• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • FDLR n’Indi Mitwe ishyigikiwe na Kongo bakomeje Kwica no kumenesha Abakongomani mu mirwano yongeye kubura   |   04 Dec 2025

  • Mukunzi Yannick yasezeye ku ikipe ya Sandvikens IF you muri Sweden yari amaze imyaka itandatu ayikinira   |   03 Dec 2025

  • AMAFOTO: Twagirayezu Thadée wayoboraga Rayon Sports yakoze ihererekanyabubasha na Murenzi Abdallah   |   02 Dec 2025

  • Dr. Usta Kayitesi yasimbuye Gen (Rtd) Kabarebe muri Minaffet, Imyanzuro y’inama y’Abaminisitiri   |   01 Dec 2025

  • Abakinnyi 80 baturutse mu bihugu 16 byo hirya no hino ku Isi nibo bitabira isiganwa ry’Amagare yo mu rizwi nka Rwandan Epic   |   30 Nov 2025

  • APR FC yakiriye abakinnyi bayo 3 batari bahari barimo Mamadou Sy wari i Doha   |   28 Nov 2025

 
You are at :Home»UBUKUNGU»Perezida Kagame yagaragaje ko ahatari internet iterambere ritabasha kwihuta

Perezida Kagame yagaragaje ko ahatari internet iterambere ritabasha kwihuta

Editorial 18 Jan 2017 UBUKUNGU

Davos, Perezida Paul Kagame yagaragaje ko ikoranabuhanga rimaze kwigaragaza nk’ikintu gikenewe ku baturage n’umusingi ukomeye w’iterambere, kurusha uko ryafatwa nk’ikintu cy’umurimbo.

Perezida Kagame yabigarutseho ubwo yitabiraga akanama kiga ku buryo bwo guhanga udushya hagamijwe kugeza internet ku bantu itarageraho kugeza ubu, i Davos aho yitabiriye inama Mpuzamahanga yiga ku bukungu, World Economic Forum 2017.

Aka kanama kayobowe na Lauren Woodman, Umuyobozi w’Umuryango NetHope muri Amerika. Irina Georgieva Bokova, Umuyobozi wa UNESCO na Zhao Houlin, UMunyamabanga Mukuru wa ITU bafashe ijambo muri iyi nama.

Ati “Hatari internet yihuta kandi ihendutse, haba hari uburyo buke bwafasha abantu ngo bivane mu bukene bagere ku burumbuke mu kinyejana cya 21.”

Aha Perezida Kagame yagaragaje ko u Rwanda rufite intego ko mu 2020 igihugu cyose kizaba cyarakwijwe umurongo mugari wa internet, hagamijwe ko ikoranabuhanga riba ku izingiro ry’ibikorwa byose na serivisi zizaba zitangwa.

Umukuru w’Igihugu kandi yavuze ko iterambere mu Rwanda kimwe n’ibindi bihugu kuri uyu mugabane rigomba gushingira kuri gahunda nziza kandi hagakorwa ishoramari mu nzego zikenewe.

Perezida Kagame ni umwe mu bayobozi ba komisiyo yo guteza imbere umurongo mugari wa internet ishingiye ku muryango mpuzamahanga w’itumanaho, ITU.

Iyo komisiyo igaragaza ko internet ifite uruhare rukomeye mu guhindura imibereho y’abaturage mu nzego zinyuranye, zaba iz’ubuzima, uburezi, serivisi z’imari, ubwikorezi, ingufu, ubuhinzi n’izindi.

Gusa haza imbogamizi yihariye ko nibura 53% by’abatuye Isi batagerwagaho na internet, igice kinini cyabo kibaka kiri muri Afurika na Asia-Pacific.

Mu guhangana n’icyo kibazo, ITU muri gahunda yayo yise ‘Connect 2020’, yiyemeje ko 60% by’abatuye Isi bazaba bamaze kugerwaho na internet mu 2020, ariko hakabamo imbogamizi z’uburyo bwakoreshwa mu kugeza internet ku baturage kandi ku giciro gito, ndetse hakazibwa icyuho mu bayikoresha ku buryo nta cyiciro na kimwe kimwe cy’abaturage gisigara inyuma.

Ahari kubera inama mpuzamahanga yiga ku bukungu, World Economic Forum, i Davos mu Busuwisi, kuri uyu wa 17 Mutarama abayobozi banaganiriye uburyo bwo kugera ku ntego zigamije iterambere rirambye, hagamijwe ko ibihugu byose byungukira mu mpinduramatwara ishingiye ku ikoranabuhanga.

Ni inama yahuje abayobozi muri za guverinoma, abikorera, imiryango itari iya leta n’abarimu muri za kaminuza, hasuzumwa imbaraga ziri gushyirwa mu kugeza internet ku baturage miliyaru 3.9 itarageraho ku Isi, zigizwe ahanini n’abagore, abatuye mu cyaro, abakene, abantu batize n’abasheshe akanguhe.

Nubwo hari umubare munini w’abataragerwaho na internet, ITU ivuga ko 57% by’abatuye Isi badashobora kwigondera ibiciro byayo habariwe ku kiguzi iriho uyu munsi.

-5427.jpg

Perezida Paul Kagame ari kumwe n’Umunyamabanga Mukuru wa ITU, Zhao Houlin

2017-01-18
Editorial

IZINDI NKURU

U Rwanda na Africa50 byemeranyije kwihutisha umushinga wa Kigali Innovation City

U Rwanda na Africa50 byemeranyije kwihutisha umushinga wa Kigali Innovation City

Editorial 21 Nov 2018
Ibyo impuguke zivuga ku ifaranga rimwe rya Afurika nyuma yo kwemeza isoko rusange

Ibyo impuguke zivuga ku ifaranga rimwe rya Afurika nyuma yo kwemeza isoko rusange

Editorial 10 May 2018
U Rwanda rwiteze amasezerano ya miliyoni $700 azasinyirwa muri CHOGM

U Rwanda rwiteze amasezerano ya miliyoni $700 azasinyirwa muri CHOGM

Editorial 13 Mar 2020
Zambia : Perezida Kagame yasuye uruganda rukora ibyuma

Zambia : Perezida Kagame yasuye uruganda rukora ibyuma

Editorial 20 Jun 2017

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Byahuriranye? Rayon Sports yatandukanye n’umutoza Afahmia Lofti, Paul Muvunyi atumiza inama y’intekorusange
Amakuru

Byahuriranye? Rayon Sports yatandukanye n’umutoza Afahmia Lofti, Paul Muvunyi atumiza inama y’intekorusange

Editorial 15 Nov 2025
Niyonkuru Samuel yegukanye agace ka 3 ka Grand Prix Chantal Biya ibera muri Cameroon
Amakuru

Niyonkuru Samuel yegukanye agace ka 3 ka Grand Prix Chantal Biya ibera muri Cameroon

Editorial 05 Oct 2023
Akarimi keza ka RNC k’urupfu rw’Umwami Kigeli gahatse iki ?
ITOHOZA

Akarimi keza ka RNC k’urupfu rw’Umwami Kigeli gahatse iki ?

Editorial 19 Oct 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru