• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Bamporiki yongeye kugirirwa icyizere, Uwacu Julienne na Dr Uwamariya bahindurirwa inshingano   |   28 Oct 2026

  • Urupfu rwa Robert Kabera ntirukiri amayobera, Kayumba Nyamwasa aravugwa ku isonga   |   28 Oct 2026

  • Inkuru ya Byiringiro wo mu Rwanda yakoze ku mitima ya benshi ubwo Bukayo Saka yasomaga ubutumwa yohererejwe   |   27 Oct 2026

  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

You are at :Home»Amakuru»Mu Mahanga»Minisitiri Kaboneka arahamagarira urubyiruko kwiminjiramo agafu mu kurwanya ibyaha

Minisitiri Kaboneka arahamagarira urubyiruko kwiminjiramo agafu mu kurwanya ibyaha

Ubwanditsi 17 Sep 2016 Mu Mahanga

Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu , Francis Kaboneka yavuze ko urubyiruko rufite uruhare runini mu kugena ahazaza h’u Rwanda kandi arusaba gukoresha imbaraga mu gushaka umutekano nk’inkingi ya mwamba y’amajyambere arambye.

Kaboneka yabivugiye ku cyicaro gikuru cya Polisi y’u Rwanda ku Kacyiru , aho yatangije ku mugaragaro umwiherero w’iminsi itatu w’abapolisi bashinzwe ubufatanye hagati ya Polisi y’u Rwanda,abaturage ndetse n’izindi nzego mu gukumira no kurwanya ibyaha (DCLOs) mu turere twose tw’igihugu bari kumwe n’urubyiruko rw’abakorerabushake mu gukumira ibyaha bose bageze kuri 87.

Intego nyamukuru y’uyu mwiherero ikaba ari ukongerera ubumenyi n’ubushobozi abazawitabira nk’uko bikubiye mu masezerano asanzwe hagati ya Polisi y’u Rwanda n’ihuriro ry’uru rubyiruko ku rwego rw’igihugu.

Minisitiri Kaboneka yavuzeko aba bombi bafite uruhare runini ku mutekano aho yagize ati:” Ibi twabihamiriza ku byaha byinshi biburizwamo bitaraba ,…mwafashe icyemezo cyo gushyira imbaraga zanyu mu kurwanya ibyaha; ni cyiza kandi igihugu cyanyu gitewe ishema namwe.”

Yabibukije ko atari ugukorera igihugu gusa, ko ahubwo banatuma u Rwanda ruba ahantu heza ho kuba ku banyagihugu n’abarusura, agendeye ku bipimo byasohotse mu mwaka ushize byashyize u Rwanda ku mwanya wa mbere muri afurika w’ahantu wagenda nijoro mu mutekano, n’umwanya wa 5 ku isi.

Aha yagize ati:” Ibi byose byagezweho kubera imbaraga zanyu ariko ntimukwiye kwirara, dukwiye kongera imbaraga kugeza igihe tuzayoborera urutonde rw’isi.”

Minisitiri yabasabye gukunda igihugu, gukora cyane , kugira umurava no kuba ibanyakuri igihe cyose kugira ngo bagirirwe icyizere n’abaturage aho yagize ati:”Nihagira uteshuka,… bizagorana ko mugera ku nshingano mwihaye.”

Yabagiriye inama yo gushyira imbaraga mu kurwanya ibyaha nk’iby’ubutagondwa , kunywa ibiyobyabwenge no gucuruza abantu aho yagize ati:” Uyu mwiherero ukwiriye kubabera urubuga rwo kwiyingura uko mwakemura ibi bibazo.”

Abari muri uyu mwiherero bahawe n’ibiganiro ku ruhare rw’ubukorerabushake mu gukumira no kurwanya ibyaha , bakazigishwa kandi ku kurwanya ruswa, ibiyobyabwenge, ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’uko umutekano uhagaze kuri ubu ndetse n’uruhare bakwiye kuwugiraho.

Mu bindi , bazigishwa, harimo ubukangurambaga ku mutekano n’isuku, ubutagondwa n’ingaruka zabwo ku mutekano w’u Rwanda, umuco n’imyifatire myiza, kubungabunga ibidukikije n’ibindi,…

Umuhuzabikorwa w’uru rubyiruko Justus Kangwagye yagize ati:” Intego yacu ni uko tugira igihugu kizira ibyaha kandi tuzabigeraho, tugomba gukomeza ubufatanye n’abo dukorana kandi tukaba ku isonga mu kurwanya ibyaha.”

Kangwagye yasabye abayobozi b’ibanze kubyaza umusaruro uru rubyiruko kandi avuga ko uyu mwiherero utumye habaho imyumvire imwe ku bawitabiriye nk’abafatanyabikorwa ba buri munsi.

Aha yagize ati:” Ibi duhuriraho bitwongerera gusangira amakuru, ubufatanya mu gutahura ibyaha, kubikumira no kubirwanya kandi ibi bikorwa bigira agaciro kanini.”

Muri ihuriro rusange rya mbere ry’uru rubyiruko ryabaye muri Werurwe uyu mwaka, hafashwe imyanzuro 8 irimo gukorana n’inzego zose mu gushyira mu bikorwa gahunda za Leta no kongera umubare w’abanyamuryango kugera nibura kuri miliyoni muw’2020.

Kugeza ubu, uru rubyiruko rugera ku 50,000 barimo abiga mu mashuri yusumbuye na kaminuza n’abandi. Bashinzwe muri 2013 n’urubyiruko rwari rufite ubushake bwo gutanga umusanzu ku iterambere ry’imibereho n’ubukungu by’abaturage bakumira bakanarwanya ibyaha ku bufatanye na Polisi n’inzego z’ibanze.

-4083.jpg

Minisitiri Kaboneka Francis

RNP

2016-09-17
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Umugabo afunzwe akurikiranyweho kunyereza imisoro irenga miliyoni 861

Umugabo afunzwe akurikiranyweho kunyereza imisoro irenga miliyoni 861

Ubwanditsi 25 Mar 2016
Kigali: Mu migina indaya yatabawe basanga itari mu kuri

Kigali: Mu migina indaya yatabawe basanga itari mu kuri

Ubwanditsi 06 Jan 2016
Uhagarariye Ndayishimiye I Kinshasa afitanye amateka yihariye na FDLR guhera mbere ya 2010

Uhagarariye Ndayishimiye I Kinshasa afitanye amateka yihariye na FDLR guhera mbere ya 2010

RUSHYASHYA 17 Nov 2025
Perezida Kagame yafunguye ku mugaragaro Kigali Convention Center

Perezida Kagame yafunguye ku mugaragaro Kigali Convention Center

Ubwanditsi 08 Jul 2016

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Uko ibitaro byo muri Uganda byanze kwakira Umunyarwanda bimuviramo urupfu
HIRYA NO HINO

Uko ibitaro byo muri Uganda byanze kwakira Umunyarwanda bimuviramo urupfu

Ubwanditsi 21 Feb 2020
Kisoro:  Bamwe mu Banyarwanda bafashwe bafungiwe ahatazwi
INKURU NYAMUKURU

Kisoro: Bamwe mu Banyarwanda bafashwe bafungiwe ahatazwi

Ubwanditsi 09 Feb 2019
Amakipe ya Police, APR, REG na Kepler VC ahagaririye u Rwanda muri shampiyona Nyafurika iri kubera I Kigali yageze muri 1/8 cy’iri rushanwa
Amakuru

Amakipe ya Police, APR, REG na Kepler VC ahagaririye u Rwanda muri shampiyona Nyafurika iri kubera I Kigali yageze muri 1/8 cy’iri rushanwa

RUSHYASHYA 28 Apr 2026

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru