• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire yashyikirije ibendera ikipe y’u Rwanda y’Abagore yerekeje i Nairobi mu Gikombe cya Afurika   |   23 Aug 2026

  • Ubuyobe bw’Ubuhanuzi butuma FDLR Yitera Ikinya mu mashyamba ya DRC kugirango irebe ko yamara kabiri   |   22 Aug 2026

  • Ndi gupfa ndeba- Luvumbu yashinje Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kumutererana nyuma yo kuva mu Rwanda   |   21 Aug 2026

  • Dr. Bahati Bernard yavuze ko mu mwaka w’amashuri wa 2025/26 abanyeshuri bakoze ikizamini cya Leta gisoza amashuri abanza batsinze ku rugero rwa 88,21%   |   20 Aug 2026

  • Ikibazo cy’Ubuzima n’Umutekano muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo, iki gihugu cyambuwe kwakira Shampiyona Nyafurika ya Volleyball y’Abagabo 2026   |   20 Aug 2026

  • Etienne Gatanazi akura gakiza ki mu kuba umuzindaro w’interahamwe?   |   20 Aug 2026

You are at :Home»Amakuru»Mu Mahanga»Abanyarwanda biteguye kwakira Jeannette Kagame muri “Rwanda Culture Day” yasimbuye “Rwanda Day” izabera muri California tariki 24 Nzeri 2016!

Abanyarwanda biteguye kwakira Jeannette Kagame muri “Rwanda Culture Day” yasimbuye “Rwanda Day” izabera muri California tariki 24 Nzeri 2016!

Ubwanditsi 11 Sep 2016 Mu Mahanga

California: Perezida Kagame n’Umufasha we Jeannette Kagame bazitabira umunsi Nyarwanda w’umuco “Rwanda Culture Day”, uzabera muri Leta ya California muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.

Uyu munsi uzaba tariki 24 Nzeri 2016, ufite insanganyamatsiko igira iti “umunsi Nyarwanda w’umuco, ishingiro ry’agaciro.” Uzitabirwa n’Abanyarwanda n’inshuti z’u Rwanda baturutse mu Mujyi wa San Francisco no mu Ntara ziyikikije.

Amakuru dukesha abategura uwo munsi, avuga ko uzaba ari umwanya wo kwishimira ubwiza bw’umuco Nyarwanda, n’uruhare wagize mu guhindura igihugu kigatera imbere ku muvuduko udasanzwe muri Afurika no ku isi muri rusange.

Hashingiye ku muco Nyarwanda wo hambere, u Rwanda rwishakiye ibisubizo nko gushyiraho Inkiko Gacaca mu gihe gito zaciriye imanza ibihumbi bisaga 100 by’abakekwaho Genocide mu gihe izo manza zari kuzafata imyaka ibarirwa mu 100.

Abanyarwanda baba hanze n’inshuti z’u Rwanda bazaboneraho umwanya wo kumenya indangagaciro z’umuco zihuza Abanyarwanda n’uburyo bahereye ku muco wabo bishakiye ibisubizo by’ingutu bijyanye n’ubutabera, imanza, ubumwe n’ubwiyunge, kurwanya ubukene n’imiyoborere n’ibindi nyuma ya Genocide yakorewe Abatutsi mu 1994.

Biteganyijwe ko abazawitabira, bazamurikirwa ibijyanye n’umuco nk’ubucuzi, ububoshyi, ububumbyi, ububaji n’imyambarire byo hambere.

Bazamurikirwa kandi uko ubuhinzi n’ubworozi Nyarwanda bwo hambere bwakorwaga n’uko bataramaga bya Kinyarwanda mu mbyino n’ibindi.

Ibirori bihuza Abanyarwanda baba hanze n’abayobozi bakuru b’igihugu byatangiye gutegurwa muri 2011. Byitabirwa n’Abanyarwanda basaga ibihumbi 33 bava imihanda yose.

-4026.jpg

-4027.jpg

-4024.jpg

Madamu Jeannette Kagame umufasha w’Umukuru w’Igihugu Perezida Paul Kagame

2016-09-11
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Impuhwe za Bihehe FDLR, yateguye Misa yo gusabira Kizito Mihigo kuri iki cyumweru

Impuhwe za Bihehe FDLR, yateguye Misa yo gusabira Kizito Mihigo kuri iki cyumweru

Ubwanditsi 22 Feb 2020
U Rwanda ni inzu yanjye, ni inzu yawe; ntabwo ari urutirano –Perezida Kagame

U Rwanda ni inzu yanjye, ni inzu yawe; ntabwo ari urutirano –Perezida Kagame

Ubwanditsi 11 Sep 2016
Kenyatta azatangazwa ko yatsinze amatora Odinga asigare yimyiza imoso

Kenyatta azatangazwa ko yatsinze amatora Odinga asigare yimyiza imoso

Ubwanditsi 29 Oct 2017
Dr Rose Mukankomeje yagaramye  ibyaha byose aregwa ( Yavuguruwe )

Dr Rose Mukankomeje yagaramye ibyaha byose aregwa ( Yavuguruwe )

Ubwanditsi 29 Mar 2016

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Umubyeyi ukwanga akuraga urugamba rwamunaniye: Umunyamulenge Masunzu wagambaniye benewabo, yoherejwe kurwanya M23
Amakuru

Umubyeyi ukwanga akuraga urugamba rwamunaniye: Umunyamulenge Masunzu wagambaniye benewabo, yoherejwe kurwanya M23

Ubwanditsi 27 Dec 2024
Abantu 15 barimo Umunyamerika, bamaze kugwa mu gitero cya Al-Shabaab muri Kenya
ITOHOZA

Abantu 15 barimo Umunyamerika, bamaze kugwa mu gitero cya Al-Shabaab muri Kenya

Ubwanditsi 16 Jan 2019
Bayarya yabagoye, kuko guhora uhimbira Perezida Kagame ibirego ari umuzigo ubavuna cyane.
Amakuru

Bayarya yabagoye, kuko guhora uhimbira Perezida Kagame ibirego ari umuzigo ubavuna cyane.

Ubwanditsi 13 Apr 2023

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru