• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Harimo n’abazandikwa bishyuye Miliyoni Ebyiri, FERWAFA yashyizeho amabwiriza mashya yo kwandikisha abakinnyi n’abatoza muri BK Pro League 2026/2027   |   09 Jul 2026

  • AMAFOTO – Umutoza mukuru wa APR FC, Abderrahim Taleb, yongereye amasezerano y’umwaka umwe   |   07 Jul 2026

  • Kwigira Nyoninyinshi kwa Habyarimana yavuze ko bashakira amahoro abantu bose naho yahe yo kajya   |   07 Jul 2026

  • Kuvanaho Ingamba z’Ubwirinzi byaba ari Ubwiyahuzi   |   07 Jul 2026

  • Raporo ivuga ko FDLR yigabyemo ibice bitatu by’ingenzi ari byo FDLR-FOCA, FDLR-RUD na FDLR-FPP   |   06 Jul 2026

  • Ububabare bwa RPA/F bwashibutsemo icyizere n’agaciro; Mufulukye Fred   |   05 Jul 2026

 
You are at :Home»Amakuru»Mu Mahanga»Guverinoma yatangije ku mugaragaro ishyirwa ry’utugabanyamuvuduko mu modoka

Guverinoma yatangije ku mugaragaro ishyirwa ry’utugabanyamuvuduko mu modoka

Ubwanditsi 27 Sep 2016 Mu Mahanga

Guverinoma y’u Rwanda yatangije ku mugaragaro ikoreshwa n’ishyirwa ry’utugabanyamuvuduko mu modoka zitwara abagenzi mu buryo bwa rusange ndetse n’izipakira imitwaro; ubu akaba ari bumwe mu buryo bwo gukumira impanuka z’imodoka mu muhanda ziterwa no kurenza urugero rw’umuvuduko ugenwa n’amategeko.

Akagabanyamuvuduko gakoranye ikoranabuhanga rihanitse ku buryo gatuma utwaye imodoka atarenza umuvuduko wa kilometero 60 ku isaha.

Agendeye ku makuru kegeranije ajyanye n’imitwarire y’imodoka, umupolisi cyangwa undi wese ushinzwe iyubahirizwa ry’amategeko y’umuhanda abasha kumenya niba imodoka yarengeje umuvuduko ugenwa n’amategeko cyangwa ko habayeho ikoreshwa nabi ryako.

Atangiza ku mugaragaro icyo gikorwa cyabereye ku Kigo cya Polisi y’u Rwanda gishinzwe gusuzuma ubuziranenge bw’ibinyabiziga giherereye i Remera mu karere ka Gasabo, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ibikorwa Remezo ushinzwe ubwikorezi, Alexis Nzahabwanimana yavuze ko uzangiza icyo gikoresho ku mpamvu izo ari zo zose azahanwa kuko azaba arwanya gahunda za Leta zigamije kurengera ubuzima bw’abakoresha umuhanda.

Iki gikorwa kije kubahiriza Iteka rya Perezida N° 25/01 ryo ku wa 25/02/2015 rigena ishyirwaho n’ikoreshwa ry’Akagabanyamuvuduko mu rwego rwo gukumira impanuka z’imodoka za hato na hato zihitana ndetse zikanakomeretsa abantu.

Minisitiri Nzahabwanimana yakomeje ubutumwa bwe agira ati:” Imodoka zose zitwara abagenzi mu buryo bwa rusange ndetse n’izipakira imitwaro zigomba gushyirwamo akagabanyamuvuduko.”

Yanenze umuco mubi wa bamwe mu batwara imodoka bakoresha ibimenyetso bitandukanye mu kubwirana ko mu cyerekezo bajyamo hari inzego zishinzwe kubahiriza umutekano wo mu muhanda, aho yavuze ko biri mu bitera impanuka bitewe no kwirara.

Yagize kandi ati:”Abatwara ibinyabiziga bakwiriye kwirinda gukorera ku ijisho. Kubahiriza amategeko y’umuhanda ni inshingano za buri wese. Abatarebwa n’iri Teka rya Perezida; ni ukuvuga abatwara ibindi binyabiziga; ntibabujijwe gushyira utugabanyamuvuduko mu modoka zabo.”

Minisitiri Nzahabwanimana yaboneyeho gushima inzego zagize uruhare muri iki gikorwa zirimo Polisi y’u Rwanda, Ikigo cy’Igihugu gishinzwe kugenzura imwe mu mirimo ifitiye Igihugu akamaro (RURA), Ikigo cy’Igihugu gitsura Ubuziranenge, ndetse n’Amakompanyi atwara abagenzi mu buryo bwa rusange.

Umuyobozi w’Ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe umutekano wo mu muhanda, Commissioner of Police (CP) George Rumanzi yavuze ko ushaka akagabanyamuvuduko agana Beno Car Limited, kandi yibutsa ko ari yo idushyira mu modoka.

Itangizwa ku mugaragaro ry’ishyirwa ry’utugabanyamuvuduko mu modoka ryishimiwe n’abatwara abagenzi mu buryo bwa rusange, aho bemeza ko umuvuduko urenze urugero rugenwa n’amategeko biri mu biteza impanuka mu muhanda.

Umwe muri bo ukorera Impuzamashyirahamwe Nyarwanda y’Amakoperative atwara abagenzi mu buryo bwa rusange (RFTC) witwa Ramathan Nsabimana yagize ati:”Noneho abagenzi bagiye kujya bagenda umutima uri mu gitereko, bitandukanye na mbere aho babaga batizeye ko bagera aho bajya amahoro bitewe na bamwe muri twe bica amategeko y’umuhanda nkana.”

-4163.jpg

Undi ukorera Volcano Express witwa Marakia Kamana yagize ati:” Akagabanyamuvuduko kadufitiye akamaro kubera ko impanuka idatoranya.

Abazubahiriza ikoreshwa ryako bazazigama amafaranga y’amande bacibwaga kubera kurenza umuvuduko ugenwa n’amategeko.”

RNP

2016-09-27
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Abayobozi b’inzego z’ibanze mu karere ka Kamonyi basabwe gukangurira abaturage kurengera ibidukikije

Abayobozi b’inzego z’ibanze mu karere ka Kamonyi basabwe gukangurira abaturage kurengera ibidukikije

Ubwanditsi 21 Jan 2016
Amahoro mu burasirazuba bwa Kongo aracyari kure nk’ukwezi

Amahoro mu burasirazuba bwa Kongo aracyari kure nk’ukwezi

Ubwanditsi 08 Jul 2024
Mu mwaka ushize hakozwe ubukangurambaga butandukanye mu gukumira ibyaha

Mu mwaka ushize hakozwe ubukangurambaga butandukanye mu gukumira ibyaha

Ubwanditsi 09 Jan 2016
Kirehe: Babiri bafunzwe bacyekwaho kwiba insinga z’amashanyarazi

Kirehe: Babiri bafunzwe bacyekwaho kwiba insinga z’amashanyarazi

Ubwanditsi 26 Jan 2017

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Intambara y’ubutita hagati y’ubuyobozi bwa Museveni na Leta zunze ubumwe za Amerika- USA
INKURU NYAMUKURU

Intambara y’ubutita hagati y’ubuyobozi bwa Museveni na Leta zunze ubumwe za Amerika- USA

Ubwanditsi 01 Oct 2019
Gen. Kabarebe yavuze kuri Bikindi waririmbaga ko Inkotanyi bazimaze
Mu Rwanda

Gen. Kabarebe yavuze kuri Bikindi waririmbaga ko Inkotanyi bazimaze

Ubwanditsi 14 May 2018
Kayibanda washimutiwe i Kampala yagejejwe mu Rwanda nyuma yo kumara iminsi 49 muri gereza
ITOHOZA

Kayibanda washimutiwe i Kampala yagejejwe mu Rwanda nyuma yo kumara iminsi 49 muri gereza

Ubwanditsi 02 Mar 2019

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru