• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Amakipe 14 yo mu bihugu 4 birimo U Rwanda, Uganda, Kenya na Benin agiye guhatanira irushanwa ryo Kwibuka muri Volleybal   |   18 Jun 2026

  • Ishimwe Christian watandukanye na Police FC yerekeje muri APR FC yigeze gukinira asimburana na Niyomugabo Claude utarongera amasezerano   |   17 Jun 2026

  • Salomon Kalonda yatangaje ko Tshisekedi ashaka kugundira ubutegetsi, yifashishije kamarampaka   |   16 Jun 2026

  • Abahanzi b’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Vestine na Dorcas baheruka gutandukana na MIE, bamaze kwimukira muri Canada   |   15 Jun 2026

  • Ubushinjacyaha bwise Ingabire Mwene Dusabe b’i Butamwa; Umutesi   |   15 Jun 2026

  • Ben Rutabana akomeje kuba “umugati” w’ibigarasha ngo bibone icyo bitamira   |   15 Jun 2026

 
You are at :Home»Amakuru»Mu Rwanda»Oda Gasinzigwa yatorewe gusimbura Bazivamo mu Nteko ya EALA

Oda Gasinzigwa yatorewe gusimbura Bazivamo mu Nteko ya EALA

Ubwanditsi 19 Oct 2016 Mu Rwanda

Kuri uyu wa 19 Ukwakira 2016 Inteko Ishinga Amategeko, umutwe w’abadepite yatoye Oda Gasinzigwa nk’umudepite ugomba gusimbura Bazivamo Christophe uherutse kwegura ku mwanya wo guhagararira u Rwanda mu nteko y’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EALA).

Abakandida babiri b’Umuryango RPF Inkotanyi ni bo bari bahatanye muri aya matora ari bo Gasinzigwa Oda wayoboye Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango (MIGEPROF) ndetse na Kanamugire Callixte wigeze kuyobora Kacyiru.

Gasinzigwa yavuze ko kuba agiye guhagararira u Rwanda muri iyi Nteko ari akazi katoroshye ariko abona nk’ingenzi kuko afite ubunararibonye mu gukorera Abanyarwanda bityo ko yiteguye gufatanya n’abandi mu rugamba rwo guhangana no guteza imbere uyu muryango ndetse no guhangana n’imico itari myiza ikomeje kwinjirira ibi bihugu.

Yagize ati “Ni inshingano zitoroshye ariko z’ingenzi kuko ni igihe umuryango uhanganye n’ibibazo Isi irimo bijyanye n’ubukungu, umutekano, ubukene ndetse n’imico yinjira mu bihugu byacu nkumva mfatanije n’abandi bizamfasha kugira ngo tubashe kugira EAC ikora ibikorwa bifasha abaturage bawo.”

Gasinzigwa yavuze ko nk’uko u Rwanda rwagiye mu bihugu bya EAC kubera inyungu rwabibonagamo, na we yiteguye kwegera Abanyarwanda kugira ngo amahirwe avugwa muri uyu muryango ntabe amahirwe ari mu mpapuro.

-136.png

Mme Oda Gasinzigwa

Ati “Mpereye ku mahirwe nagiye ngira n’imirimo nagiye nkora yo kumenya ibyo igihugu; ibyo igihugu cyanjye cyifuza numva nzahagarara neza kugira ngo mbe navuganira ayo mategeko meza yadufasha kugira ngo inyungu dutegereje muri EAC mu bijyanye no kugira ngo abaturage bacu babashe kugira imibereho myiza mu kugira ngo habeho ubucuruzi buhamye bugirira inyungu abagize ibyo bihugu, n’ayo mahirwe avugwa ntabe ya mahirwe yo mu mpapuro gusa.”

Yakomeje avuga ko imigambi ajyanye ari ugufatanya n’abandi ariko na we akongeramo ubumenyi ndetse n’amateka afite kugira ngo abashe guhagararira neza Abanyarwanda.

Gasinzigwa yavutse mu 1967, afite umugabo n’abana bane, akagira icyiciro cya gatatu cya kaminuza mu bijyanye n’imibanire y’abantu n’amajyambere (Masters in Social sciences and development).

-4436.jpg

Christophe Bazivamo

Mu mirimo yakoze harimo uko yayoboye Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango (MIGEPROF), ayobora Urwego rushinzwe kugenzura iyubahirizwa ry’uburinganire bw’umugabo n’umugore, akora mu mishinga yo gutuza ahari ishyamba rya Gishwati. Yayoboye kandi inama y’igihugu y’abagore, aba komiseri muri komisiyo y’ubumwe n’ubwiyunge, anakora muri banki igihe kigera ku myaka 8.

Gasinzigwa watowe ku majwi 71 kuri 75, agomba kurangiza manda ya Bazivamo Christophe kuri ubu wabaye Umunyamabanga Mukuru Wungurije w’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba

Iyi manda yatangiye mu mwaka wa 2012 ikaba igomba kurangira mu mwaka wa 2017.

Source: Izuba rirashe

2016-10-19
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Ferwafa yabwiwe na Minisiteri ya Siporo ko imikino yaberaga kuri sitade Amahoro ihagarikwa kuko ikibuga cyangijwe n’imikino ya shampiyona.

Ferwafa yabwiwe na Minisiteri ya Siporo ko imikino yaberaga kuri sitade Amahoro ihagarikwa kuko ikibuga cyangijwe n’imikino ya shampiyona.

Ubwanditsi 12 May 2021
Perezida Kagame mu guharanira Amahoro ni Indashyikirwa “Emir wa Qatar”

Perezida Kagame mu guharanira Amahoro ni Indashyikirwa “Emir wa Qatar”

RUSHYASHYA 21 Nov 2025
Perezida Kagame Paul yitabiriye imyitozo y’Ingabo isanzwe izwi nka Exercise Hard Punch

Perezida Kagame Paul yitabiriye imyitozo y’Ingabo isanzwe izwi nka Exercise Hard Punch

Ubwanditsi 18 Aug 2023
Umuyobozi mushya wa polisi yasabwe gukomeza kubaka urwego rukomeye kandi rwubashywe

Umuyobozi mushya wa polisi yasabwe gukomeza kubaka urwego rukomeye kandi rwubashywe

Ubwanditsi 20 Oct 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Polisi y’u Rwanda yakanguriye abanyeshuri ba Essa Nyarugunga ububi n’ingaruka by’icuruzwa ry’abantu
Mu Mahanga

Polisi y’u Rwanda yakanguriye abanyeshuri ba Essa Nyarugunga ububi n’ingaruka by’icuruzwa ry’abantu

Ubwanditsi 29 Mar 2016
Banki y’Isi yahaye u Rwanda miliyari 54 Frw azakoreshwa mu iterambere ry’impunzi
UBUKUNGU

Banki y’Isi yahaye u Rwanda miliyari 54 Frw azakoreshwa mu iterambere ry’impunzi

Ubwanditsi 16 May 2019
Abapolisi bo mu karere ka Musanze batangiye amahugurwa yo kunoza neza  akazi kabo
Mu Mahanga

Abapolisi bo mu karere ka Musanze batangiye amahugurwa yo kunoza neza akazi kabo

Ubwanditsi 15 Mar 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026
Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

03 Mar 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru