• Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
  • Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Imyaka 20 y’ubutegetsi bwa CNDD FDD yoretse u Burundi mu manga ikomeye   |   06 Jun 2025

  • Ibyo Urubyiruko Rugomba Kumenya kuri Ingabire Victoire   |   04 Jun 2025

  • Ibihugu Umunani byo ku migabane itandukanye, bigiye guhurira mu Rwanda mu irushanwa ryo Kwibuka ku ncuro ya 31 Genocide yakorewe Abatutsi 1994   |   03 Jun 2025

  • Minisitiri Bizimana yakurugutuye Gustave Mbonyumutwa washakaga “kugira abatagatifu” abajenosideri barimo se Shingiro Mbonyumutwa na Ngirumpatse   |   03 Jun 2025

  • Amavubi yatangiye umwiherero muri Algeria, Manishimwe Djabel yangiwe kwinjira mu gihugu , Rafael York ntiyatanze impamvu yo kutitabira umwihero   |   02 Jun 2025

  • Niyigena Clément wa APR FC n’uwahoze ari umutoza we Darko Novic mu begukanye ibikombe by’abahize abandi muri Rwanda Premier League 2024-2025   |   31 May 2025

You are at :Home»ITOHOZA»BURUSELI : RNC irimo gucuruza urupfu rwa Col Patrick Karegeya mu gihe umuryango umaze imyaka 5 usaba ubuhungiro uhakanirwa

BURUSELI : RNC irimo gucuruza urupfu rwa Col Patrick Karegeya mu gihe umuryango umaze imyaka 5 usaba ubuhungiro uhakanirwa

Editorial 22 Feb 2017 ITOHOZA

-5781.jpg

Kuri uyu wagatandatu i Buruseli mu Bubiligi habereye umuhango wo kwibuka Col. Patrick Karegeya muri uyu muhango Lea Karegeya ntiyahakandagije ikirenge kuko hagaragaye gusa Portia ariwe mukobwa wabo mukuru wari uhagarariye umuryango.

Amakuru agera kuri Rushyashya avuga ko muri uyu muhango habayeho gukusanya inkunga yo gufasha uyu muryango ukomeje kwangara nyuma y’imyaka isaga itanu usaba impapuro z’ ubuhunzi nk’impunzi za politiki muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ariko amaso akaba yaraheze mu kirere nyuma y’aho bangiwe inshuro irenze imwe babwirwa ko nta kibazo bagira batashye mu Rwanda nyuma y’uko ise apfuye.

-5782.jpg

Lea, Elvis, Portia na Richard

Uyu muryango wa Nyakwigendera Col Patrick Karegeya; ugizwe n’umugore, n’abana be batatu; Elvis, Portia na Richard, wangiwe ubuhunzi muri Amerika biturutse kumakosa yakozwe nanyina Lea ubwo yabazwaga n’umukozi w’urwego rushinzwe abinjira n’abasohoka muri Amerika, akavuga ko yari yaratandukanye n’umugabo.

Icyo gihe ubwo Lea n’abana be bavaga muri Afrika y’Epfo kubera ubuzima bubi n’amakimbirane yari hagati ye n’umugabo kubera ingeso y’ubusambanyi Col. Karegeya,yari yaranze kureka. Lea yabwiye inzego zireba iby’ubuhunzi ko yananiwe kwihangana ahungana n’abana nyuma yo gutandukana n’umugabo, ariyo mpamvu abaje muri Amerika kuko umugabo yashakaga kumwica. Ndetse akanavuga ko umugabo we Karegeya ari umwicanyi ukomeye.

Iyo usabye ubuhungiro, hari inyandiko y’amapaji 26 igomba kuzuzwa; irimo paji 14 z’amabwiriza na 12 z’amakuru uba ugomba gutanga. Iyo usobanije usabwa gusubiza ibindi bibazo birimo nko kumenya niba utinya kugirirwa nabi cyangwa gukorerwa iyicarubozo mu gihugu cyawe cyangwa mu kindi gihugu.

-5784.jpg

Portia niwe wari uhagarariye umuryango muri uyu muhango

Kuri Lea uku kubazwa kwe n’ibisubizo yatanze yuzuza ibisabwa nibyo byabaye nyirabayazana wo kwimwa ubuhunzi kuri uyu muryango wose dore ko nyuma yaho Karegeya apfiriye Lea yaje kwivuguruza mu nyandiko noneho atangira gusaba ubuhunzi avuga ko ari umupfakazi.

Ariko izi nzego zikomeza kumwibutsa ko mbere yinjira muri Amerika yavugaga ko yatandukanye n’umugabo, izi nzego zikibaza Lea igihe yongeye gushakira umugabo kuko yari asigaye avuga ko yapfakajwe na Leta y’u Rwanda,aricyo yahunze.

Nk’uko amategeko agenga abimukira muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika avuga, kugira ngo ibone ubuhungiro , impunzi igomba kuba yarakorewe ihohoterwa rishingiye ku bwoko, ubwenegihugu, iyobokamana, ibitekerezo bya politiki no mu mibanire mu itsinda runaka iyo wivuguruje kimwe kukindi aho bitera ibibazo.

Impunzi ishobora kuvuga ko ihunze igeze muri Amerika cyangwa igasaba ubuhungiro iri ku butaka bwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Mu busabe bwose bwatanzwe na Lea , ngo ubugera kuri 29% bwose burivuguruza nkuko amakuru difite abihamya. kandi nibwo bwemererwa ubuhunzi mu gihe rero iyo byanze ikiba gisigaye haba harimo no kuba wasubizwa aho waturutse.

-5783.jpg

Col. Patrick Karegeya

2017-02-22
Editorial

IZINDI NKURU

RDC: Col Bovick Angole Wari Ukuriye Ubutasi Bwa Gisirikare Muri Djugu Yishwe

RDC: Col Bovick Angole Wari Ukuriye Ubutasi Bwa Gisirikare Muri Djugu Yishwe

Editorial 20 Jul 2018
RNC: Murumuna wa Jonathan Musonera  aramwihakana

RNC: Murumuna wa Jonathan Musonera aramwihakana

Editorial 01 Aug 2016
Icyo abanya Kigali bavuga kuri Coup d’ Etat yakorewe Kayumba muri RNC

Icyo abanya Kigali bavuga kuri Coup d’ Etat yakorewe Kayumba muri RNC

Editorial 07 Jul 2016
Paul Rusesabagina yongeye kubura umutwe

Paul Rusesabagina yongeye kubura umutwe

Editorial 11 Mar 2017

prev
next

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

INKURU ZAKUNZWE CYANE

Ibitangaza byijejwe na Perezida Ndayishimiye bisize ahubwo u Burundi mu kangaratete

Ibitangaza byijejwe na Perezida Ndayishimiye bisize ahubwo u Burundi mu kangaratete

21 May 2025
AFC/M23 yasabye Perezida Tshisekedi ko yerura akavuga ko ashaka imishyikirano

AFC/M23 yasabye Perezida Tshisekedi ko yerura akavuga ko ashaka imishyikirano

14 Mar 2025
Perezida Paul Kagame yakurikiye umukino u Rwanda rwatsinzemo Djibouti 3-0 hashakwa itike ya CHAN 2025

Perezida Paul Kagame yakurikiye umukino u Rwanda rwatsinzemo Djibouti 3-0 hashakwa itike ya CHAN 2025

31 Oct 2024
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
“Agafanta” Perezida wa Tchad yasigiye abasirikari b’u Burundi kabakozeho!

“Agafanta” Perezida wa Tchad yasigiye abasirikari b’u Burundi kabakozeho!

15 Jul 2024

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023
SADC byashoboka ko yahuza Intego na FARDC Yahisemo Kwifatanya n’Abajenosideri ba FDLR, M23 mu Mambo za Goma biraherera hehe?

SADC byashoboka ko yahuza Intego na FARDC Yahisemo Kwifatanya n’Abajenosideri ba FDLR, M23 mu Mambo za Goma biraherera hehe?

06 Nov 2023

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru