• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • FDLR bari muri Congo, barica abantu, bateza umutekano muke, Gusenya uwo mutwe bireba Congo n’ u Rwanda natwe bikatureba   |   29 Jan 2026

  • ICYO WAMENYA KUBIYAMAMARIZA KUYOBORA FDU-INKINGI: UMUTWE W’INTERAHAMWE ZIHEBEYE KUBUNZA INGENGABITEKEREZO YA JENOSIDE   |   29 Jan 2026

  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Mu Mahanga»Inama y’Abagore bo mu nzego z’umutekano muri Afurika yasojwe hafashwe ingamba zo guca ihohoterwa rishingiye ku gitsina

Inama y’Abagore bo mu nzego z’umutekano muri Afurika yasojwe hafashwe ingamba zo guca ihohoterwa rishingiye ku gitsina

Editorial 30 Nov 2016 Mu Mahanga

Minisitiri w’Ubutabera , Johnston Busingye, ejo tariki 29 Ugushyingo yasoje ku mugaragaro Inama y’Abagore bo mu nzego z’umutekano ku Mugabane wa Afurika bagera kuri 250 baturuka mu bihugu 38; abayitabiriye bakaba barafashe ingamba zo guca ihohoterwa rikorerwa abagore n’abana b’abakobwa.

Mu ijambo yagejeje ku bitabiriye iyo Nama y’iminsi ibiri yabereye i Kigali, Minisitiri w’Ubutabera; akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta yagereranije kurwanya Ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’irikorerwa abana “nk’Inkingi ya mwamba y’Imiyoborere myiza, iterambere rirambye, uburenganzira bwa Muntu, umutekano; ndetse n’ishema ry’igihugu n’abagituye.”

Avuga ku ngaruka z’Ihohoterwa rishingiye ku gitsina, Minisitiri Busingye yagize ati:”Ingaruka z’iki cyaha zirenga imipaka y’igihugu kubera ko gifite aho gihuriye n’ibindi birimo gukoresha amafaranga akomoka ku bikorwa bitemewe n’amategeko, ishimutwa n’icuruzwa ry’abantu, gushora abantu mu bikorwa by’urukozasoni nk’ubusambanyi, itundwa n’ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge, n’ibindi byaha ndenga mipaka.”

Minisitiri w’Ubutabera yagarutse ku kamaro k’iyo Nama y’Abagore bo mu nzego z’umutekano ku Mugabane wa Afurika agira ati:”Ndizera ndashidikanya ko intego y’iyi Nama yagezweho; kandi ko ibyo yagezeho ari umusingi ukomeye mu guca ihohoterwa rikorerwa abagore n’abana b’abakobwa. Imyanzuro yafashwe ikwiye gushyirwa mu bikorwa kugira ngo dufatanye guca iri hohoterwa.”

Mu myanzuro 14 yafatiwe muri iyo Nama Mpuzamahanga ya Kigali (KICD) harimo gusaba abayitabiriye kugira inama ubuyobozi bw’ibihugu bahagarariye gushyiraho (mu bihugu bigize Ihuriro rya KICD) Ibigo bifite inshingano nk’iza Isange One Stop Centre; irwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’irikorerwa abana; ndetse igafasha abarikorewe; ibi bigakorwa mu bihugu bidafite bene iki Kigo cyangwa igikora nka cyo.

Ubutumwa Minisitiri Busingye yagejeje ku bitabiriye iyo Nama Nyafurika bukurikira ishyirwa ku mugaragaro ry’Igitabo cya Isange One Stop Centre cyiswe:” Rwanda’s Holistic Approach to Fighting Gender Based Violence and Child Abuse: The Isange One Stop Centre Model.”; bishatse kuvuga :”Uburyo bw’u Rwanda bwo kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’irikorerwa abana: Urugero rwa Isange One Stop Centre.”, icyo Gitabo kikaba cyarashyizwe ku mugaragaro na Minisitiri w’Intebe ku munsi wa mbere w’iyo Nama.

Iki Gitabo kigaragaza amateka y’u Rwanda mu kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’irikorerwa abana mu myaka isaga makumyabiri ishize; ndetse n’ingamba zigamije kurica burundu mu muryango nyarwanda.

Iyo Nama y’Abagore bari mu nzego z’umutekano ku Mugabane wa Afurika yasojwe abayitabiriye biyemeje kwifashisha Ikoranabuhanga rigezweho mu kurwanya no gukumira ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’irikorerwa abana bahanahana amakuru aryerekeye.

Usibye gushyira ku mugaragaro Igitabo cya Isange One Stop Centre, Minisitiri w’Intebe yatashye ku mugaragaro Ikigo cy’Icyitegererezo muri aka Karere gishinzwe kurwanya no guca Ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’irikorerwa abana.

Mu bizakorerwa muri iki Kigo kiri ku Cyicaro Gikuru cya Polisi y’u Rwanda ku Kacyiru ; harimo inama, amahugurwa n’ubushakashatsi ku ihohoterwa rikorerwa abagore n’abana b’abakobwa, kwegeranya no kubika mu buryo bugezweho amakuru ajyanye n’iryo hohoterwa.

-4880.jpg

Minisitiri w’Ubutabera , Johnston Busingye


RNP

2016-11-30
Editorial

IZINDI NKURU

Zion Temple “Afrika haguruka “:  Mugikorwa cy’Ubuhanuzi, Ubutaka bwa Isiraheli bwahujwe n’ubw’u Rwanda

Zion Temple “Afrika haguruka “: Mugikorwa cy’Ubuhanuzi, Ubutaka bwa Isiraheli bwahujwe n’ubw’u Rwanda

Editorial 28 Jul 2016
Bamwe mu bana bo mu muhanda bashinja ababyeyi babo kuba ba nyirabayazana b’ubuzima barimo

Bamwe mu bana bo mu muhanda bashinja ababyeyi babo kuba ba nyirabayazana b’ubuzima barimo

Editorial 07 Oct 2016
Kaminuza yigenga ya Kigali ULK irakataje mu gutanga ubumenyi

Kaminuza yigenga ya Kigali ULK irakataje mu gutanga ubumenyi

Editorial 11 Aug 2016
Karongi: Abamotari bibukijwe kubahiriza amategeko y’umwuga wabo

Karongi: Abamotari bibukijwe kubahiriza amategeko y’umwuga wabo

Editorial 02 Jan 2016

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Abitabiriye inama mpuzamahanga ku buringanire bw’ibitsina byombi bashimye imikorere ya Isange
Amakuru

Abitabiriye inama mpuzamahanga ku buringanire bw’ibitsina byombi bashimye imikorere ya Isange

Editorial 04 Nov 2017
U Rwanda rwiteze amasezerano ya miliyoni $700 azasinyirwa muri CHOGM
UBUKUNGU

U Rwanda rwiteze amasezerano ya miliyoni $700 azasinyirwa muri CHOGM

Editorial 13 Mar 2020
Young Africans yegukanye igikombe ku Munsi w’Igikundiro 20245,  ni nyuma yo gutsinda Rayon Sports 3-1
Amakuru

Young Africans yegukanye igikombe ku Munsi w’Igikundiro 20245, ni nyuma yo gutsinda Rayon Sports 3-1

Editorial 15 Aug 2025

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru