• Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
  • Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire yavuze ku mvururu zatumye umukino wa Bugesera na Rayon Sports uhagararira ku munota wa 52   |   17 May 2025

  • Rwanda Premier league igiye guhemba abahize abandi Muri shampiyona y’u Rwanda 2024-2025   |   16 May 2025

  • Gutwara igikombe cy’Amahoro atsinze Rayon Sports ku mukino wa nyuma, bimwe mubyo Darko Novic watandukanye na APR FC azibukirwaho   |   14 May 2025

  • Mu gihe gisaga icyumweru kimwe, I Kigali harabera BAL ya 5 izitabirwa n’amakipe arimo APR BBC yo mu Rwanda   |   13 May 2025

  • Ingabo za Afurika y’Epfo Zavanye Ipfunwe muri Congo mu Gikorwa cya SAMIDRC   |   12 May 2025

  • Amakipe ya Police WVC na APR VC yegukanye igikombe cya shampiyona y’u Rwanda muri Volleyball 2024-2025   |   12 May 2025

You are at :Home»Amakuru»Mu Mahanga»Jeannette Kagame yasabye urubyiruko rwa AERG kudafata ihungabana nka kirazira

Jeannette Kagame yasabye urubyiruko rwa AERG kudafata ihungabana nka kirazira

Editorial 23 Oct 2016 Mu Mahanga

Kuva ku wa Gatanu mu Karere ka Rwamagana hateraniye ihuriro ry’urubyiruko ryiswe “Youth Empowerment and Mentorship Programme” rugera kuri 200, rwavuye muri kaminuza zigera muri 41 aho ruri mu biganiro bigamije kwiyubaka no gufashwa kwakira ibikomere rwatewe na Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka wa 1994.

Madamu Jeannette Kagame umuyobozi mukuru wa Imbuto Foundation wateguye iri huriro yasabye aba basore ko uyu mwanya bawifashisha bavuga ibikomere byabo birinda kubifata nka kirazira.

Jeannette Kagame yagize ati”Urebye ingaruka za Jenoside, kuvuga ku ihungabana n’ihahamuka ntibikwiye gufatwa nka kirazira, ntabwo mwabyiteye nta n’ubwo mugomba guheranwa n’agahinda, ntimukwiye kumva ko nta musore ukwiye kwerekana ko ababaye cyangwa afite ikibazo, kwivuza ihungabana iryo ari ryo ryose ntibikwiye kugira uwo bitera ipfunwe kuko kuribana ari byo bikomeye kuruta kwivuza, mugenda murwana nabyo bikabagora kubyumva kuko mwari bato. ”

Jeannette Kagame yavuze ko kurokoka Jenoside ufite imyaka iri mu nsi y’itanu nubwo ari ishusho itoroshye gusibangana, uru rubyiruko rukwiye kujya rubivuga kugira ngo rubashe gukira ibikomere, ati “mu muco wacu ntibikunze koroha ko abasore cyangwa abagabo bavuga akababaro kabari ku mutima ngo amarira y’umugabo atemba ajya mu nda, rero kubona Jenoside ufite munsi y’imyaka itanu ni ishusho mbi ihora ikugarukaho umaze gukura kuri iyo myaka ibintu byinshi ubwonko burabibika kandi bikagenda bigaruka uko umuntu akura, tuzi neza ko bamwe mugenda murwana nabyo bikanabagora kubyisobanurira kuko mwari mukiri bato iyo umuntu rero arebye imyaka mumaze muharanira kubaho nta watinya kuvuga ko mwahagaze gitwari.”

Yakomeje avuga ko aba basore bakwiye kurenga imyumvire ko amarira y’umugabo atemba ajya munda ahubwo bagafatanya n’abazabafasha muri iyi gahunda kuko uruhare runini ari urwabo.

Hashize imyaka itatu ihuriro nk’iri ritangijwe, ubwo abakobwa ba AERG bari mu mwiherero nk’uyu basabye ko na basaza babo nabo bahabwa aya mahirwe kuko nabo bafite ibikomere bya Jenoside.

Itsinda ry’abasore bake ngo bazajya bahuzwa n’umuntu witwa “Mentor” (umujyanama) uzajya abafasha mu rugendo rwo gukira ibikomere no mu bindi bya ngombwa bakeneye mu buzima.

Ngo hari icyizere ko iri huriro rizafasha aba basore kuko ubwira umwumva aba yizeye ko hari icyo bimufasha

Jeannette Kagame yagize ati”ni yo mpamvu nk’ababyeyi twiyemeje kubaba hafi tugatekereza gukora iri huriro ryanyu kugira ngo tubunganire, imyaka itatu tumaranye na bashiki banyu twabonye ko hakenewe n’abandi bantu bafite ubunararibonye mu gukemura ibibazo by’ihungabana kuko ujya gukira indwara arayiganira, twizeye ko iri huriro rizatanga umusaruro ukomeye mu gukemura bimwe mu bibazo mufite mudatinyuka kuganiraho mu yandi matsinda, ugira umwumva aba agira amahirwe twabonye ko gutegwa amatwi n’umuntu wizeye bishobora gutuma uherekezwa kandi ukagera ku ntego zakugoraga kugeraho”.

Avuga ko abantu bose mu ngeri zitandukanye bagomba gutekereza kuri iki kibazo bakagana abafite ubumenyi n’ubushobozi bakabafasha kugira ngo babikire.

Iri huriro ribaye mu gihe AERG yizihiza imyaka 20 ivutse, Insanganyamatsiko yaryo ikaba igira iti “Kudadira no kwiha agaciro.”

-4456.jpg

Mme Jeannette Kagame

Bimwe mu byo iri huriro rizafasha uru rubyiruko kugeraho harimo kugira amanota mu ishuri, gufunguka mu mutwe rukabona amahirwe ari iruhande rwarwo rukanayashakisha, kurutera inyota yo gupiganira akazi no kugatsindira ndetse no kugira impinduka mu mibanire n’abandi.

Kuva mu mwaka wa 2007, umuryango ‘Imbuto Foundation’ utegura amahuriro anyuranye y’urubyiruko rwarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, agamije kuruganiriza, kuruvura ibikomere, kurwigisha no kurutegura ngo ruzavemo abayobozi beza b’ejo hazaza.

2016-10-23
Editorial

IZINDI NKURU

Burundi: Imfungwa 178 zahawe imbabazi na Perezida Nkurunziza zarekuwe

Burundi: Imfungwa 178 zahawe imbabazi na Perezida Nkurunziza zarekuwe

Editorial 27 Feb 2018
Amafoto – PSG yatsinze Real Madrid mu mukino ubanza wa 1/8 w’irushanwa rya UEFA Champions League, Manchester City yihaniza Sporting CP iyitsinda 5-0

Amafoto – PSG yatsinze Real Madrid mu mukino ubanza wa 1/8 w’irushanwa rya UEFA Champions League, Manchester City yihaniza Sporting CP iyitsinda 5-0

Editorial 16 Feb 2022
Ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa bwa LONI muri Sudan y’Amajyepfo zatabaye abakozi 20 ba LONI bari bari batewe n’inyeshyamba zikabacucura ibyo bafite byose

Ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa bwa LONI muri Sudan y’Amajyepfo zatabaye abakozi 20 ba LONI bari bari batewe n’inyeshyamba zikabacucura ibyo bafite byose

Editorial 21 Apr 2021
Abanyarwanda 13 bashimutiwe muri Uganda bajyanwa ahatazwi

Abanyarwanda 13 bashimutiwe muri Uganda bajyanwa ahatazwi

Editorial 02 Apr 2019

prev
next

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

INKURU ZAKUNZWE CYANE

AFC/M23 yasabye Perezida Tshisekedi ko yerura akavuga ko ashaka imishyikirano

AFC/M23 yasabye Perezida Tshisekedi ko yerura akavuga ko ashaka imishyikirano

14 Mar 2025
Perezida Paul Kagame yakurikiye umukino u Rwanda rwatsinzemo Djibouti 3-0 hashakwa itike ya CHAN 2025

Perezida Paul Kagame yakurikiye umukino u Rwanda rwatsinzemo Djibouti 3-0 hashakwa itike ya CHAN 2025

31 Oct 2024
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
“Agafanta” Perezida wa Tchad yasigiye abasirikari b’u Burundi kabakozeho!

“Agafanta” Perezida wa Tchad yasigiye abasirikari b’u Burundi kabakozeho!

15 Jul 2024
Mu rwego rwo guhangana n’inzara yugarije Abarundi, Perezida Ndayishimiye yageneye ikilo cy’inyama buri mukozi wo mu biro bye.

Mu rwego rwo guhangana n’inzara yugarije Abarundi, Perezida Ndayishimiye yageneye ikilo cy’inyama buri mukozi wo mu biro bye.

18 Jun 2024

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023
SADC byashoboka ko yahuza Intego na FARDC Yahisemo Kwifatanya n’Abajenosideri ba FDLR, M23 mu Mambo za Goma biraherera hehe?

SADC byashoboka ko yahuza Intego na FARDC Yahisemo Kwifatanya n’Abajenosideri ba FDLR, M23 mu Mambo za Goma biraherera hehe?

06 Nov 2023

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru