• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Inkuru ya Byiringiro wo mu Rwanda yakoze ku mitima ya benshi ubwo Bukayo Saka yasomaga ubutumwa yohererejwe   |   27 Oct 2026

  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

  • Gen MK MUBARAKH ari kumwe na Maj Gen Alex KAGAME basuye APR F.C yitegura gukina na Zamalek SC   |   15 Oct 2026

  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

You are at :Home»ITOHOZA»Norway : Willy Nyamitwe yahuye n’Abarwanya Leta y’u Rwanda ‘Ishyaka Ishema’ rya Padiri Nahimana n’abateruzi b’ibibindi

Norway : Willy Nyamitwe yahuye n’Abarwanya Leta y’u Rwanda ‘Ishyaka Ishema’ rya Padiri Nahimana n’abateruzi b’ibibindi

Ubwanditsi 31 Oct 2016 ITOHOZA

Amakuru aturuka hanze y’igihugu aravuga ko amashyaka y’abanyarwanda baba muri Opposition akomeje gukora inama za rwishwa zigamije guhungabanya umutekano w’u Rwanda.

Muri iki cyumweru gishize amashyaka akorera mu buhungiro yatumiye inama yabereye i Oslo muri Norway, iyo nama yarimo n’ Ambassadeur w’u Burundi muri Norway ndetse n’umuvugizi wa Perezida w’u Burundi Willy Nyamitwe naho mubagize umutwe wa New RNC hari Joseph Ngarambe na Musonera Jonathan , MN Inkubiri hari Musangamfura Sixbert na Nkiko Nsengimana naho mu Ishema Party hari Jeanne Mukamurenzi, n’abandi bateruzi b’ibibindi bo muri RNC.

Nkuko tubibwirwa n’umwe mubari muri iyo nama tudashobora gutangaza izina rye kumpamvu z’umutakano we ngo iyo nama yavugiwemo amagambo mabi asebya ubutegetsi bw’u Rwanda kandi hizwe ibirebana n’ umugambi wo guhungabanya umutekano mugihe cy’ amatora y’umukuru w’igihugu ategurwa mu Rwanda muri 2017.

-4472.jpg

Aha bari munama imbere ni RNC Nshya yaba Ngarambe

-4470.jpg

-4471.jpg

Willy Nyamitwe munama y’abarwanya leta y’u Rwanda muri Norway

Willy Nyamitwe wari witabiriye iyo nama mu izina rya leta y’u Burundi, yijeje inkunga ya Leta ye muri icyo gikorwa cyo guhirika k’ubutegetsi Perezida Paul kagame biciye mu matora ngo kuko indi nzira itashoboka, bityo hakimikwa umukuru w’igihugu uvuye muri rubanda nyamwinshi uzagirana umubano na Leta ye y’u Burundi. Ndetse avuga ko n’imyiteguro y’imbonerakure na FDLR ikorera muri icyo gihugu irimbanije.

Hari umurongo ntarengwa

Umukuru w’igihugu Perezida Paul Kagame aherutse kuvuga ko hari umurongo ntarengwa wo kugambanira igihugu no kugisebya,nubwo abarwanya leta y’u Rwanda bakomeje amanama yo guhungabanya umutekano w’u Rwanda, ariko abanyarwanda bari maso.

Perezida Kagame aherutse kugira ati “N’aba bose ubona birirwa bitaranga hariya hose bavuga ubusa, buriya ibyo babifitiye uburenganzira ariko hari umurongo ntarengwa.

Igihe utaragera kuri uriya murongo ndakwihorera ukajya aho ukipfusha ubusa ukigira icyo ushaka cyose, ukabeshya abo ushaka kubeshya bakunda kubeshywa rwose ubwo burenganzira burahari. Ariko igihe utaragira kuri wa murongo ndakwihorera ariko n’uwugeraho ntabwo umenya icyagukubise, rwose munyumve uko niko bimeze.”

-4473.jpg

Perezida Paul Kagame

“Mbahe n’urugero muzi, njya mbona mu binyamakuru, mu mateleviziyo, abantu begera imipaka yacu bagatukana, bakavuga ko bazatu… bagatuka Kagame Perezida w’u Rwanda, njye nta gitutsi kibi wantuka ngo kimbabaze, kuntuka? Ndakwihorera nkore ibyanjye, ibyanjye bindeba biri hano mu Rwanda ariko ushatse kunkurikirana iwanjye, nibyo navugaga, kuri ibyo nta nzira ebyiri zihari.

Naho abaza ku mipaka bagakoronga, gukoronga murabizi? bagatukanaaaa.. numvise amagambo ngo bazotumesa […] ariko nabo barabizi, bagomba kuba babizi ubwo ni wa murongo uba utararengwa.” mwumva abantu bashobora gutobanga ibyo abantu bubaka, nk’iyi nyubako ukumva ko waza ukayishyira hasi, oya nakwica mbere y’uko ubigeraho.”

Kubera ko hari amatora y’umukuru w’igihugu azaba 2017, amashyaka yo muri Opposition n’abanzi b’u Rwanda bakomeje gucura imigambi mibisha ndetse n’ibikorwa bigamije gusabota ayo matora, ikigenderewe muri ibyo byose ni ukubeshya amahanga ko mu Rwanda nta Demokarasi ihari kugirango ayo mahanga cyane cyane yibumbiye muri Union européenne ahagarike inkunga asanzwe atera u rwanda mubikorwa by’amatora.

Ikindi bitwaza ni raporo y’Itsinda ry’Abadepite bagize Komisiyo y’Uburenganzira bw’Abagore n’Uburinganire mu Nteko Ishinga Amategeko y’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi bavuze ko mu ruzinduko rw’iminsi itatu barimo mu Rwanda, bagerageje gusura Ingabire Victoire ufungiye muri Gereza ya Nyarugenge (izwi nka 1930) ariko ngo ntibyabakundira.

Ngayo nguko

Umwanditsi wacu

2016-10-31
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

RDC: Fayulu yemejwe nk’uzahagararira abatavuga rumwe na leta mu matora ya Perezida

RDC: Fayulu yemejwe nk’uzahagararira abatavuga rumwe na leta mu matora ya Perezida

Ubwanditsi 12 Nov 2018
Abasirikari benshi b’Afrika y’Epfo baba barishyize mu maboko ya M23!

Abasirikari benshi b’Afrika y’Epfo baba barishyize mu maboko ya M23!

Ubwanditsi 03 Apr 2024
Umugabo wafashwe asambanya inka yasobanuye icyamuteye gukora amahano

Umugabo wafashwe asambanya inka yasobanuye icyamuteye gukora amahano

Ubwanditsi 16 Mar 2017
Perezida Museveni yategetse gukaza umutekano w’umupfakazi wa Kaweesi bivugwa ko arimo guterwa ubwoba

Perezida Museveni yategetse gukaza umutekano w’umupfakazi wa Kaweesi bivugwa ko arimo guterwa ubwoba

Ubwanditsi 20 Jun 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Kirehe: Abakora umwunga w’uburaya bavuga ko bahohoterwa n’abayobozi
Mu Rwanda

Kirehe: Abakora umwunga w’uburaya bavuga ko bahohoterwa n’abayobozi

Ubwanditsi 17 Jun 2018
TUMENYE BAMWE MU BARWANYA LETA Y’U RWANDA ( Igice cya 7 )
ITOHOZA

TUMENYE BAMWE MU BARWANYA LETA Y’U RWANDA ( Igice cya 7 )

Ubwanditsi 22 Mar 2016
Jean Paul Turayishimye yabuze byose nk’ingata imenye, menya ibyo yategetswe na Kayumba Nyamwasa ngo asubire muri RNC
INKURU NYAMUKURU

Jean Paul Turayishimye yabuze byose nk’ingata imenye, menya ibyo yategetswe na Kayumba Nyamwasa ngo asubire muri RNC

Ubwanditsi 13 May 2020

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru