriye igitaramo cya Kayirebwa
SHOWBIZ

Byari ibyishimo bisendereye ku bitabiriye igitaramo cya Kayirebwa

Ubwanditsi 23 Dec 2017
USA: umuhungu wa Dr Munyakazi yasanzwe yapfuye imbunda imuteretse iruhande!
INKURU NYAMUKURU

USA: umuhungu wa Dr Munyakazi yasanzwe yapfuye imbunda imuteretse iruhande!

Ubwanditsi 02 Dec 2017
Leta y’u Rwanda yibukije Amerika ikibazo nyamukuru ku mutekano muke ukomeje kurangwa mu burasirazuba bwa Kongo
Amakuru

Leta y’u Rwanda yibukije Amerika ikibazo nyamukuru ku mutekano muke ukomeje kurangwa mu burasirazuba bwa Kongo

Ubwanditsi 19 Feb 2024

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru