• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Mu Mahanga»Umulisa Alphonse wahoze ayobora Musée yirukanwe burundu mu bakozi ba Leta

Umulisa Alphonse wahoze ayobora Musée yirukanwe burundu mu bakozi ba Leta

Editorial 13 Oct 2016 Mu Mahanga

Umulisa Alphonse wahoze ari Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’igihugu cy’ingoro z’umurage w’u Rwanda (INMR) yirukanwe burundu mu bakozi ba Leta.

Nk’uko bigaragara mu itangazo ry’Ibyemezo by’Inama y’Abaminisitiri yateranye kuri uyu wa Gatatu tariki ya 12 Ukwakira 2016, Umulisa Alphonse yirukanwe mu bakozi ba Leta nyuma y’aho ngo akoze amakosa akomeye mu kazi.

Mu mpera za Gicurasi uyu mwaka ni bwo Dr Umulisa yatawe muri yombi, tariki ya 31 Gicurasi 2016, ni bwo Umulisa yagejejwe imbere y’urukiko, aho yari akurikiranweho ibyaha bitatu.

Icyo gihe umushinjacyaha yavuze ko uyu wari umuyobozi wa INMR akurikiranweho icyaha cyo gutanga inyungu zidafite ishingiro mu gushyira mu bikorwa amasezerano, icyo gutanga isoko bitanyuze mu ipiganwa n’icyo kurigisa cyangwa konona umutungo.

Ku wa 1 Kamena uyu mwaka ni bwo Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwategetse ko Umulisa afungwa by’agateganyo iminsi 30 ariko aza kujurira afungurwa by’agateganyo.

Mu minsi ishize ubwo Perezida Kagame yavugururaga Guverinoma agashyiraho n’abandi bayobozi, ni bwo yashyizeho Robert Masozera ngo abe ari we uyobora INMR.

Inama y’Abaminisitiri yanemeje kandi Iteka rya Minisitiri w’Intebe ryirukana Burundu mu Bakozi ba Leta Bwana GATERA Jean d’Amour, wari Umuyobozi Mukuru ushinzwe Igenabikorwa muri Minisiteri y’Ibikorwaremezo (MININFRA) kubera amakosa akomeye yakoze mu kazi;

-4343.jpg

Umulisa Alphonse

Iteka rya Minisitiri w’Intebe ryirukana Burundu mu Bakozi ba Leta Bwana NZARAMBA Stevenson, wari Umuyobozi w’Ishami rishinzwe Politiki n’Igenabikorwa muri Minisiteri y’Ibikorwaremezo (MININFRA) kubera amakosa akomeye yakoze mu kazi;

Iteka rya Minisitiri w’Intebe ryirukana Burundu mu Bakozi ba Leta Bwana KAMONYO Pierre Célestin, wari Ushinzwe guhindura inyandiko mu ndimi muri Serivisi za Minisitiri w’Intebe kubera amakosa akomeye yakoze mu kazi; – Iteka rya Minisitiri w’Intebe ryirukana Burundu mu Bakozi ba Leta Bwana NTAGANDA François, wari Umuyobozi w’Ishami rishinzwe Imicungire y’Ubutaka mu Kigo gishinzwe Umtungo Kamere mu Rwanda (RNRA) kubera ikosa ryo guta akazi.

2016-10-13
Editorial

IZINDI NKURU

Itangazo ry’ibyemezo by’inama y’abaminisitiri yo kuwa Mbere tariki ya 18/01/2016

Itangazo ry’ibyemezo by’inama y’abaminisitiri yo kuwa Mbere tariki ya 18/01/2016

Editorial 21 Jan 2016
Kera kabaye uBufaransa bwaba bugiye kuburanisha Umunyarwanda Filipo Hategekimana wamaze Abatutsi mu Karere ka Nyanza no mu nkengero zako, Imanza 8 gusa mu myaka 27 yose!

Kera kabaye uBufaransa bwaba bugiye kuburanisha Umunyarwanda Filipo Hategekimana wamaze Abatutsi mu Karere ka Nyanza no mu nkengero zako, Imanza 8 gusa mu myaka 27 yose!

Editorial 10 May 2021
RIB yasimbuye CID izaba ikora nka FBI yitezweho kunoza iperereza

RIB yasimbuye CID izaba ikora nka FBI yitezweho kunoza iperereza

Editorial 15 Nov 2016
Abanyamerika barica umuyobozi wa Al Qaeda impundu zikavuga, ariko uRwanda rwaburanisha icyihebe Rusesabagina cya FLN induru zikavuga!

Abanyamerika barica umuyobozi wa Al Qaeda impundu zikavuga, ariko uRwanda rwaburanisha icyihebe Rusesabagina cya FLN induru zikavuga!

Editorial 02 Aug 2022

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Amakipe yo mu ntara y’i Burasizuba arimo Bugesera FC, Sunrise FC na Etoile de l’Est arimo kugana mu kiciro cya kabiri
Amakuru

Amakipe yo mu ntara y’i Burasizuba arimo Bugesera FC, Sunrise FC na Etoile de l’Est arimo kugana mu kiciro cya kabiri

Editorial 22 Apr 2024
Perezida Kagame yerekanye ko urubyiruko ari rwo mizero y’ahazaza h’Afurika
INKURU NYAMUKURU

Perezida Kagame yerekanye ko urubyiruko ari rwo mizero y’ahazaza h’Afurika

Editorial 08 Dec 2017
Uganda: Umuhungu wa Rujugiro arindiwe umutekano mu buryo bukomeye
ITOHOZA

Uganda: Umuhungu wa Rujugiro arindiwe umutekano mu buryo bukomeye

Editorial 10 Dec 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru