• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • FDLR bari muri Congo, barica abantu, bateza umutekano muke, Gusenya uwo mutwe bireba Congo n’ u Rwanda natwe bikatureba   |   29 Jan 2026

  • ICYO WAMENYA KUBIYAMAMARIZA KUYOBORA FDU-INKINGI: UMUTWE W’INTERAHAMWE ZIHEBEYE KUBUNZA INGENGABITEKEREZO YA JENOSIDE   |   29 Jan 2026

  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

 
You are at :Home»ITOHOZA»Musanze: Abasore babiri babanaga mu nzu bishwe n’abataramenyekana

Musanze: Abasore babiri babanaga mu nzu bishwe n’abataramenyekana

Editorial 08 Dec 2016 ITOHOZA

Mu ijoro ryo kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 6 Ukuboza 2016, mu Kagari ka Kigombe mu Murenge wa Muhoza,i Musanze ahitwa Nyamuremure, hagaragaye imirambo y’abasore babiri bishwe n’abantu bataramenyekana.

Abishwe ni uwitwaga Musonera Samson na Bizabarimana Jean Claude bari mu kigero cy’imyaka 22 na 25 bakaba bakoraga akazi ko gutwara imizigo mu Mujyi wa Musanze.

Aba basore babanaga mu nzu imwe ahitwa muri tête à gauche mu Mudugudu wa Gatorwa mu Kagari ka Cyabararika, ngo batwawe n’abantu batazwi ku mugoroba ahagana saa tanu, hanyuma mu gitondo basanga bishwe mu gihe bari bazi ko babajyanye kuri Sitasiyo ya Polisi ikorera ku Murenge wa Muhoza.

Abaturage baganiriye na IGIHE dukesha iyi nkuru batangaza ko aho aba basore biciwe hamaze kuba indiri y’ibiyobyabwenge.

Kagayano Thomas yagize ati “Aha hantu hamaze kuba indiri y’abasore bakoresha ibiyobyabwenge kuko ntawe uhanyura nimugoroba ngo batamuhohotera.”

Umwe mu basore wari kumwe n’aba ba nyakwigendera wanze gutangaza amazina ye yavuze ko aba bantu baje gutwara aba basore baje bakubita uwo bahasanze wese ku buryo nawe yakubiswe cyane.

Banyangiriki Médiatrice utuye mu Mudugugudu wa Nyamuremure ahiciwe aba bantu nawe yagize ati “Twumvishe induru batabaza mu ma saa sita z’ijoro ariko tugeze hanze ntitwongera kuyumva dusubira mu nzu.”

Umuvugizi wa Polisi y’Igihugu akaba n’Umugenzacyaha mu Ntara y’Amajyaruguru, IP Innocent Gasasira yavuze ko hari abantu bakomeje gukorwaho ipererereza kugira ngo ukuri ku rupfu rw’aba basore kumenyekane.

Yagize ati “Ubu ntituramenya neza amakuru y’urupfu rw’aba basore gusa hari abakobwa bivugwa ko bari baturanye ndetse n’abo basangiraga mu kabari turi gukoraho iperereza ngo hamenyekane ukuri kuri ubu bwicanyi.”

Mu bari gukorwaho iperereza harimo n’Umukuru w’Umudugudu wa Gatorwa, Gahutu Antoine abaturage bavuga ko aba basore ngo bafatwa na we yahagaragaye ari kumwe n’ababatwaye baje bitwaje amapingu bamwe bakibwira ko ari abapolisi.

Muri aka gace ka Nyamuremure haheruka gutoragurwa imirambo y’abandi bantu babiri mu mezi abiri ashize.

-4947.jpg

IP Innocent Gasasira

2016-12-08
Editorial

IZINDI NKURU

Tumenye abarwanya Leta y’u Rwanda ( Igice cya 6)

Tumenye abarwanya Leta y’u Rwanda ( Igice cya 6)

Editorial 19 Mar 2016
Uwakoze Jenoside yarihiwe amashuri na FARG bimenyekana ageze muri kaminuza

Uwakoze Jenoside yarihiwe amashuri na FARG bimenyekana ageze muri kaminuza

Editorial 31 Oct 2017
Minova yafashwe, ab’i Goma nabo basaba M23 kubanguka ikabavana mu mikaka y’abagome

Minova yafashwe, ab’i Goma nabo basaba M23 kubanguka ikabavana mu mikaka y’abagome

Editorial 21 Jan 2025
Impamvu y’ikomoko  ya Museveni “ abahima n’abahima b’aba-Chwezi “ nyirabayazana y’ urwango  ku Rwanda

Impamvu y’ikomoko  ya Museveni “ abahima n’abahima b’aba-Chwezi “ nyirabayazana y’ urwango  ku Rwanda

Editorial 18 Apr 2019

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Muyoboke yamaganiye kure ibivugwa ko agiye gutandukana na Charly na Nina
MULTIMEDIA

Muyoboke yamaganiye kure ibivugwa ko agiye gutandukana na Charly na Nina

Editorial 11 May 2017
Perezida Museveni akomeje kwiyerurutsa ku bibazo Uganda ifitanye n’u Rwanda
INKURU NYAMUKURU

Perezida Museveni akomeje kwiyerurutsa ku bibazo Uganda ifitanye n’u Rwanda

Editorial 18 Oct 2019
Adeline Rwigara yavuze uko ibiganiro bye na Kayumba Nyamwasa byahamije ko musaza we Rutabana afitwe na RNC
POLITIKI

Adeline Rwigara yavuze uko ibiganiro bye na Kayumba Nyamwasa byahamije ko musaza we Rutabana afitwe na RNC

Editorial 18 Nov 2019

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru