• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Sibomana Athanase wavuze ko ntacyo atinya kuki yikanga baringa?   |   16 Sep 2026

  • Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye   |   14 Sep 2026

  • Police VC yinjije abakinnyi batatu bashya, barimo Rosaly Chioma uvuye muri Macedonia y’Amajyaruguru   |   14 Sep 2026

  • AMAFOTO – APR FC na Rayon Sports zageze mu kiciro cya cya kabiri cy’Imikino Nyafurika ya CAF, Al Hilal na Al Merrikh zihagaze neza   |   13 Sep 2026

  • Hon. Havugimana Emmanuel yatwibukije Inkomoko ya Masudi na Giraso yiturwa indi Ikinani cyamugereyemo   |   11 Sep 2026

  • Abana b’abagize uruhare muri Jenoside bongeye kwibutsa imigambi yapfubye y’ababyeyi babo   |   11 Sep 2026

 
You are at :Home»Amakuru»Mu Rwanda»Banki yo mu Buhinde igiye gutera inkunga amashuri y’imyuga n’ubumenyi ngiro

Banki yo mu Buhinde igiye gutera inkunga amashuri y’imyuga n’ubumenyi ngiro

Ubwanditsi 25 May 2017 Mu Rwanda

Guverinoma y’u Rwanda na Banki y’Ibisohoka n’Ibyinjira mu Buhinde (Export-Import Bank of India/Exim Bank) byashyize umukono ku masezerano afite agaciro ka miliyoni 81 z’Amadolari ya Amerika azafasha amashuri y’imyuga n’ubumenyi ngiro (TVET).

Aya masezerano yashyizweho umukono kuwa 24 Gicurasi 2017 na Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Gatete Claver n’Umuyobozi Mukuru wa Exim Bank, David Rasquinha nk’uko bigaragara ku rubuga rwa MINECOFIN.

Aya mafaranga agamije gufasha kubaka mu buryo bugezweho, kwigisha no guhugura ndetse no kugeza ibikoresho mu bigo 10 by’imyuga n’ubumenyi ngiro bishya ndetse n’ibigo bine biteza imbere ba rwiyemezamirimo.

Aya masezerano yashyiriwe umukono mu Buhinde ahari kubera inama ngarukamwaka ya Banki Nyafurika Itsura Amajyambere, ngo agamije kuzamura ingufu za leta yashyize mu kongera ireme ry’imyigishirize y’ubumenyi ngiro no kuzamura ubushobozi bw’ibigo ngo bibashe guhangana, kumenya ibikenewe, bizima, no kureba ahazaza ngo hasubizwe ibibazo by’ubukungu n’iby’iterambere mu ikoranabuhanga.

Minisitiri Gatete avuga ko ubumenyi mu bya tekiniki bufite umumaro ukomeye mu kugera kure, kugabanya abatagira imirimo, ubukene no kuzamura imibereho myiza mu iterambere ry’u Rwanda.

Yagize ati “Inganda zo mu Rwanda ziri gukura ariko ntibihuza n’ubumenyi buhari mu gihugu. Ni ingenzi ko tugaragaza ikibazo mu bumenyi kugira ngo twizere neza ko ubukungu bukomeza kuzamuka kandi bugakomeza guhangana.”

Ubugenzuzi buherutse ku bijyanye n’ubumenyi bwagaragaje ko hari ibidahagije mu bumenyi mu myuga n’ubumenyi ngiro kugira ngo bihaze isoko.

Ngo kuzuza ibi bibura mu bumenyi ngo byubake ubukungu bizasaba ingufu ngo Icyerekezo 2020 kigerweho hamwe na gahunda ya EDPRS2. Mu kumenyekanisha iki kibazo rero ngo guverinoma yashyizeho intego zo guhanga imirimo ibihumbi 200 buri mwaka.

-6660.jpg

Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Gatete Claver n’Umuyobozi Mukuru wa Exim Bank, David Rasquinha bashyira umukono ku masezerano (Ifoto/MINECOFIN)

Source : IZUBARIRASHE

2017-05-25
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Abakinnyi 19 muri 28 bahamagawe n’umutoza Stephen Constantine witegura gukina na Liberia na Cap-Vert, bakina hanze y’u Rwanda

RUSHYASHYA 09 Sep 2026
Amaherezo ashaririye ya bamwe mubasize  bahekuye u Rwanda

Amaherezo ashaririye ya bamwe mubasize bahekuye u Rwanda

RUSHYASHYA 11 Nov 2025
Kagame yavuze ku mukobwa yagaruriye icyizere wabazaga ‘aho Imana yaraye ubwo Jenoside yabaga

Kagame yavuze ku mukobwa yagaruriye icyizere wabazaga ‘aho Imana yaraye ubwo Jenoside yabaga

Ubwanditsi 11 Sep 2017
APR ndetse na POLICE mu mukino w’intoki wa Handball zamaze guhabwa uburenganzira bwo gutangira imyitozo bitegura amarushanwa Nyafurika.

APR ndetse na POLICE mu mukino w’intoki wa Handball zamaze guhabwa uburenganzira bwo gutangira imyitozo bitegura amarushanwa Nyafurika.

Ubwanditsi 14 Apr 2021

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Rubavu: Abaturage bashimishijwe na serivisi bahabwa zo gupimisha imodoka zabo
Mu Mahanga

Rubavu: Abaturage bashimishijwe na serivisi bahabwa zo gupimisha imodoka zabo

Ubwanditsi 16 Sep 2016
Uko Uganda n’UBurundi bacuze  umugambi wo gutera URwanda mu mpera za 2019 .
INKURU NYAMUKURU

Uko Uganda n’UBurundi bacuze  umugambi wo gutera URwanda mu mpera za 2019 .

Ubwanditsi 23 Dec 2019
Perezida Kagame yashyizeho abahagarariye u Rwanda mu bihugu 15
INKURU NYAMUKURU

Perezida Kagame yashyizeho abahagarariye u Rwanda mu bihugu 15

Ubwanditsi 16 Jul 2019

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru