• Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
  • Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Bugesera FC yatsinze Rayon Sports 2-1, APR FC ifata umwanya wa mbere w’agateganyo wa Rwanda Premier League   |   21 May 2025

  • Ibitangaza byijejwe na Perezida Ndayishimiye bisize ahubwo u Burundi mu kangaratete   |   21 May 2025

  • I Bugesera hatashywe ikibuga cya Basketball cyubatswe ku bufatanye bwa NBA Africa na Opportunity International   |   20 May 2025

  • Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire yavuze ku mvururu zatumye umukino wa Bugesera na Rayon Sports uhagararira ku munota wa 52   |   17 May 2025

  • Rwanda Premier league igiye guhemba abahize abandi Muri shampiyona y’u Rwanda 2024-2025   |   16 May 2025

  • Gutwara igikombe cy’Amahoro atsinze Rayon Sports ku mukino wa nyuma, bimwe mubyo Darko Novic watandukanye na APR FC azibukirwaho   |   14 May 2025

You are at :Home»Amakuru»Mu Mahanga»Iyi nyubako ukumva ko waza ukayishyira hasi, oya nakwica mbere- Perezida Kagame

Iyi nyubako ukumva ko waza ukayishyira hasi, oya nakwica mbere- Perezida Kagame

Editorial 14 Sep 2016 Mu Mahanga

Mu mpanuro Umukuru w’Igihugu yagejeje ku rubyiruko 2090 rwari ruteraniye mu nyubako ya Kigali Convention Center yagize ati “Kurwana urugamba ntawe bikwiriye gutera impungenge, umuntu arwanira ikintu cye yumva gifite agaciro, umuntu arakirwanira. Nk’ibi mujya mwumva abantu bashobora gutobanga ibyo abantu bubaka, nk’iyi nyubako ukumva ko waza ukayishyira hasi, oya nakwica mbere y’uko ubigeraho.”

Mu ijambo rye umukuru w’Igihugu yabwiye « Intagamburuzwa z’icyiciro cya gatatu » yeruriye abanyarwanda ko abandika, abavuga n’abakora ubusa cyangwa ibisenya batajya basinzira, asaba abanyarwanda kutaryumaho na bo bagatekereza kandi bagakora, bakazirikana ko nta mwanya w’imfabusa uri mu Rwanda.

Perezida Kagame yihanangirije abanyarwanda ku gupfukirana ibitekerezo byabo, anababwira ko bashobora kwitirirwa ibitekerezo bibi, bisenya biba byagaragajwe n’abanzi b’u Rwanda, aboneraho no kubibutsa ko hari itandukaniro ku watekereje agakora n’uwatekereje akaryumaho.

Ati “Hari ikinyuranyo kinini cyane rero, hagati yo kugira imbaraga, kugira ibitekerezo byiza, ukicecekera no kugira imbaraga, ukagira ibitekerezo byiza ukabishyira mu bikorwa. Ibyo washyize mu bikorwa ni byo bitanga umusaruro, ibindi byabaye imfabusa.”

-4047.jpg

Perezida Kagame ageza impanuro ku Intagamburuzwa z’icyiciro cya gatatu

-4046.jpg

Yakomeje avuga ko izo mfabusa nta mwanya zifite mu Rwanda, bityo abateye batyo bagomba guhindura imitekerereze n’imibereho, ati “Ntabwo twifuza kuba igihugu rero cy’abantu b’imfabusa cyangwa bakora ibintu by’imfabusa… si nifuza ko mwajya mu mfabusa, nta mwanya w’imfabusa dufite mu gihugu cyacu, mugire icyo mukora [Do one thing or another; do something].”

-4045.jpg

Perezida Kagame yabwiye urwo rubyiruko ko iyo umuntu atavuze cyangwa ngo yandike, uwabitinyutse akabikora, ibye bihabwa agaciro ndetse bikanitirirwa abatavuze kabone n’ubwo byaba ari amanjwe.

Umukuru w’Igihugu yabanje gusobanurira urwo rubyiruko uburyo rushyize hamwe rugahuza amaboko nta wapfa kurumeneramo ngo adindize u Rwanda mu ntego yarwo y’iterambere.

Ati “Murebe uko mungana hano, ntabwo muri bake n’ubwo igihugu gifite abanyarwanda benshi cyane kurusha abicaye hano, ariko n’abari hano ntabwo ari bake. Ariko mpereye kuri mwe muri hano, ingufu ziri hano muri iki cyumba ni nyinshi cyane,[…] Ingufu mvuga ntabwo ari za zindi zo guterura, na zo ni nyinshi, ndavuga ingufu z’ibitekerezo. Ndavuga ingufu z’ibikorwa bihereye ku bitekerezo biri muri iki cyumba.”

Icyakora kandi ngo n’ubwo izo ngufu ari nyinshi cyane, “iyo utazubatse neza, ushobora kuzihindura ubusa, cyangwa bake bakazihindura ubusa.”

Perezida Kagame yakomeje agira ati “Ubahagarariye kare yigeze kuvuga ikintu cya social media (imbuga nkoranyambaga), umuntu ashobora kuba umwe gusa cyangwa babiri muri mwe, bagakoresha ikoranabuhanga risigaye ririho, bigasa nk’aho abavugira mwese, kandi atari byo, cyangwa se akarwanya ibyo mutekereza, mukora, mushaka mwese, ku buryo bigaragara nk’aho koko ari we watsinze. Uzi aho bituruka? Ni ukuvuga ngo yakoresheje uburyo bumwe buri wese muri mwe ashoboye gukoresha, ariko we yabikoresheje mwe ntimwabikoresheje.”

Yakomeje agira ati “Ni ukuvuga ngo abantu babiri batatu hano iyo bashiritse ubute cyangwa iyo bafite umugambi wo kwandika bakawuzuza cyangwa bakawunoza, kubera ko yashiritse ubute akandika, abandi bakagira ubute, bakiryamira bakisinzirira, uwanditse, igitekerezo cye ni cyo cyumvikana, ni cyo kigaragara, ni cyo abantu bazatega amatwi, ni cyo bazumva ko ari cyo, cyitirirwe na wa wundi utanditse kandi batekereza mu buryo butandukanye.”

Yakomeje avuga ko abafite ubute bwo kwandika “ibyabo ntaho bizajya, ntabwo bizumvikana. Abazabona bya bindi bya babiri bya batatu, bazabona ko ari cyo gitekerezo kizima, bazabona ko ari cyo gihagarariye na ba bandi basinziriye batanditse, icyo gitekerezo ni cyo kizimakazwa. Murabyumva? Murabizi kandi Social media (imbuga nkoranyambaga) ni ko ikora.”

Gukoresha imbuga nkoranyambaga ndetse n’ikoranabuhanga muri rusange, ni umwe mu mihigo Intagamburuzwa z’icyiciro cya gatatu zahigiye imbere ya Perezida wa Repubulika Paul Kagame.

Ndayisaba Eustache wari uzihagarariye yagize ati “Duhize kurinda umutekano n’ubusugire by’igihugu, turwanya iterabwoba, ubuhezanguni n’abagambanira igihugu aho bava bakagera, cyane cyane tunyomoza abasebya igihugu cyacu twifashishije ikoranabuhanga.”

-4048.jpg

Intagamburuzwa

2016-09-14
Editorial

IZINDI NKURU

Tombola y’igikombe cy’Isi 2022 yagaragaje ko Portugal iri mu itsinda rimwe na Ghana na Uruguay ndetse na South Korea – Uko tombola yose yagenze

Tombola y’igikombe cy’Isi 2022 yagaragaje ko Portugal iri mu itsinda rimwe na Ghana na Uruguay ndetse na South Korea – Uko tombola yose yagenze

Editorial 04 Apr 2022
Abanyarwanda babiri birakekwa ko baba barashimutiwe muri Uganda

Abanyarwanda babiri birakekwa ko baba barashimutiwe muri Uganda

Editorial 19 Apr 2019
Rwanda irifuza yuko amasezerano ya Montreal yavugururwa

Rwanda irifuza yuko amasezerano ya Montreal yavugururwa

Editorial 16 Sep 2016
Ishyari n’ipfunwe byabashoye mu kunenga u Rwanda rwiyemeje kubungabunga umutekano muri Mozambike, aho kubanza gusesengura icyateye uwo mutekano muke.

Ishyari n’ipfunwe byabashoye mu kunenga u Rwanda rwiyemeje kubungabunga umutekano muri Mozambike, aho kubanza gusesengura icyateye uwo mutekano muke.

Editorial 21 Jul 2021

prev
next

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

INKURU ZAKUNZWE CYANE

Ibitangaza byijejwe na Perezida Ndayishimiye bisize ahubwo u Burundi mu kangaratete

Ibitangaza byijejwe na Perezida Ndayishimiye bisize ahubwo u Burundi mu kangaratete

21 May 2025
AFC/M23 yasabye Perezida Tshisekedi ko yerura akavuga ko ashaka imishyikirano

AFC/M23 yasabye Perezida Tshisekedi ko yerura akavuga ko ashaka imishyikirano

14 Mar 2025
Perezida Paul Kagame yakurikiye umukino u Rwanda rwatsinzemo Djibouti 3-0 hashakwa itike ya CHAN 2025

Perezida Paul Kagame yakurikiye umukino u Rwanda rwatsinzemo Djibouti 3-0 hashakwa itike ya CHAN 2025

31 Oct 2024
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
“Agafanta” Perezida wa Tchad yasigiye abasirikari b’u Burundi kabakozeho!

“Agafanta” Perezida wa Tchad yasigiye abasirikari b’u Burundi kabakozeho!

15 Jul 2024

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023
SADC byashoboka ko yahuza Intego na FARDC Yahisemo Kwifatanya n’Abajenosideri ba FDLR, M23 mu Mambo za Goma biraherera hehe?

SADC byashoboka ko yahuza Intego na FARDC Yahisemo Kwifatanya n’Abajenosideri ba FDLR, M23 mu Mambo za Goma biraherera hehe?

06 Nov 2023

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru